Gicumbi: Abarokotse i Nyamiyaga barasaba ko urwibutso rwaho rusakarwa rukanazitirwa – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Gicumbi: Abarokotse i Nyamiyaga barasaba ko urwibutso rwaho rusakarwa rukanazitirwa

Abarokotse Jenoside basaba ko hanashyirwaho  uruzitiro rwujuje ubuziranenge mu rwego rwo kubaha imibiri ihashyinguwe.

Urwibutso rwa Nyamiyaga ntirusakaye

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Nyamiyaga basaba ubuyobozi ko bwabafasha gusakara urwibutso rwa Jenoside rushyinguwemo Abatutsi bishwe mu 1994 mu murenge wa Nyamiyaga.

Uru rwibutso runashyinguwemo abishwe muri Jenoside bakuwe mu mirenge ya Rutare na Rukomo bari barahahungiye baza kwicwa.

Nubwo  hagikusanywa amakuru yo kumenya neza umubare w’abahashyinguwe, usanga uru rwibutso rwa Nyamiyaga nta ruzitiro rufite nk’uko bamwe mu barokotse babitangaza, bakavuga ko haramutse hubatswe igipangu cyangwa hakazitirwa n’ibyuma mu rwego rwo kuhabungabunga byaba ari uguhesha agaciro imiryango y’abishwe n’abahashyinguye.

Abarokotse bavuga ko hakwiye no gusakarwa kuko ngo iyo bajyanyeyo indabo zitahamara kabiri.

Bongeraho ko nkuko ubuyobozi bukunze kubazirikana mu buzima bwa buri munsi, haramutse hashyizweho amabati yo kurinda ko hanyagirwa, byaba ari igikorwa cyiza kuko imvura nikomeza kugwa bishobora kurushaho kwangiza ibikorwa bashyizeho mbere.

Kangarama Sterie ni umwe mu barotse mu karere ka Gicumbi avuga ko inzibutso zubatswe muri aka karere, bishobotse zajya zikurikiranwa neza mu rwego rwo guhesha agaciro no gusigasira amateka.

Ngo hari bamwe bashobora kuzivogera uko biboneye mu gihe usanga ntaho kwinjirira hateganyijwe, cyangwa ugasanga n’utuzitiro (uruzitiro)  bashyiraho nta  bushobozi bwo kubakumira dufite.

Ubuyobozi bw’akerere ka Gicumbi buvuga ko gahunda yo kubungabunga inzibutso bayifite, gusa hakaba hagishakishwa ubushobozi ku buryo n’iyo batakubaka  urwibutso buri hamwe,  bashobora kuzihuriza hamwe hagakorwa urwibutso rumwe ariko rwujuje ubuziranenge.

Benihirwe Charlotte umuyobozi w’akarere wungirje  ushinzwe imibereho myiza  avuga ko mu rwego rwo kubungabunga inzibutso muri iyi minsi bagerageza gukora iby’ibanze ngo zitangirika.

Yavuze ko bigisaba ubushobozi butari bwaboneka kugeza ubu, ariko bateganya kuzihuza.

Ati: “Ni byo koko hari inzibutso zidafashwe neza nk’uko bigomba, ariko tugerageza gushyiraho iby’ibanze dufite. Hari urwibutso rwa Rutare, urwa Gashirira, Mutete, Gisuna, Byumba,  n’urwa Nyamiyaga, ntizujuje ibisabwa, dufite  gahunda yo kuzihuza nibwo bizadufasha kuzifata neza mu buryo bw’umwihariko.”

Mu gihe ubushobozi butaraboneka ngo bazakomeza gushyiraho iby’ibanze, ariko ngo baracyategereje ubushobozi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko buzahuriza hamwe inzibutso mu rwego rwo kuzibungabunga neza

Uru ruzitiro kuri bamwe ngo babona rudahagije

Evence NGIRABATWARE 
UMUSEKE.RW/Gicumbi

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

%d bloggers like this: