Gicumbi: 'Abasekirite' bamaze amezi 24 badahembwa, ubakoresha ngo byatewe na COVID | | UMUSEKE
  • 05/08/2020 9:12 12

Gicumbi: ‘Abasekirite’ bamaze amezi 24 badahembwa, ubakoresha ngo byatewe na COVID

Abakozi bashinzwe kurinda ibigo by’amashuri n’utubari bo muri Kompanyi ALSEC yo mu karere ka Gicumbi, bavuga ko bamaze imyaka ibiri (amezi 24) badahembwa mu gihe umuyobozi wabo avuga ko iki kibazo cyo kudahembwa cyatewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 kimaze amezi atandatu cyadutse ku Isi.

Abakozi 13 bazindukiye ku biro by’Akarere

Ribera Charles uhagarariye aba bakozi avuga ko iyo bamubwiye kubishyuriza, ahamagara umukoresha wabo akaumbwira ko ikibazo ari iminsi mibi yatewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Uyu Ribera avuga ko uriya mukoresha wabo yagize urwitwazo ingaruka z’iki cyorezo kuko kiriya kibazo cyo kutishyurwa kimaze igihe kinini mu gihe ibibazo bishingiye kuri iki cyorezo bitararenza amezi atandatu.

Agira ati “Aba bakozi abenshi turaturanye, iyo bambonye nk’uwari umuyobozi wabo ni njye babaraho icyaha.”

Ni abakozi 27 ariko uyu munzi abaramukiye ku biro by’akarere ni 13 baje gusaba ubuyobozi kubarenganura.

Uzayisenga Anastase avuga ko yakoreye iyi Kompanyi ALSEC ( African Light Security company) igihe cy’umwaka n’amezi atandatu, gusa ko yishyuza amezi atatu atahembwe angana n’ibihumbi 97 Frw.

Uyu Uzayisenga avuga ko iyo ahamagaye umukoresha we atitaba telefoni, ndetse yamwandikira n’ubutumwa bugufi ntamusubize.

Gatera Jonathan avuga ko akazi bakora kabavuna cyane ariko uriya mukoresha wabo akaba atabiha agaciro ngo abishyure amafaranga ababereyemo.

Agira ati “Ibaze imbeho yo mu karere ka Gicumbi irara itwica, kurinda umujura iyo urebye nabi yazana n’icyuma akakigutera, wabwira umuntu ngo akwishyure akazi wakoze akanga.”

Ngo ibi byatumye bajya mu ihurizo rikomeye ry’imibereho dore ko uyu Gatera we yari yaratse inguzanyo mu bigo by’imari none akaba yarabuze icyo yishyura kandi yarakoraga.

Ati “Umugore n’abana kubibasobanurira ntibabyumva, nafashe inguzamo aho dutuye nzi ngo nzayishyira nimpembwa none amaso yaheze mu kirere.”

Gatera avuga ko atumva ukuntu umukoresha wabo yitwaza ibibazo byatewe n’Icyorezo cya COVID-19 kandi kitamaze amezi ane mu Rwanda mu gihe umwenda ababereyemo ukabakaba mu myaka ibiri.

Umuyobozi wa ALSEC, Nsabimana Emmanuel yabwiye Umuseke ko azahura na bariya bakozi ku wa mbere w’icyumweru gitaha ubundi bagasuzuma ibijyanye n’iyi myeenda.

Ati “Niduhura tuzareba uko bimeze, ufite ibyo bamugomba abihabwe, abafitemo ibibazo na bo bikurikiranwe.”

Umukozi ushinzwe umurimo mu karere ka Gicumbi, Karanganwa Jean Bosco avuga ko ikibazo cy’aba bakozi atari akizi gusa ngo yiteguye kubakira mu gihe cyose baza kukimugezaho.

Baje ku karere bitwaje ibyangombwa b’akazi n’amasezerano y’akazi
Urutonde rw’abaje uyu munsi

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Aba bakozi bahembwa amafaranga make kutabahemba no kutabahembera igihe ni uguhemuka kabisa. Ni nubugome rwose. Ibibazo bibaho ariko biba bikwiye gushakirwa umuti hakiri kare umuntu wese akubahwa kabone niyo yaba atazi amategeko amurengera

  • Ya masendika njya numva ngo avugira abakozi koko nk’ubu arihe ngo afashe izi nzirakarengane zihabwe ubutabera? Abantu bazakomeza gusuzugura abandi kugera ryari?

    • Ibi bintu aramutse aribyo byaba biteye agahinda

  • Ubundi izi nzego zidasobanutse sinzi icyo zimara nuwazishyizeho icyo yaragamije. Dufite Abasilikare uruhuri tukagira abapolisi uruhuri izi za dasso, abanyerondo, abasekilite bamaze iki kweri? Uziko ubaze neza wasanga dufite abaturage3/1 umwe mu nzego z’umutekano mu gihe mu bindi bihugu usanga ari 1000/1. Washyiraho amikoro rero igihugu cyacu gifite ugasanga ibibazo nkibi byahindutse nka kanseri mu mubili.

  • Byaba byiza abashinzwe services za sécurités nkabo ngabo bagiye bagira ubahagararirye muri buri karere akorana na njyanama y’akarere ku buryo ibibazo byo kudahemberwa ku gihe byajya bimenyekana kare naho ubundi abafite izo kampani bikorera ibyo bishakiye kuko abakozi babo baba batanditse muri za statut zigenga abakozi b’uturere, ibaze kumara amezi 24 udahembwa kandi boss wabo yishurwa naho bacungira umutekano, buriya yayashyoye mu kubaka amazu no kugura amamodoka akodesha azamusazisha gusa abantu nkabo iyo banavumbuwe usanga bahunga igihugu bakajya mu bigarashya babeshya ngo bakorewe akarengane kandi ari ibisambo bitari inyangamugayo, abo ba sécurité bihangane babibwire Mayor wa gicumbi abishurize.

  • Akarengane nk’aka karamenyerewe.Ubushize twavugaga ko abakozi bubatse CENTRE DE SANTE YA NGARAMA n’abaturage batanze ibikoresho bambuwe kandi Leta yarishyuye.Akarere ka GATSIBO ntigakozwa ibyo kwishyura abaturage bako kandi ariko kari gafite ingwate ari nako kishyuye uwabambuye.Ibi bya GICUMBI na byo sinzi niba abayobozi b’Akarere ka GICUMBI batazi aka karengane.N’ubwo turi muri iki cyorezo,ndasaba aba baturage kugeza kuri COTRAF IB ikibazo cyabo ikabafasha nk’uko turi gukurikirana ikibazo cya GATSIBO.
    Ariko ni gute,abaturage bakomeza gutaka ko badahembwa kandi mu nama y’umushyikirano y’ubushize yaragihaye umwanzuro?Abakozi na bo mwagiye mwishyira hamwe kandi mu masendika abafasha koko,dore ko benshi mutegekwa kujya aho mutazavugirwa.
    Turabategereje ,tuzabaha avoka ubunganira kugeza barenganuwe.Muhamagare kuri 0788620072.
    Hari besnhi mu bakoresha basubitse cyangwa basesa amasezerano y’akazi ngo kubera COVID-19 kandi bari basanzwe batubahiriza amategeko agenga umurimo.
    Igihe kirageze ngo amategeko agenga umurimo avugururwe arengere abanyantege nke ari bo bakozi,kandi hafatwe ingamba zo kuyubahiriza.Kudahemba abakozi mu gihe cy’amezi 24 ni ugutera umutekano muke mu rugo, mu kazi,gukenesha no gukurura ubucakara.
    Murakoze.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *