Gicumbi: Abasekirite bambuwe, itariki bahawe n’umukoresha baje baramubura bataha amaramasa | UMUSEKE

Gicumbi: Abasekirite bambuwe, itariki bahawe n’umukoresha baje baramubura bataha amaramasa

Gicumbi- Abacunga umutekano bigenga bo muri kompamyi ALISEC ( Afican Light Security Company) bamaze amezi 24 badahembwa, ejo tariki ya 18 Gicurasi 2020 bari baje kubonana n’umukoresha wabo kuko ari yo gahunda yari yabahaye ko azaza kubahemberaho, bagezeyo baramubura bongera gutaha amaramasa.

Bazindukiye ku biro by’Akarere basanga uwabatumijeho ntahari

Aba bacunga umuteno w’utubari n’ibigo by’amashuri bavuga ko harimo abamaze imyaka ibiri (amezi 24) badahembwa mu gihe umukoresha wabo avuga ko iki kibazo cyatewe n’iyaduka ry’icyorezo cya COVID-19 kitaramara amezi ane kigeze mu Rwanda.

Uriya mukoresha kandi yari yababwiye ko ku wa mbere tariki 18 Gicurasi 2020 bazazindukira ku biro by’Akarere kugira ngo abahembe. Ejo hashize hatinze kugera, ariko icyababaje ngo ni uko bagezeyo bakamubura.

Uzayisenga Anastase avuga ko yari yababwiye ko bazaza akabakemurira ibibazo byose imbere y’umukozi ushinzwe umurimo mu karere ariko ko baje bagasanga yohereje intumwa na yo itigeze igira icyo ibamarira.

Ati “Mfite ikibazo cy’amafaranga nanjye mbereyemo abaturage, kunyura  mu mudugudu ntari nishyura birangora.”

Ndayambaje Jean D’ Amour we wishyuza amafaranga kuva muri 2018, avuga ko yitabaje umugenzuzi w’umurimo agategeka ko agomba kwishyurwa bitarenze muri Nzeri 2019 none amezi akaba ageze mu munani batarubahiriza iryo bwiriza.

Ati “Turasaba ubuyobozi buturenganure turebe ko twabona ibyacu, kuko abaturage tubereyemo amadeni batumereye nabi.”

Nsabimana Emmanuel uyobora iriya Kompanyi, yaganiriye n’Umuseke kuri telephone avuga ko impamvu ataje ari uko yagize ikibazo cy’uburwayi butunguranye.

Ati “Nohereje mpagarariye arebe niba ibyo bavuga ko ari ukuri cyangwa niba atari ukuri, company ntigizwe n’umuntu umwe, njye narwaye nagize  ikibazo, umwanzuro urafatwa n’ushinzwe umurimo abatari bunyurwe n’ibyo basabwe baziyambaza amategeko.”

Umuseke wagerageje kubaza ibibazo uyu mugabo ngo wumve intandaro yo kutishyura bariya bakozi be, yabajijwe niba na we ntababa bamufitiye umweenda ku buryo ari byo bishobora kuba byarateye kiriya kibazo.

Ati “Umbajije ngo hari abamftiye amadeni ntabwo navuga umukiriya wanjye ngo uyu ntabwo yari yanyishyura.”

Zimwe mu nyandiko z’abakozi banditswe mu ikayi y’umukozi wari ushinzwe kubagenzura, harimo urutonde rw’abantu mirongo 36.

Hari amakuru avuga ko bamwe mu basekirite bahawe impapuro zivuga ko bazagaruka kwishyuza ku wa 30 Nzeri 2020, utanyuzwe na byo akazajya kwitabaza inkiko.

Bongeye kuza bataha amaramasa

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *