Gicumbi: Abaturage bagiye kuzuza ivuriro rya Miliyoni 12 | | UMUSEKE
  • 21/10/2020 11:16 10

Gicumbi: Abaturage bagiye kuzuza ivuriro rya Miliyoni 12

Abaturage bo mu tugari dutatu (3) two mu Murenge wa Miyove mu Karere ka Gicumbi, biyabakiye ikigo cy’ubuzima (Poste de sante) kigiye kuzura gitwaye Miliyoni 12 Frw.

Mu minsi ya vuba baraba bujuje ivuriro

Aba baturage bagera mu bihumbi 19, bagiye kuzuza ikigo cy’ubuzima bubatse mu Kagari ka Mubuga, bavuga ko bari barambiwe gukora urugendo rurerure bajya kwivuriza kure.

Bavuga ko byajyaga bibagora kujyana ababyeyi batwite cyangwa abana babaga bafashwe n’uburwayi butunguranye kuko nta vuriro bagiraga hafi.

Ngendahimana Philippe ati “Akenshi  bavuga ko tugomba kwishakamo ubushobozi, ukumva ko ari uburyo bwo kudukoresha imiganda, nyamara iyo bakwigishije neza uburyo ivuriro rizafasha umugore wawe mu gihe akeneye muganga nijoro, cyangwa umwana, ubikora neza kandi ugakora nk’uwikorera.”

Mwenedata Annonciata avuga ko ubu bagiye kujya banipimisha indwara zitandukanye kuko hari abagiraga uburwayi bworoheje ntibajye kwivuza nyamara bukazavamo ubundi bukomeye.

Ati “Twajyaga kwivuza ari uko twarembye kubera gutinya urugendo, ubu noneho no kwipimisha tuzabikora, nta muntu uzongera kurembera mu rugo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Miyove, Mwanafunzi Deogratias avuga ko iri vuriro rito ryubatswe n’abaturage bafatanyije na gahunda y’Ubudehe.

Uyu muyobozi ashima abaturage be bishatsemo ibisubizo bagatanga umuganda kugira ngo kiriya gikorwa remezo kibagereho babigizemo uruhare. Avuga ko kiriya kigo cy’ubuzima gifite agaciro katari munsi ya Miliyoni 12 Frw.

Abaturage bo muri uriya Murenge kandi baherutse kwiyuzuriza inzu bazajya basezeraniramo.

Mu minsi ishize bujuje n’inyubako bazajya basezeraniramo

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *