Gicumbi: Abaturiye Muhazi bamaze imyaka 8 barabujijwe kubaka bahawe ikizere | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 1:24 47

Gicumbi: Abaturiye Muhazi bamaze imyaka 8 barabujijwe kubaka bahawe ikizere

Abatuye mu nkengero z’ ikiyaga cya Muhazi mu Karere ka Gicumbi bamaze imyaka irenga umunani babujijwe kubaka ngo kuko muri biriya bice hagenewe ubukerarugendo nyamara bakaba batabona impanduka zituma batemererwa kubaka ibibanza byabo. Guverineri Gatabazi yabizeje ko iki kibazo kigiye kuvugutirwa umuti.

Abaturiye Ikiyaga cya Muhazi bamaze imyaka umunani babujijwe kubaka

Nyirandegeya Dancile utuye i Rwesero avuga ko kubuza kubaka ibibanza byabo, byabagizeho ingaruka zinyuranye ndetse n’agace kabo kakaba kadatera imbere nk’ahandi kuk nta nyubako nshya ihari.

Ati “Dushatse kwiteza imbere hano ku Rwesero ntago dushobora kuhubaka muri Bukure, twaheze mu gihirahiro cy’ubukene, uhafite nk’akazu gato ntabwo washobora kukagura ngo kabe kanini, ntabwo bagukundira.”

Ngarambe Ildephonse avuga ko bababwiye ko hariya ari mu gice cy’ubukerarugendo ariko na bwo ko bidasobanutse kuko batazi aho igice cy’ubukerarugendo kigarukira.

Ati “Tuzahera mu gihirahiro kugeza ryari? uburenganzira bw’ubutaka bw’umuntu ni ubuhe utashobora kubaka? Ntibavuga mu gishushanyo mbonera ngo tuzagera mu ntambwe zingahe twubaka? Ngo tumenye n’aho tuzaha urubyiruko rukubaka.”

Akomeza agira ati “Niba ari mu bukerarugendo bakagombye kutubwira aho twagarukira twubaka, ngo tumenye aho tujya gutura.”

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi jean Marie Vianney yizeje aba baturage ko iki gihirahiro kigiye kurangira vuba bidatinze.

Ati “Kimwe mu byaganiriweho ni uko buri Mudugudu n’akagari bakeneye kubaka no guha abana babo imigabane, twumvikanye ko hagiye gushakwa igishushanyo mbonera bakabigaragaza noneho bakatwereka ahajya imidugudu akaba ari ho bajya gutura.”

Guverineri avuga ko ibi bikorwa bigomba kwihutishwa kugira ngo abaturage bave mu gihirahiro.

 Ati “Ku buryo nko mu mezi Atatu cyaga Ane,  bagomba kubereka aho bagomba gutura n’aho batagomba kubaka.”

Inkengero z’ikiyaga cya Muhazi zigerwaho n’Imirenge itandukanye irimo uwa Bukure, na Giti mu karere ka Gicumbi. Mu murenge wa Bukure honyine habaruwe ingo 620 zifitanye isano n’iki kibazo.

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Abaturiye ikiyaga cya Muhazi bazanyarukire mu Kiyovu hepfo ya BNR, bazataha barushijeho gusobanukirwa n’impamvu batemererwa kubaka ibibanza byabo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *