Gicumbi: Abavuga ‘Urukiga’ ngo isomo ry’Ikinyarwanda kuri Radio ni mu gicuku – UMUSEKE
  • 28/09/2020 11:13 36

Gicumbi: Abavuga ‘Urukiga’ ngo isomo ry’Ikinyarwanda kuri Radio ni mu gicuku

Abaturiye Imirenge yegereye umupaka mu Karere ka Gicumbi basanzwe bavuga ururimi shami rw’Urukigo, bavuga ko abana babo batabasha kumva isomo ry’Ikinyarwanda ritambuka ku maradio.

Mu isantere ya Rubaya kamwe mu duce dukoresha urukiga cyane

Aba baturage bo mu Mirenge ya Rubaya, Cyumba, Kaniga na Rushaki, n’agace kitwa Kivuye mu Karere ka Burera, ni ibice bikoresha ururimi rw’Urukiko.

Abana babo basanzwe biga amasomo y’indimi nk’Igifaransa, Icyongereza n’Ikinyarwanda ariko iyo bageze mu rugo bagakomeza kwivugira ururiki rwabo rw’Urukiga.

Ababyeyi babo bavuga ko nk’isomo ry’Ikinyarwanda basanzwe baryigishwa n’abarimu bazi urukiga ku buryo iyo hari ijambo ribasobye, babasobanurira bakoresheje Urukiga.

Ngo aya mahirwe ntibakiyabona ku masomo atangwa hifashishijwe ibitangazamakuru nka Radio na Television kuko abayatanga batajya bavangamo n’Urukiko bihariyeho.

Mwebaze Jacob atuye mu Murenge wa Rushaki, agira ati “Hano dukoresha urukiga cyane, n’abarimu b’abana bararuvuga, gusa iyo bari kwigisha bakoresha ikinyarwanda, igifaransa n’ icyongereza, ariko iyo umwana atumvishe, bagerageza kumusobanurira mu rukiga agakurikira neza.”

Avuga kandi ko n’iyo abana batashye mu rugo, hari abasobanurirwa n’ababyeyi babo bifashishije urukiga mu bihe bisanzwe.

Ati “Abana bacu ntibabasha gukurikira amasomo neza kuko batabona ubasobanurira, ubundi bigishwaga mu kinyarwanda, batakumva neza mwarimu akabafasha mu rukiga, ese mu bitangazamakuru ko nta muntu wasobanura mu rukiga, ubwo abana bacu ntibazadindira?”

Cyimana Emelance utuye mu Murenge wa Rubaya, avuga ko usibyeabana batumva neza ikinyarwanda, hari n’abakuze bakoresha urukiga cyane kurusha uko bavuga ururimi Ikinyarwanda.

Ati “Uwo we gusabanurira umwana ntiyabishobora, gusa ubusanzwe kuko abarimu bazi indimi zombi, Iyo abana batumvise neza barabafasha bakabasobanurira kugira ngo badacikanwa.”

Avuga ko mu gihe abana bazaba basubiye ku ishuri, abatuye muri biriya bice bazaba bari inyuma y’abandi kuko basa nk’aho batigeze bagira icyo bakura mu masomo yagiye atangwa ku bitangazamakuru.

Ati “Ibizamini bya leta nibigaruka, abana bacu bashobora gutsindwa, kuko batize neza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rushaki, Irankijije Nduwayo Charles avuga ko ururimi rw’Urukiga rukoreshwa mu Murenge ayoboye, ariko akenshi ruvugirwa mu ngo ku buryo ahandi nko mu ishuri bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda n’izindi zemewe mu Rwanda.

Ati “Kuko no mu ndimi zemewe mu Rwanda, Igifaransa, Icyongereza n’Ikinyarwanda ni byo bikoreshwa, ariko n’Ikinyarwanda barakizi.”

Akomeza agira ati  “Kuri televiziyo cyangwa kuri Radio ntibizababuza gukurikira amasomo, kuko umwana wese ujya mu ishuri, ikinyarwanda arakizi.”

Na ho bavuga urukiga cyane

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ntacyo nibatsindwa ikinyarwanda gusa ariko bagatsinda science, imibare, igifaransa n’icyongereza ntibizababuza kwimuka. N’ubundi nta gakiza ka kiriya Kinyarwanda bigisha kuri radiyo na tereviziyo. Gusa nabo bafit’uburenganzira bwo gukurikirana gahunda za Leta badahuye n’imbogamizi y’ururimi nk’abandi banyarwanda bose.

  • Abakiga na mbere mumashuri yisumbuye ikinyarwanda baragitsindwaga.ariko bakaba abanyabwenge.hari umwe wabonaga zeru
    Mukinyarwanda ariko akaba uwambere. Niba akiriho azimenya.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *