Gicumbi: Abayobozi b’Intara bafatanyije n’abaturage kurwanya NKONGWA – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Gicumbi: Abayobozi b’Intara bafatanyije n’abaturage kurwanya NKONGWA

Kuri uyu wa gatanu tariki 14 Mata, mu murenge wa Rwamiko habaye igikorwa cyo gutera imiti yica udusimba twitwa ‘NKONGWA’ idasanzwe, kuko twari twatangiye kwinjira mu mirima y’abaturage, izi nkongwa iyo zageze mu kigori zirya amababi zikayatobora hagakurikiraho kuma ntibizere.

Governer Musabyimana Jean Claude mu gikorwa cyo gutera umuti

Abaturage twaganirije babidutangarije ko muri uyu murenge wa Rwamiko babangamiwe cyane n’iyi nkongwa idasanzwe, kuko ngo nkongwa isanzwe yajyaga mu kigori ariko ntibikibuze gukura.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude yazindutse kare yifatanya n’abaturage gutera umuti wica utu dusimba twa nkongwa.

Yari kumwe na bamwe mu bahagarariye ikigo cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), banabemereye ibikoresho byo gutera imiti (pompes) n’imiti bazifashisha muri iyi minsi bari gukumira iki cyorezo.

Musabyimana Jean Claude yasabye abaturage kumenya ko buri wese agomba kurwanya nkongwa nk’umugambi biyemeje ku buryo zigomba gucika ntizikwirakwire mu mirima.

Yagize ati “Ubushobozi buhari mubushyire hamwe, mwifatanye n’abayobozi b’utugari n’imidugudu, kandi nimugira ikibazo cy’umuti mwifashishe agronome  w’umurenge. Iki ni igipimo cy’uburyo tubafasha, ariko namwe mugomba kubigira ibyanyu, ku buryo muhashya nkongwa idasanzwe yateye.”

Uhagarariye Ikigo cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) mu ntara y’Amajyarugu, Izamuhaye Jean Claude na we  yatangaje ko iyi nkongwa idasanzwe, kandi ko bagomba kuyikumira itaragera mu mirenge baturanye.

Yashishikarije abaturage kujya batera umuti mu masaha ya nijoro,  kuko nkongwa aribwo ibyuka ikazamuka igiye kurya imyaka ngo ni nabwo zikura.

Yabatangarije ko kugira ngo bakumire neza nkongwa bajya batera umuti kuva saa kumi za mu gitondo kugera saa tatu z’amanywa, bakongera gutera kuva saa kumi z’umugoroba kugeza saa tatu z’ijoro.

Ayo ngo ni amasaha meza yo kurwanya iyo nkongwa idasanzwe. RAB yabemereye ibikoresho bazifashisha n’imiti bazatera mu mirima yamaze gufatwa n’uburwayi.

Abaturage banasobanuriwe ko mu gihe umurima wabo wafashwe na nkongwa na bo bashobora kwigurira umuti dore ko agacupa ka ml 100 kagura 1 300 frw.

Ngo ntibyabuza umuturage kurengera ubutaka bwe, kuko ml 2 z’umuti zijya muri litiro y’amazi bikavura ibigori bitari bikeya, kandi bakamenya n’uburyo bwo gutera umuti bipfutse ku mazuru.

Kwipfuka ku mazuru ngo n’iyo bashyiraho agatambaro birahagije ariko ntibatere imiti batipfutse,  kuko ngo bishobora kubatera izindi ndwara.

Governer umuti wari wamushiranye bamwongereramo

Abaturage bakoreshaga uburyo busanzwe bwo gufata nkongwa mu mirima

Abaturage bari benshi baje gufatanya n’abayobozi

Guverineri yasabye abaturage gushyira hamwe ubushobozi bakaba bafatanya kubona umuti bakica nkongwa

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW
/Gicumbi

7 Comments

  1. sandra

    April 15, 2017 at 2:50 pm

    ni aha ubuyobozi butandukanye ni ubutegetsi umuyobozi ajya imbere y’abo ayobora akabereka icyo gukora , turashima ubuyobozi bwiza dufite dufatanye iyi kabutindi ngo ni nkongwa itadusiga mu nzara , dushimira cyane cyane RDF

  2. kamuzinzi

    April 15, 2017 at 2:52 pm

    ni ibyagaciro kugira ubuyobozi buba hafi cyane y’abaturage ikibazo nkiki cyavuka hagahita hashakwa umuti wo kugikemura , iyo nkongwa tuyihashye rwose, dushimira cyane Ingabo zacu z’indashyikirwa zo zitabarana ingoga

  3. sentore

    April 15, 2017 at 2:56 pm

    ni byose iyi nkongwa ni ifatiranwe itarangiriza imyaka ngo iteze inzara, ariko turabyizeye aho RDF yageze byose biracyemuka , turayishimira cyane

  4. semana

    April 15, 2017 at 3:03 pm

    nkunda cyane ubuyobozi bwiza abanyarwanda bihitiyemo ko bugobokana ingoga aho rukomeye , natwe reka dufatanye nabwo iyi nkongwa rwose ntigire aho Imenera dore ko ari nambi cyane itavaho idusiga mu nzara,

  5. kareranangabo

    April 15, 2017 at 3:07 pm

    RDF ndayikunda cyane pe, nta kibazo abanyarwanda dushobora kugira tuyifite , iyi nkongwa nayo ubu akayo kashobotse nta minsi imara itarimbutse ni imizi yayyo yose kuburyo ntaho ikigori cy’umunyarwanda kizongera guhirira nayo, RDF guma kwisonga rwose , waduhaye amahoro, umutekano nonese ni imibereho yacu ukomeje kuyitaho uko bikwiye kandi natwe uko tubyifuza , uri uwo gushimwa iteka, erega ntiwagira umugaba w’ikirenga nak HE president Paul Kagame ngo hagire icyo ukora nabi ntibibaho

  6. duniamviringo

    April 15, 2017 at 4:36 pm

    nuko nuko ntore zacu

  7. rwema

    April 18, 2017 at 10:43 am

    Mukomere rwose murisanngano ryabanyarwanda.akokantu .nkongwa nubundi yicwa numuti naho kuyikuramo ntamuti ninkokwica inda mumusatsi amagi yazo avanwamo nokuwogosha.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock