Gicumbi: Abo mu mirenge idafite imbangukiragutabara bafite ubwoba ko bazaterwa batiteguye - UMUSEKE
  • 28/03/2020 11:27 06

Gicumbi: Abo mu mirenge idafite imbangukiragutabara bafite ubwoba ko bazaterwa batiteguye

Abaturage batuye mu mirenge irindwi yo mu karere ka Gicumbi itagira imbangukiragutabara baravuga ko bafite ubwoba ko bashobora kugira ikibazo cy’indwara ibasaba kwihutira kujya kwa muganga bakabura uko bagerayo.

Ngo barifuza ko mu mirenge yabo na ho bagira imbangukiragutabara

Aba baturage ni abo mu mirenge wa Bukure, Giti, Mutete, Mukarange, Ruvune, Cyumba na Kaniga yegeranye n’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda.

Kubwimana Ramathan utuye mu murenge wa Bukure avuga ko umurenge wabo igice kinini gikora ku kiyaga cya Muhazi, ko iyo hagize urohama mu mazi usanga kumufasha bisaba imbaraga nyinshi badafitiye ubushobozi, kandi ko kugera no ku bitaro bikuru bya Byumba ari urugendo rurerure cyane.

Ati “Twifashisha ibigo nderabuzima, ariko bibaye ngombwa ko indwara ikomeye idusaba kujya Byumba cyangwa za Kigali ntabwo umuntu yapfa kugerayo akiri muzima.”

Nyirahabineza Odetta utuye mu murenge wa Ruvune avuga ko muri kariya gace hari amashyamba menshi bigatuma kujya kwivuza bakoze urugendo rurerure kuko babanza kuzenguruka.

Umuyobozi w’ ibitaro bikuru bya Byumba Dr Ntihabose Colneille Killy avuga ko abaturage badakwiye gutegereza umuti w’iki kibazo cy’imbangukiragutabara kuri Leta kuko hari byinshi ikora kandi biba byihutirwa.

Ati “Kuko tubasaba [Leta] byinshi, harimo imiti no guhemba abakozi kandi hari imbangukiragitabara  baduhaye, ntabwo turi habi ugereranije n’ahandi.”

, gusa turacyafite urugendo kuko imbangukiragutabara imwe iba isabwa gufasha abaturage ibihumbi mirongo ine (40 000).”

Avuga ko ubusanzwe imbangukiragutabara iba ikwiye gufasha abaturage ibihumbi 40 mu gihe muri kariya gace bafite abaturage ibihumbi 440.

Ati “Twakagombye kugira imbangukiragutabara cumi n’imwe kandi nzima, izo dufite zimwe ntabwo zifite imbaraga, hari izimaze imyaka cumi n’umwe, cumi n’itatu na cumi n’ itanu zikeneye gusimbuzwa.

Uyu muyobozi avuga ko nk’ibitaro bagerageza kwishakamo ubushobozi dore ko hari imbangukiragutabara baherutse kwigurira na Leta ikabaha indi, akanashima umufatanyabikorwa.

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • “… imbangukiragutabara imwe iba isabwa gufasha abaturage ibihumbi mirongo ine”??? Bya bintu birakomeye! Ni ukubarwanaho nibura buri kigo nderabuzima kikabona imodoka imwe kandi ntibyananirana pe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *