Gicumbi: Amata y’abana bayatangira mu ngo mbonezamikurire, abatarabajyanyeyo bati "si itegeko" - UMUSEKE
  • 05/04/2020 9:52 37

Gicumbi: Amata y’abana bayatangira mu ngo mbonezamikurire, abatarabajyanyeyo bati “si itegeko”

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko bajya kwaka amata yo guha abana babo ariko ubuyobozi bukababwira ko bayanywera mu bigo mbonezamikurire nyamara bo ngo kujyana umwana mu irereo atari itegeko kandi ngo hari n’ababa bakiri impinja batarageza igihe cyo kubajyanayo.

Mukeshimana Annonciata ufite umukobwa we wabyaye afita imyaka 16, avuga ko nta bushobozi bafite ndetse n’uyu mukobwa we akaba yarabuze amashereka ariko yajya kwaka inkunga y’amata bumvise ko itangwa bakababwira ko ariya mata abana bayanywera mu marerero.

Ati «Ntituramenya impamvu tujya ku kagari kwaka amata ntibayaduye kandi ari inkunga twagenewe, abayobozi badutegeka kujya mu ngo mbonezamikurire kubera iki.”

Kimwe n’uyu mubyeyi, hari n’abandi babyeyi bavuga ko bacyumva ko hari inkunga y’amata yagenewe abana bato, bakunze kujya bazindukira ku biro by’utugari bagiye kuyafata ariko bagataha amaramasa ngo kuko bababwiraga ko iriya nkunga ihabwa abana bo mu bigo mbonezamikurire

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mabare mu murenge wa Rukomo, Mukangango Denise avuga ko amata  yagenewe gufasha abana bari munsi y’ imyaka itanu kandi agahabwa abana bari ngo mbonezamikurire atari ayo kohereza mu ngo z’abaturage.

Avuga abaturage 5 019 bo mu kagari ka Mabare ari bo bicaye hamwe bagatoranya abana bagomba kujya mu bigo mbonezamukurire ku buryo ari bo bagenerwa ariya mata.

Ati «Gusa abatayabona cyaba ari ikibazo cy’umucunda utabonetse ngo ayageze aho mu irerero, kuko mu midugudu irindwi dufite harimo n’amererero arindwi. »

Uyu muyobozi avuga ko umuti w’iki kibazo ari ugukomeza gukora ubukangurambaga kugira ngo ababyeyi bafite abana bagomba kujya mu marerero babajyaneyo kuko hari abatabajyanayo.

Uwasigariyeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukomo, Niyitegeka Alphonse avuga ko ku munsi bahabwa litiro 1 500 bityo ko kuyakwirakwiza mu ngo zose z’umurenge bitashoboka.

Ati «Mu tugari dutandatu dufite harimo imidugudu 39, amata bayanywera mu ngo mbonezamikurire, abasigaye bagifite imyumvire ko amata yoherezwa mu ngo ni bacyeya,  gusa icyo dukora ni ubuvugizi ngo amata agere mu midugudu hose. »

Umuyobozi w’ akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix avuga ko ababyeyi bumvise nabi iriya gahunda kuko nubwo iriya nkunga y’amata yagenewe abana ariko atari ayo kujyana mu rugo ahubwo ko ari ayo kujya kunganira gahunda y’ingo mbonezamukurire.

Ati «Ntabwo ari gahunda yo gutanga amata mu miryango, ni ay’amarerero ntabwo ari ay’ababyeyi, hari abafite imyumvire ko amata yagenewe abana bari munsi y’imyaka itanu, ntibamenye ko gahunda ari ukuyaha abana bajyanywe mu ngo mbonezamikurire no mu marerero. »

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/ GICUMBI

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Nizere ko Minister Shyaka amata ariho atanga arivay’inyange.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *