Gicumbi: Amezi 3 badahahirana kubera ikiraro cyacitse, ubuyobozi buti “Turacyashaka ubushobozi” – UMUSEKE
  • 24/09/2020 7:25 58

Gicumbi: Amezi 3 badahahirana kubera ikiraro cyacitse, ubuyobozi buti “Turacyashaka ubushobozi”

Abaturage bo mu mirenge ya Byumba n’uwa Kageyo, bavuga ko bamaze amezi atatu batagenderana cyangwa ngo bahahirane kuko ikiraro gihuza iyi mirenge cyaciwe n’ibiza byatewe n’imvura iherutse kugwa. Ubuyobozi bwo buvuga ko bukiri kwegeranya ubushobozi bwo gusana uyu muhanda.

Uyu muhanda uhuza imirenge ibiri umaze igihe waracitse

Bavuga ko bamwe basanzwe bafite inshuti n’abavandimwe batuye mu murenge umwe ku buryo batahwemaga gusurana ariko ubu biriya biza bisa nk’ibyabatanyije.

Abananiwe kwihangana bamwe banyura mu mirima bakazamuka n’imisozi, ariko na byo ngo bikorwa na mbarwa kuko izi nzira ziteye nabi.

Yankurije Clemantine ati “Twe nk’igitsina gore nta n’uwatekereza kuhanyura, kuhareba byonyine byatuma ugwamo kuko ni harehare cyane, kujya mu mujyi wa Byumba bisaba kuzenguruka umusozi, cyangwa ugatega moto iguca amafaranga igihumbi na magana atatu (1300 frw)”

Ikiraro cyacitse giherereye mu kagari ka Gihembe mu murenge wa Kageyo, kikaba gikunzwe kwifashishwa n’abana bo mu nkambi ya Gihembe bakunze kuhakinira, ababyeyi bavuga ko impungenge ari zose, bamwe bibaza niba hatagize  igikorwa vuba hashobora kuzateza impanuka zikomeye.

Mapendo yagize ati “Iyo urebye aha nta muntu muzima watekereza kuhanyura kubera isereri, abana twirirwa tubabuza kugehera ariko natwe ntituhirirwa.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nteziryaho Anastase yabwiye Umuseke ko nk’ubuyobozi batarabona amikoro yo gusana uriya muhanda.

Ati “Turagira ngo turebe ko hari ubushobozi twabona naho tuhafite muri gahunda. Gukorwa akenshi biterwa n’ubushobozi, ni bwo tuvuye mu ngengo y’imari, ni bwo twinjiye mu yindi, igikuru ni uko biba biteganyijwe.

Avuga ko mu gihe bazaba batangiye gukora ibindi bikorwa remezo, na hariya hazakorwa kuko ho hari n’ikibazo gishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Bavuga ko uyu muhanda wari ubafatiye runini

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *