Gicumbi: Ba bana bataye ishuri bakajya kubumba amatafari, ababakoresha batangiye guhanwa – UMUSEKE

Gicumbi: Ba bana bataye ishuri bakajya kubumba amatafari, ababakoresha batangiye guhanwa

*Hari abaciwe amande ya 50 000 Frw…

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwatangiye gushakisha uruhindu abaturage bo mu murenge wa Nyankenke bakoresha abana imirimo ivunanye nko kubumba amatafari, bubafatira n’ibihano birimo kubaca amande no kubanenga.

Muri uyu murenge hari abana benshi bataye ishuri bajya mu mirimo ivunanye

Muri uyu murenge hari abana benshi bataye ishuri bajya mu mirimo ivunanye

Umunyamakuru w’Umuseke mu karere ka Gicumbi aherutse gusura uyu murenge wa Nyankenke asanga hari abana benshi bataye ishuri bakajya gukora imirimo ivunanye yo kubumba amatafari.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwahagurukiye iki kibazo, bwatangiye guhana abantu bemeye guha aba bana akazi kandi babizi neza ko batujuje imyaka y’ubukure.

Rwambukande Fidele ni umwubatsi utuye muri uyu murenge, yafatiwe igihano cyo kuba yarakoze icyaha cyo kwirengagiza uburenganzira bw’abana akabakoresha imirimo ivunanye.

Uyu mugabo wanagawe kuba yarakoresheje abana kandi ari umubyeyi ukuze, yaciwe amande y’ibihumbi 50 Frw, aranihanangirizwa.

Rwambukande yasabye imbabazi, avuga ko atari azi ko gukoresha abana ari icyaha, akagira inama bagenzi be bakoresha abana ko ari ukwangiza u Rwanda rw’ejo dore ko benshi mu bo baha akazi baba baravuye mu Ishuri.

Umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Gicumbi, Karanganwa Jean Bosco avuga ko aya makuru yo gukoresha abana bayasomye mu binyamakuru bagahita bahagurukira iki kibazo.

Ati “Twagiye kubikurikirana tunavugana n’uwabakoresheje arabitwemerera tunamuca amande y’ibihumbi 50 nk’uko amabwiriza ya minisitiri  yo mu kwezi kwa Gicurasi mu 2006 ahana uwakoresheje abana imirimo kuva ku bihumbi 50 kugeza ku 100.”

Uyu muyobozi w’akarere ka Gicumbi agira inama abakoresha abana cyangwa ababitekerezaga ko bahagurukiwe ku ko ari bo bari gutuma abana bata ishuri bakajya gushaka ubuzima bakiri bato.

Mu karere ka Gicumbi habarwa abana 6 160 bataye ishuri bajya gukora imirimo ivunanye nko kubumba amatafari no gusarura icyayi.

Bamuciye amande y'ibihumbi 50

Bamuciye amande y’ibihumbi 50

Aba bana bakoreshwaga mu bikorwa byo kubumba amatafari

Aba bana bakoreshwaga mu bikorwa byo kubumba amatafari

Bamuhaniye gukoresha abana

Bamuhaniye gukoresha abana

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

7 Comments

  1. Nizere

    18/11/2017 at 6:22 pm

    Aba bana nubundi baba baburaye who kwiga baburaye rero baba bagiye gusha icyo barya.

  2. Micomyiza

    18/11/2017 at 8:18 pm

    Genda Rwanda uri nziza, none bamuciye 50milles none arayavana he?

  3. Kinyakura

    19/11/2017 at 3:10 am

    Uyu uciye ibihumbi 50 buriya se akemuye ikibazo?Turambiwe abahuma amaso cyangwa batera ibishahuro mu gihugu.Igihe tutazavuga ibibazo by’igihugu uko biri twese hamwe tuzaba turi kubeshya abana bacu tubaraga ibibazo turi gutera.

  4. Busasamana

    19/11/2017 at 3:12 am

    Serugendo buriya su umunyamulenge ra?

  5. Runyonzi

    19/11/2017 at 3:24 am

    Hano bishe amategeko.Uyu mukoresha yagombye kubanza kujya mu rukiko akaburana agahanwa. Uyu muyobozi wa wundi ufite ibiro biteye kwibaza, agashyiramo inkweto sinakubwira ngo amuciye ibihumbi 50.Ubwo bubasha harya abuhabwa nande? Abantu bazamenya ryari ko tutakiri mu mashayamba? Umunyarwanda wese agenerwa ibihano n’ubutabera.Legislateur, executeur, judiciaire bose buri wese ku kazi ke.Wenda iyaba ari umupolisi byo nari kubyemera kuko ubwo bubasha abuhabwa namategeko.

    • Izabayo

      19/11/2017 at 8:25 pm

      Niko kwa kwivangavanga kw’inzego ujya wumva.hagati aho rero, nta muntu wakwishimira ko umwana we ava mw’ishuri akajya kubumba amatafari, ibi biterwa n’ubukene bwugarije imiryango.wa mugani, kujya kwiga ugataha nturye, nta gikoresho cy’ishuri.ni agahomeramunwa!

  6. MUKAMUNANA

    21/11/2017 at 9:20 am

    ariko hari ibincanga !! nkuriya musaza utunzwe no kwinika amasaka atanarenze 100kg akaaba ariyo agurisha ngo bucye kabiri !!!baramuca ibihumbi 50 ngo ayakurehe ?? nanayabona se muri utwo dusaka igishoro arongera agikurehe???

    bariya bana bana se niba baburaye cg barya ntibahage iwabo bakajya gushakisha uko babaho ku bundi buryo cg niba bari kubikora ngo babne amafaranga yamakaye iwabo batabashije kubabonerera kubw ubukene barabiabuza ngo babeho gute ???

    igikurikiye ho ni uko begereye centre ya Kabuga ka Muliza barajya kugwiza umubare wa za mayibobo basunike amagare ubwo nibyo byiyubashye ku buyobozi noneho !!!!

    nzaba numva ra !!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock