Gicumbi: Bagaragaza impungenge ku iyangirika ry'umuhanda Base -Gicumbi  - UMUSEKE
  • 01/06/2020 2:23 36

Gicumbi: Bagaragaza impungenge ku iyangirika ry’umuhanda Base -Gicumbi 

Umuhanda wa kaburimbo uhuza Akarere ka Musanze -Rulindo na Gicumbi hari aho wangiritse cyane, abahatuye bavuga ko bishobora kuzaba bibi cyane haguye indi mvura, umuhanda ukaba wazacika ukumanuka mu manga, bavuga ko ibikorwa remezo nk’insinga z’umuyoboro wa Internet na zo zatangiye kwibwa mu gihe umuhanda wo utaratahwa ku mugaragaro.

Inzira y’abanyamaguru muri kariya gace k’umuhanda wa kaburimbo yarangiritse, ibikorwa remezo na byo birimo insinga z’umuyoboro wa internet hari abaziba

Imvura yatenguye umusozi umuhanda wubatseho, none byatangiye no kugera mu bice bya kaburimbo ubwayo.

Mu Murenge wa Byumba, Akagari ka Gisuna, mu Mudugudu wa Rubyiniro ahitwa Nangumurimbo, niho umusozi  watengutse kubera imvura, bituma ahubatse inzira y’abanyamaguru kuri uriya muhanda wa kaburimbo amatafari asenyuka.

Hari abavuga ko nutitabwaho mu gihe cya vuba, imvura ishobora kugwa inshuro imwe gusa igahita ihagarika urujya n’uruza muri iyi kaburimbo.

Nyiraneza Dative ukunze kunyura muri uyu muhanda yerekeza mu Mujyi wa Byumba agira ati: ”Umunsi ku munsi niko hagenda hatenguka, hamaze ibyumweru bibiri none ibice bifatanye na kaburimbo na byo byaratengutse, nihatabaho ubutabazi bwihuse imvura ishobora kugaruka rimwe ugahita utengukira mu manga wose imodoka zigahagara.”

Usibye kwangirika kw’uyu muhanda hariho na bimwe mu bikorwa remezo biwushamikiyeho byatangiye kwangirika, nk’insinga za Murandasi ubusanzwe zanyuraga munsi zaracitse kubera imvura, kugeza aho bamwe mu baturage bitwikira ijoro bakajya kuziba.

Kamanzi Elifasi na we utuye mu Kagari ka Gisuna, avuga ko usibye kuba uyu muhanda warangiritse cyane mu Mudugudu wa Rubyiniro, hariya hantu ngo hakunze kuba ubujura mu masaha y’ijoro ku buryo kwiba insinga za murandasi mu gicuku bitaba ari igitangaza.

Ati: ”Hano mu Rubyiniro twarabyutse dusanga baje gushishura insinga, n’ ubundi iyo butarira neza abantu bagenda bahikanga kuko hakunze kuvugwa abajura bashikuza telefoni n’amasakoshi y’abagore kwiba insinga nta gitangaza kirimo.”

Ikibazo ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko bwakimesheje abashinzwe kubaka umuhanda  nubwo utaratahwa ku mugaragaro.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix agira ati: ”Ikibazo cy’uyu muhanda kirazwi gusa twabimenyesheje inzego zibishinzwe, abahakora, n’ikigo gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi RTDA barahasuye.”

Yongeraho ko  abiba insinga za murandasi ziri kuri uyu muhanda, abaturage basabwa gufasha ubuyobozi  kubona amakuru bagafatanya kuhabungabunga, bibaye ngombwa ngo banahashyira irondo ryihariye rya nijoro.

Evence Ngirabatware
UMUSEKE.RW/Gicumbi

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Umudugudu wa Rubyiniro ni Akagari ka Gacurabwenge Hariya ni Kinihira ya1 muri Gisuna.

  • Dufite imihanda yasenyutse imaze imyaka irenga 30 yubatswe, nk’uriya wa Kigali-Kibungo-Rusumo. Ariko hariya mu Kiyovu cyitwa icy’abakire, dufitemo imaze imyaka 40 itarasanwa ikiri nyabagendwa. None hari isigaye isenyuka itaratahwa nk’uyu wa Base-Gicumbi!! Vision 2020 tuyirimo indani. Buri wese nafungure amaso akanure arebe, kandi nareba abone. Kimwe nanjye. Naragenze ndabona pe!!

  • Iyo imihanda itubatswe na horizon cg cotraco aba ari Chinese
    Mubabaze impamvu

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *