Gicumbi: Bamaze imyaka 10 biyubakiye uruganda ariko babuze amashanyarazi | UMUSEKE

Gicumbi: Bamaze imyaka 10 biyubakiye uruganda ariko babuze amashanyarazi

Abahinzi ba kawa mu murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi, bishyize hamwe baniyubakira uruganda rumaze imyaka 10 ariko ngo bafite imbogamizi zo kuba badafite amashanyarazi.

Abahinzi ba kawa bo muri Muko bavuga ko bafite uruganda ariko rutagira amashanyarazi

Aba bahinzi ba kawa, bishyize hamwe ari abahinzi 108 muri 2010 bashinga koperative yahise na yo itangiza uruganda rutonora kawa.

Ubu bamaze kuba 300 ndetse ngo hari intambwe bamaze gutera ariko babona itari ku rwego yagakwiye kuba iriho kuko ruriya ruganda rwabo rutagira amashanyarazi bityo n’ibyo rutunganya bigakomeza kuba bicye kandi bakavunika.

Niyomahoro Florence uyobora iyi koperative yitwa Mayogi Coffee “Kuko bituma tudatunganya neza umusaruro twifuza, gusa n’ubwo tugerageza kwishakamo ubushobozi turamutse tubonye amashanyarazi twagera ku ntego twifuza.”

Umuyobozi w’ akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mujawamariya Elisabeth avuga ko bifuza ko bariya baturage bagerwaho n’amashanyarazi ariko ko akarere kadafite ubushobozi.

Ati “Kuba nta mashanyarazi mufite ni imbogamizi ikomeye birumvikana, gusa nk’ubuyobozi twiteguye kubashyigikira mu gihe ubushobozi buba bwabonetse, kuko umuturage wese witeza imbere afasha na bagenzi be kwikura mu bukene.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Kayiranga Theobard ashima uburyo abanyamuryango  ba koperative babyaza umusaruro ubushobozi bafite, ndetse akanabizeza ko biteguye gufatanya nabo mu gushaka umuti w’imbogaizi bahura nazo.

Bariya bahinzi bishingiye uruganda, barumuritse ku mugaragaro muri iki cyumweru, ngo babashishije kwigurira imashini y’ umuriro (generateur) ariko ngo kuyibonera amavuta ya buri munsi birabagora.

Kayiranga uyobora Umurenge wa Muko atanga ikiganiro
Bamwe mu bagize Koperative bifotozanyije n’abaterankunga

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *