Gicumbi: Bamwe bacyuye ibyabo ngo bitibirwa mu isoko. Ubuyobozi buti 'Umutekano uracunzwe' - UMUSEKE
  • 04/06/2020 9:22 47

Gicumbi: Bamwe bacyuye ibyabo ngo bitibirwa mu isoko. Ubuyobozi buti ‘Umutekano uracunzwe’

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gicumbi by’umwihariko abacururiza mu isoko rya kijyambere rya Byumba, bavuga ko bumvise ibihuha ko ingaruka zo guhagarika imirimo yakorwaga ku byiciro bitandukanye, izatera inzara n’ubujura nko gutobora isoko, bahitamo guhungisha ibiribwa byayo babijyana mu ngo, ubuyobozi butanga ihumure ko umutekano mu isoko uhari.

Mu Bacuruzi bacyuye ibyo bacuruzaga hari ababacuruzaga ifu y’ubugari, kawunga n’imiceri bahisemo kubicyura mu ngo

Iyo witegereje mu isoko rya Kijyambere ry’Akarere ka Gicumbi ubona hamwe mu hakorerwaga Ubucuruzi bw’ibiribwa nta bicuruzwa bihari, bamwe mu bacuruzi badutangarije ko hari abari bagiye kubera ibihuha byavugaga ko nyuma yo guhagarika imirimo bizatera ingaruka zikomeye, ibyo bacuruza bikibwa.

Bamwe mu bacuruza ibiribwa badutangarije ko hari ibiribwa ubusanzwe bibikwa mu isoko, bene byo banishyura aho bibikwa (mu gisima) bahisemo kujya kubihisha mu rugo, ngo bazabigarura imirimo yatangiye gukorwa.

Nyirantezimana Claudine acuruza imboga, ati: ”Urebye uko twakoraga twese si ko tungana, hari abajyanye ibiribwa mu rugo, baketse ko bishobora kwibwa mu masaha y’ijoro, bahisemo kubijyana batabigurishije ngo aho kwibwa bazabirya n’imiryango yabo.”

Edouard Gashirabake avuga ko ibihuha by’uko hazabaho kwiba ibicuruzwa babyumvise bagitangira kuvuga ko bamwe mu bacuruza mu isoko bahagarika akazi kabatezaga imbere.

Ati “Ubuse twakomeje kugurisha, nta n’ umwe uribwa, dufite Inkeragutabara ziharinda, ntawe turumva ataka ko yibwe, twirirwa tubona n’izindi nzego z’umutekano zihazenguruka.”

Undi mucuruzi witwa Yankundiye ati: ”Hari abagiye bahunga, havuzwe ibihuha ngo tuzibwa ariko twe twasigaye turacuruza, abacyuye ibicuruzwa bashatse babigarura.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko guhagarika imirimo ya bamwe mu bacururizaga mu isoko ari ku mpamvu zo kubungabunga ubuzima bw’abaturage, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo guhanga n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Ibyo kuba haboneka ubujura, ngo  ni ikibazo kidashobora gutera impungenge kuko umutekano urinzwe.

Mu kiganiro duherutse kugirana n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mujawamariya Elizabeth yadutangarije ko ikigamijwe ari ugukumira ko abaturage bandura coronavirus, naho abafite ikibazo cy’ubujura niba bahari ngo nta bujura buzabaho.

Agira ati: ”Ikibazo cy’ uko bamwe bakwibwa nta gihari, niba hari abakeka ko bakwibwa barebere kuri bagenzi  babo bari gucuruza, umutekano urahari, ahubwo habeho kubahiriza ingamba zashyizweho zo kwirinda kwandura.”

Ku munsi w’isoko abaturage bazaga ari benshi, gusa kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Mata 2020 bamwe mu bacuruza ibiribwa babagabanijemo kabiri, bamwe babajyana gucururiza muri gare ya Gicumbi, kugira ngo habeho kubahiriza ingamba za metero imwe hagati y’umucuruzi n’umuguzi, no kugabanya ikivunge cy’abantu.

Abasigaye bakora mu isoko bavuga ko abacyuye ibyo bacuruzaga babitewe n’igihuha ko guhagarika imirimo imwe n’imwe kubera kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus bizatuma ubujura bwiyongera
Umubare w’abarema isoko na wo waragabanutse cyane

EVENCE NGIRABATWARE                                                                                                         UMUSEKE.RW/GICUMBI

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ngiyi Viziyo 2020 twaririmbye imyaka 20. Tuyirimo indani.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *