Gicumbi: Barasaba ko ikiraro cyacitse cyakorwa, Umurenge uti "Birenze ubushobozi bwacu" - UMUSEKE
  • 04/06/2020 9:16 52

Gicumbi: Barasaba ko ikiraro cyacitse cyakorwa, Umurenge uti “Birenze ubushobozi bwacu”

Abatuye mu mirenge ya Kageyo n’uwa Byumba basanzwe bakoresha ikiraro gihuza iyi mirenge, baravuga ko ubuhahirane hagati y’iyi mirenge bwazambye kuko kiriya kiraro cyacitse, bagasaba ko cyasanwa, Ubuyobozi bw’umurenge na bwo bukavuga ko iki kibazo kirenze ubushobozi bwabo

Ubuhahirane hagati y’iyi mirenge bwarazambye

Iki kiraro kiri mu kagari ka Gihembe mu murenge wa Kageyo, gisanzwe kinyuraho abaturage benshi ariko ubu bagomba kujya kuzenguruka mu mirima mu bishanga ndetse ibinyabiziga byo bikaba bitagishobora kuhaca.

Aba baturage bavuga ko bafite n’impungenge ko abana babo bashobora kuzagwamo kuko bakunze kuhanyura.

Gashenyi Eliphase avuga ko bamaze igihe basaba ubuyobozi bw’umurenge gusana kiriya kiraro “ariko ntagikorwa, bazahagera ari uko umwana  yaguyemo? Cyangwa ntibakeneye ko natwe ibinyabiziga bituzanira ibyo kurya?”

Nyiraneza Alphonsine avuga ko uburyo kiriya kiraro cyangiritse binatera ubwoba kuko cyari kiri hagati y’imisozi ihanamye ku buryo hari benshi bajyaga bahanyura bajya nko ku isoko batakibitinyuka dore ko n’inzira banyura ubu bibasaba kuzenguruka kandi bakurira imisozi.

Ati “Nta modoka ishobora kuhanyura, yewe na Moto ntiyatinyuka, umuntu uvuye guhaha ibyo kurya byinshi kuri moto bisaba kuzenguruka hakurya, ubusanzwe kuza na moto  unyuze mu isantire ya Ruyaga Moto baducaga  amafarangwa 700, ariko iyo bakuzengurukije uyu musozi  ukanyura mu santire ya Kageyo utanga ibihumbi bitari munsi ya 2000.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Gahano Rubera Jean Marie Vianney avuga ko iki kibazo kirenze ubushobozi bw’umurenge gusa ngo bakimenyesheje akarere.

Agira ati “Usibye nanjye n’akarere iki kibazo kirazwi, twabimenyesheje urwego rw’ akarere kuko gukora iki kiraro birenze ubushobozi bw’umurenge, barahasuye, ubwo wabaza ku karere.”

Umunyamakuru w’Umuseke yagerageje guhamagara umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Nteziryayo Anastase ntiyafata telephone ndetse amwoherereza ubutumwa bugufi ariko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru yari atarasubiza.

Muri aka gace hari ibikorwa remezo bikomeje kwangizwa n’ibiza nko mu muhanda uva muri Gihembe werekeza mu gasantere ka Kageyo wangititse bikabije.

Ibinyabiziga byari bisanzwe bihanyura none ubu ntabyo
Muri uyu muhanda ni henshi hamaze kwangirika, hasabwa gusanwa

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *