Gicumbi: Barashaka ko ayo banyweraga ikigage bayagura amata bagiye kwegerezwa - UMUSEKE
  • 05/04/2020 9:08 30

Gicumbi: Barashaka ko ayo banyweraga ikigage bayagura amata bagiye kwegerezwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buvuga ko bwifuza ko buri muturage yabasha kwigurira amata yo kunywa ku buryo hagiye gushyirwaho amaguriro yayo mu midugudu kandi akazajya agurishwa bitewe n’ubushobozi bwa buri wese ku buryo amafaranga baguraga ikigage bazajya bayagura amata.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix avuga ko bagiranye inama na ba rwiyemezamirimo ku buryo bagiye kunoza ubucuruzi b’amata muri kariya karere.

Uyu muyobozi unagaruka ku isuku nke y’abagemuraga amata, avuga ko iki kibazo bamaze kukibonera umuti kuko hashyizweho itsinda ryo kubakurikirana.

Avuga ko hagiye gushyirwaho amaguriro y’amata mu midugudu kugira ngo abaturage babashe kubona aho bayagura bayanywe aho kunywa ikigage kitanagira intungamubiri nk’iz’amata.

Ati “Dukeneye gushyiraho locar market, ku bigo by’amashuri bigaburiraho abana, abakora muri VUP tubegereye tukabaha amata ntibayagura aho bakorera? mu makoperative bakayabaha bagendeye ku bushobozi.”

Avuga ko uko umuntu azaba yifite azajya ahabwa amata yo kunywa ku buryo n’uzaba afite igiceri cya 100Frw azajya ahabwa igikombe akanywa amata.

Abaturage na bo bashyigikiye iyi gahunda kuko bazi neza akamaro k’amata ariko ko batabashaga kuyanywa kuko batabonaga aho bayagura.

Mukamana Annonciata ati “Hari ababona udufaranga kandi inyota ibishe agahita ayajyana mu kigage kuko atabonye aho agura ayo amata.”

Gusa uyu muturage ananenga uburyo amata yatwarwaga kuko hari abayagemura babona bataha bakogereza ibyansi (amajerekani bayatwaramo) mu kiyaha cya Muhazi.

Ngendahimana Damascene ni umworozi avuga ko amata agira akamaro kanini kuko urugo rurumo amata rudashobora kugira aho ruhurira n’imirire mibi.

Mu karere ka Gicumbi ku munsi bagemura umukamo w’amata ungana na litiro ibihumbi 98 ariko ababasha kuyanywa muri aka karere ni mbarwa.

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/ GICUMBI

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *