Gicumbi: Bavuga ko aho kwicwa n'inzara wazira COVID-19 - UMUSEKE
  • 04/04/2020 1:20 53

Gicumbi: Bavuga ko aho kwicwa n’inzara wazira COVID-19

*Bakeneye kwegerwa byihariye , kuko baratekereza amafaranga kurusha ubuzima

 Kuri uyu wa 25/ Werurwe/ 2020  mu isoko rya kijyambere riri mu mujyi wa Byumba, hari urujya n’ uruza ku bazanye ibicuruzwa byabo mu isoko, ariko kubahiriza  amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Corona Virus  harimo guhana intera byibura ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi  abarirema ntibumva impamvu zabyo.

Abenshi ntibirirwa bajya no gukaraba intoki

Kuwa Gatatu no kuwa Gatandatu nibwo isoko rya kijyambere mu mujyi wa Byumba rirema. Riremwa n’abantu benshi.

Kubera ko muri iyi minsi inzego z’ubuzima n’iz’umutekano zisaba abantu kudahagarara begeranye, hari bamwe mu barema isoko rya Byumba batarumva impamvu zabyo.

Umwe mu barema iri soko witwa Anastase Ngendahimana twasanze mu muryango waryo azanye igitoki, yabwiye Umuseke ko kubwira abantu ngo buri wese ahane n’undi intera ya metero ari ukubagora kuko ngo ‘n’ubundi ikizica umuntu ntaho kijya.”

Ati: “Kwirirwa batubwira ngo duhagarare muri metero imwe birabuza bamwe gucuruza.  N’ubundi icyiza kwica ntaho kijya. Gusa twamenye ko abamaze kurwara bari mu kato, ndetse n’ imodoka zazanaga abanyakigali inaha bavugwaho kwandura icyo cyorezo, barazihagaritse, ubwo se tuzahurira he nacyo!?”.

Emerance Mukansanga wo mu murenge wa Bwisige wari uje gucuruza urusenda avuga ko COVID-19 bayumva kuri Radio.

Avuga ko iriya ndwara itaragera mu Karere atuyemo.

Ati: “ Yewe nitwumva byageze inaha natwe tuzagabanya ingendo tunubahirize amategeko ariko hagati aho ntitugiye kuzicwa n’inzara.”

Avuga ko aramutse yiriwe iwabo iyo za Bwisigye atabona ikimutunga we n’umuhungu.

Minisiteri y’ ubuzima isaba buri muturage gukurikiza amabwiriza agamije gukumira icyorezo cya Covid 19, mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi.

Mu nama itanga harimo gukaraba intoki, kutegerana muri metero imwe, ndetse no kudakora ingendo  za hato na hato.

Ubuyobozi bw’ Akarere  ka Gicumbi buherutse kugirana ikiganiro n’ Umuseke, butangaza ko bwiteguye gusuzuma abakorera mu  bigo bitandukanye, hagamijwe gukumira icyorezo cya Corona Virus, hagati y’abikorera , abanyamadini, ndetse n’ inzego za Leta.

Kuri bo ngo umuntu apfa rwageze. Ibya COVID bireba abanya Kigali

EVENCE NGIRABATWARE  

UMUSEKE.RW/GICUMBI

9 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Nibyo koko umuntu agenda hageze nutazazira kovid hari kimwe mu bindi birenga igihumbi azazira ariko se kwiyahura ni iki?

  • Mukaba mubateje abantu

  • Turazanirwa coronavirus ahanini n’abavuye za Dubai, Mumbai n’i Burayi, igisubizo kikaba guhagarika byihutirwa ibikorwa by’abanyarwanda mu gihugu indani, biganjemo n’abatarambuka umupaka w’igihugu inshuro n’imwe! Kandi abavana iyo ndwara hanze bagakomeza gushakirwa uburyo bwo kugaruka mu gihugu n’indege z’umwihariko!! Turi mu mukino bwoko ki ra?

  • Abo mu cyiciro cya kane n’icya gatatu cy’ubudehe bararwara coronavirus, ingamba zikakaye zigafatirwa abo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri!! Utunzwe no guca inshuro ntava mu rugo, mu gihe umuyobozi “ukor

  • Turazanirwa Coronavirus n’abiganjemo abaje n’indege zivuye hanze iyo za Dubai, Mumbai n’i Burayi, bakaba bakinaza imipaka yaramaze gufungwa, ibyemezo bikakaye bigafatirwa mbere na mbere mwene Ngofero wishakishiriza imibereho aca inshuro umunsi ku wundi iyo za Gicumbi, Nyabugogo n’ahandi hirya no hino mu gihugu hose, mu gihe ba nyakubahwa bo “bakorera mu ngo zabo” ukwezi kwashira umushahara ukajya kuri compte. Bashaka icyo kunywa bakagura icyo bakeneye cyose muri za alimentation zo mu rwego rwabo, mu gihe utubari twa rubanda rugufi two dufunze. Abantu bagashishikarizwa kuguma mu ngo zabo, iyo za Kangondo (Nyarutarama y’abakene) n’ahandi hirya no hino mu mugi wa Kigali bariho basenyera abantu bakabangaza nta ngurane bahawe, batabwiwe aho bagiye kwerekera. Ubu busumbane mu kwirengera ingaruka zo kurwanya coronavirus, ni ikindi kimenyetso cy’ubusumbane bw’abanyarwanda mu mibereho yabo muri rusange. Ariko jye inama nagira abanyarwanda bose: Uzabona ikiguzi cyo kurwanya coronavirus kigeze aho asabwa gutanga amagara ye, akaba igitambo cy’urwo rugamba, azafate umwanzuro agishije umutimanama we wonyine gusa. KAMI KA MUNTU NI UMUTIMA WE.

  • Iyi coronavirus ije ishimangira ibyo abanyarwanda basanzwe baziranyeho ariko bamwe muri bo bakaba batarashaka kumva ko ari ko kuri kw’imibereho yabo: Ufite byinshi azongererwa, naho ufite ubusabusa n’utwo yaririragaho azaducuzwa. Rubanda rugufi ruhangayikishijwe mbere na mbere n’inzara, igiye kwiyongera kubera iki cyorezo, naho ba Boss (abo mu nda y’ingoma) bo coronavirus niyo ibateye impungenge kuko igeze n’aho ibafungira mu mipaka y’igihugu kimwe n’abo twitaga cyera abatindi nyakujya, barimo abarengeje umwaka wose batakamba ntawubumva. Ariko nk’uko bamwe bamaze iminsi babivuga, ubanza iyi si idasakaye pe!!! UWO IMINSI IGICIRO MUNSI Y’URUGO AGIRA NGO ARUSHA ABANDI KURAGUZA.

  • Ikintu kizadutamaza vuba cyane, ni za banki zizabura amafranga yo guha abaturage, kuko ziriho zisohora aruta cyane ayo zinjiza. Abantu nibatangira kudahabwa utwo bizigamiye, inzara ibugarije kubera kudashobora guhaha, nta rindi bwiriza na rimwe bazubahiriza. Leta nireba nabi bazagumuka. Nta somo twavanye mu byabaye muri Sudani ya ruguru mu minsi ishize pe! Hari umushishozi wagize ati: n’umuntu udakoresha umutwe we ngo atekereze, yifashisha igifu cye yibaza, cyane cyane iyo kirimo ubusa. Confinement sans mesures d’accompagnement social = suicide politique du regime en place.

  • Mwihangane mwihangane ibintu birajya mu buryo. Aho nakuriye abakuru nibo bakaraba mbere abandi tugakurikiraho, ubundi tugafungura. Aho mperukira umukuru yarimo akaraba natwe dukurikiraho ubu igisigaye ni ugufungura( au propre et au figuré).

  • Babahate inkoni.ubundi bafunge isoko.ubwo bahisemo gupfa nibura bazapfira mungo za bo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *