Gicumbi: Hari abaraye muri Gare ibyemezo by’Inama y’Abaminitiri bisohoka bapanze ingendo | UMUSEKE

Gicumbi: Hari abaraye muri Gare ibyemezo by’Inama y’Abaminitiri bisohoka bapanze ingendo

*Akarere ngo karashaka uko ibyihutirwa bikemuka

Abaturage batandukanye bazindutse kare bajya mu bikorwa binyuranye, ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri birimo ko ingendo hagati y’Uturere tw’Intara n’izihuza Intara na Kigali zitemewe, babimenya bari muri gare abandi bicaye mu modoka.

Ibiro by’Akarere ka Gicumbi

Mu rekatete Claudine yaheze muri gare kare cyane, ati “Byibuze bajye batumenyesha ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri hakiri kare, kuko nimugoroba twateze imodoka ziba nkeya turarara, none mu gitondo ngo bahagaritse ingendo twicaye muri gare.”

Mukeshima Denise na we yazindutse ava ahitwa Kivuye aje guhaha mu isoko rya Gicumbi, muri gare yabuze uko asubira iwabo.

Ati: “Byibuze barebe uko badufasha uyu munsi dutahe dusubire hamwe n’imiryango yacu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix yabwiye Umuseke ko ikibazo “twakimenye gusa iyo ibyemezo by’abaminisitiri byafashwe dushaka uburyo”.

Mayor Ndayambaje ati: “Twazindukiye mu nama, turi gushakisha uburyo ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri byubahirizwa, ibibazo by’abaturage baheze muri gare tubirimo, turi kubikurikirana.”

Hari n’ahandi byagiye bigaragara ko abaturage bari benshi cyane nko muri gare ya Nyabugogo. Umujyi wa Kigali, RURA ndetse n’abandi bafasha mu kurwanya ikwirakwira rya Covid-19, byabaye ngombwa ko bafasha abantu bari muri gare ya Nyabugogo kugera ubwinshi bwabo, nk’uko Rwandanews24 yabitangaje kuri Facebook.

Nyabugogo uko byari byifashe (RwandaNews24)

NGIRABATWARE Evence
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • None turaveba abaturage cyangwa abayobozi, bacu bahora bahubuka mu byemezo bafata buri gihe?

  • Abageze muri gare kuva ejo hashize bakararamo kubera ubuke bw’imodoka birumvikana ko ubuyobozi bugomba kubashakira uko bagenda. Logique simple.

  • Njyewe nsanga aho bigeze byararenze inkombe kuberako abanyarwanda nta kintu tuvuga duhora tureba hasi abategetsi batuyobora nkuyobora indogobe.Nigute abantu bize bicara mu nama bakavamo bafashe ibyemezo nkibi kandi ngo bigomba gukurukizwa bukeye bikanasohokera mu masaba abantu bose baba baryamye abararanye gahunda zo kuzinduka bakabimenya bageze muri gare abandi abri mu modoka iyo mikorere ni nyabaki? Gusabo ntibibareba kuko bavaho bakinjira mumamodoka yabo mu minota 10 bakaba bageze iwabo.Umunyarwanda wagiye gupagasa za Nyagatare agomba gutaha Bugesera uwo nyine nta kundi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *