Gicumbi: Impanuka y'igare na moto yahitanye umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 1:41 59

Gicumbi: Impanuka y’igare na moto yahitanye umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge

Nzabarushimana Eric wari ushinzwe ubuhinzi “agronome” w’Umurenge wa Mukarange yagonzwe n’igare ku mugoroba wo ku Cyumweru ahita apfa, we yari atwaye moto.

Nzabarushimana Eric wari kuri moto, yagonganye n’igare ahita apfa

Yakoze impanuka ubwo yari kuri moto yerekeza ahitwa mu Rukomo. Amakuru avuga ko yagonganye n’igare ahita apfa.

Umunyonzi wari ku igare kugeza twandika inkuru yari akiri mu Bitaro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Beningoma Oscar yabwiye Umuseke ko uriya mukozi yakoze impanuka ahita apfa.

Ati: “Nibyo yakoze impanuka mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (tariki 11 Ukwakira 2020), twabuze imbaraga bikomeye kuko yari agifite imyaka 30.”

Nyakwigendera yari atarashaka umugore.

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Niyigendere.Natwe tuzamukurikira.Twese tugomba guhora twiteguye urupfu.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *