Gicumbi: Isoko bubakiwe na Perezida ngo ubuyobozi buzarihinduramo ishuri kuko ritaremwa – UMUSEKE
  • 28/09/2020 6:38 12

Gicumbi: Isoko bubakiwe na Perezida ngo ubuyobozi buzarihinduramo ishuri kuko ritaremwa

  • Baryubakiwe bashimirwa igihango bagiranye n’Inkotanyi ubwo zabohoraga u Rwanda
  • Rimaze imyaka itanu ritarema kuko ryabuze abarikoreramo

Abaturage bo mu murenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi, baravuga ko isoko rya Kijyambere bubakiwe na Perezida wa Repubulika, rimaze imyaka itanu ritarema kuko ryabuze abarikoreramo. Ubuyobozi bw’Akarere bukavuga ko bugiye kurihinduramo ishuri ry’imyuga.

Rimaze imyaka itanu bataryitabira

Bamwe bavuga ko biterwa n’ubukungu buri hasi bw’uriya Murenge bwaje kwiyongeraho n’ifungwa ry’imipaka ihuza u Rwanda na Uganda bakaba batakibona ibyo bacuruza kuko babikuraga muri Uganda kandi imipaka ikaba imaze umwaka n’igice ifunze.

Dunia Theoneste ahagarariye abikorera  mu Murenge wa Rubaya yagize ati “Ngereranyije igihe ryatangiye kubakwa, abaturage bari bataratangira kubona imyaka yo kujyana mu isoko, icya kabiri imipaka yari igifunguye, ku buryo uwashakaga buri kimwe yajyaga hakurya mu bugande ikaba ari imwe mu mpamvu zatumye ritarema.”

Avuga ko akenshi bagenderaga ku biciro byo muri Uganda kuko byabaga biri hasi cyane kurusha ibiciro byo muri Rubaya.

Uyu rwiyemezamirimo kandi avuga ko muri ririya soko higeze no kuza umuntu ubasoresha, bigatuma abaricururizagamo bacika intege kuko bari bamenyereye gucuruza nta misoro batswe.

Nyirantezimana Venantie na we atuye muri uyu murenge, avuga ko ikibazo ririya soko ryanashyizwe ahantu hitaruye santere ku buryo kujyayo bibagora,

Ati “Urebye ni inyigo itameze neza bakoze, iyo babanza kubaza abaturage bakabaha ibitekerezo ryari gushyirwa hafi y’isantire kandi rikabona abaryitabira.”

Umuyobozi w’Akarere wungiije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nteziryayo Anastase yabwiye Umuseke ko hari ibitekerezo bibiri biri kwigwaho ngo barebe ko ririya soko ryabyazwa umusaruro.

Ati “Ubu turi kuryifashisha nka Depot ya Kawunga, hari n’ibindi bitekerezwaho ngo turebe ko abantu baryitabira.”

Avuga ko hari n’ikindi gitekerezo bagize cyo kureba ko inyubako za ririya soko zahindurwamo ishuri ry’imyuga.

Ati “hari ikindi gitekerezo twari twagize ngo turebe ko hashyirwa ishuri ry’imyuga, aho gukorera imirimo y’ibyo bize nk’ububaji ku buryo byabafasha bakaba bahakorera Atelier yo kubarizamo.”

Isoko rya Rubaya ryubatswe mu rwego rwo gushimira no kuzirikana igihango abatuye hariya bagiranye n’ingabo zahoze ari iza RPA  ubwo zari mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Icyo gihe bari banabubakiwe Ikigo Nderabuzima, amashuri yo kwigishirizamo abana babo, ndetse n’umuhanda ubafasha guhahirana n indi Mirenge.

Dunia Theoneste uhagarariye abikorera mu murenge wa Rubaya
Ibisima bavuga ko byasoreshwaga, nabyo byatumye bacika intege
Ngo ubuyobozi burashaka kurihinduramo ishuri ry’imyuga
Rigizwe n’inyubako zitandukanye

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Twebwe ifungwa ryumupaka nta ngaruka ryigeze bitugiraho.Bityo ntabwo nemeranywa niyi nkuru.

  • Njye njya nseka imbavu zikenda kuhasigara! Iri soko ryubatswe na Perezida?! Niba yararyubatse rikabura abarirema nuko wenda atabanje kuganira neza n’abo yaryubakiye ngo amenye neza neza icyo bifuza yabubakira.
    Niba kandi atari we waryubatse none bakaba barimwitirira byaba ari ukumusebya. Ariko se koko ibikorwa remezo byose niwe ubiha abaturage! Nawe umuhanda urubakwa bati ni umuhanda Perezida yemereye abaturage!
    Ibitaro byakubakwa bati ni ibitaro Perezida yemereye abatuye, aha n’aha dore biruzuye!

    Ese Perezida niwe ugena ibigomba gukorwa cg byose bitegurwa n’uturere bigashyirwa mw’igenamigambi bityo bikazashyirwa mu ngengo y’imari amafaranga yo kubishyira mu hikorwa yaboneka imirimo igatangira?

    Niba Perezeda yemerera abaturage ibikorwa remezo, byaba bishatse kuvuga ko akora mu butunzi bwe bwite akubaka ibyo aba yaremwreye abaturage. biti ihi se, Perezida agira ikigega cye cyihariye akoramo ashaka gufasha aho igenamigambi ritashyize ku rutonde?! Mwe mubyumca mute!

    • Nanjye izi nyito ziranshobera pe. Ukagirango perezida akora mwikofi ye akubaka imidugudu yo gutuzamo abaturage nibindi bisa niri soko.Iyi myumvire ntaho itaniye nubukoloni mu mutwe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *