Gicumbi: Miliyoni 35Frw zari ku Murenge wa Byumba zigiye kugurizwa abaturage   - UMUSEKE
  • 06/06/2020 1:40 05

Gicumbi: Miliyoni 35Frw zari ku Murenge wa Byumba zigiye kugurizwa abaturage  

Abari mu kiciro cya mbere n’icya kabiri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yabageneye inguzanyo igamije kubateza imbere bakava mu bukene, bamwe bavuga ko bari babangamiwe no kumva hashize amezi abiri amafaranga yaraheze kuri konti y’Umurenge batayagezwaho, abayobozi bababwira ko byatewe na Covid-19.

Amafaranga yari amaze amezi abiri ku Murenge ubu agiye guhabwa abaturage agenewe

Amakuru Umuseke ufite n’uko izi Miliyoni 35Frw zageze kuri konti tariki 10 Werurwe nk’uko byatangajwe n’umukozi ushinzwe iterambere ry’umurimo muri Byumba (BDA), gusa hakabaho imbogamizi zo guhugura abaturage kuko inama n’amakoraniro rusange byari bibujijwe.

Nyuma y’uko abaturage bari basabwe gukora imishinga yerekana uburyo izabateza imbere, n’uko  bazabasha kwishyura inguzanyo bagenewe, ngo nibamara kuyahabwa bakanayishyura azajya agenerwa abandi.

Hashyizweho itsinda rigamije gusesengura uburyo imishinga yakozwe, rigizwe n’Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge, ushinzwe ishoramari n’iterambere mu Murenge, ushinzwe ubuhinzi, ubworozi n’abandi, hagamijwe gufasha abaturage kureba imishinga yakozwe neza kugira ngo inguzanyo bazahabwa itazahomba.

Ibikorwa byo kubarura imishinga byari byahagaze bamaze kubarura igera kuri 293, ituruka mu Tugari dutanu aritwo Nyarutarama, Gisuna, Nyamabuye, Kivugiza na Gacurabwenge mu tugari icyenda tugize Umurenge wa Byumba.

Hari hasigaye imishinga yo mu Tugari tune, ubu natwo twaritegerejwe.

Bimwe mu bikowa byarafunguwe nyuma yo koroshya amabwiriza ya Guma mu Rugo, ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko bwihutiye guhita basesengura imishinga y’Utugari tune twari twasigaye, ngo harakurikiraho kugeza amafaranga ku bagenerwabikorwa bitarenze ku wa Kabiri tariki 26 Gicurasi 2020.

Abagera ku 1325  baturuka mu Tugari icyenda tugize umurenge wa Byumba nibo basabye guhabwa inguzanyo, abo imishinga yabo izemezwa bazagurizwa ibihumbi 100Frw bazajya bungukira amafaranga ibihumbi bibiri mu gihe k’imyaka ibiri, bamara kuyishyura akagurizwa abandi.

Umukozi ushinzwe ishoramari n’iterambere ry’umurimo mu Murenge wa Byumba, Gakwerere Kazungu ku wa Gatanu tariki 22 Gicurasi 2020 yabwiye Umuseke ko bazatangira kugeza amafaranga ku baturage ku wa kabiri, ndetse ngo nibwo bazanabahugura uko azakoreshwa ngo biteze imbere.

Yagize ati: ”Amafaranga ntabwo yari yaheze kuri konti y’Umurenge, ahubwo byatewe n’ikibazo cyo guhagarika imirimo ihuza abantu muri rusange, kandi mbere yo kuyabaha twagombaga kubanza kubahugura uburyo bazayakoresha kugira ngo batazahomba, kuko nibamara kwishyura azagurizwa abandi.”

Ku wa kabiri bazageza amafaranga kuri konti z’abaturage.

Amakuru Umuseke ufite ni uko indi Mirenge yamaze kugeza ariya mafaranga ku baturage basabye kuyagurizwa, nko mu Murenge wa Muko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo Kayiranga Theobard yabyemereye Umuseke.

Ati: “Inguzanyo yagenewe abo mu kiciro cya mbere n’ icya kabiri abaturage batangiye kuyafata, n’ubwo ntafite imibare y’abamaze kuyagezwaho nonaha, ariko benshi bamaze kuyahabwa.”

Evence Ngirabatware
Umuseke.rw/ Gicumbi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *