Gicumbi: Mu gihembwe cy’ihinga B 2021, abaturage bavuga ko kubona ifumbire bigoranye | UMUSEKE

Gicumbi: Mu gihembwe cy’ihinga B 2021, abaturage bavuga ko kubona ifumbire bigoranye

Ku wa 19 Werurwe 2021 mu Murenge wa Rushaki hatangijwe igihembwe cy’ihinga B, igikorwa kitabiriwe n’inzego zitandukanye by’umwihariko hasabwa ko ingano zatewe nizisarurwa abagenerwabikorwa bazazirikana kubika imbuto zo gutera mu kindi gihembwe.

Mayor wa Gicumbi, Ndayambaje Felix atera ingano

Kuri site ya Muyumbu mu Murenge wa Rushaki niho hatangirijwe igihembwe cy’ihinga B, gusa abaturage bashishikarizwa kongererwa ubuso bw’iki gihingwa mu bice bitandukanye, dore ko kifashishwa n’indi Mirenge bituranye nka Kaniga na Mukarange.

Mukankusi Marie Chantal umuturage witabiriye iki gikorwa, ashima cyane inzego zitandukanye zaje kubafasha guhinga ingano mu gace baturiye, gusa ashimangira ko kubona ifumbire y’imborera bibagora cyane, ibitekerezo by’icyakorwa ngo bazarusheho kubona umusaruro.

Agira ati: ”Ingano hano kuri site ya Muyumbu twari tuzikeneye cyane, ariko nubwo tubashije gutera, muzadufashe kwegerezwa ifumbire y’imborera cyangwa mutwigishe uburyo batubura iyo fumbire no kuba mwatwegereza ibikumba byo kororeramo inka tujye duhinga na zo zitanga ifumbire nta kibazo.”

Undi witwa Tumwekasi Claudine utuye muri uyu murenge, avuga ko kubona imbuto y’ingano bahawe bizabafasha kwikura mu bukene, gusa ko hagikenewe kwegerezwa ifumbire kuko aho bayikura bibasaba gukora urugendo rurerure kandi rwiganjemo no kuzamuka imisozi.

Ati: ”Biratugora cyane kujya kuzana ifumbire y’imborera uyikuye hasi muri Rushaki, kuzamuka imisozi irenga itanu ku muhinzi ntabwo biba bitworoheye na gato, ndetse nibinashoboka bazatwegereze ibidamu byo kubikamo amazi tuzajya twuhira ingano mu gihe izuba ryabaye ari ryinshi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix asaba abaturage kurushaho kumenya ko mu gihe ubuyobozi bwatekereje kubegereza imbuto yo guhinga ingano, na bo basabwa kuzirikana ko nibamara gusarura bazabika imbuto yazo kuko izifashishwa mu gihe kizakurikiraho.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Agira ati: ”Ibyifuzo by’umuturage biza ku isonga, icyo dukeneye ni uko mwihaza mu biribwa, ikibazo cy’ifumbire mu igenamigambi ry’Akarere tugomba kubitekerezaho, ariko namwe mumenye kubika imbuto no gukoresha inyongeramusaruro neza.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko abavuga ko kubona imbuto bikiri ikibazo, Akarere kari gukorana n’ikigo cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB,  kuko hari imbuto zatubuwe nubwo hagitegerejwe ko zihabwa ceritifica yemeza ko zujuje ubuziranenge.

 Ati ”Imbuto na zo turi gukorana na RAB, hari imbuto zatubuwe zigitegereje kubonerwa Certificate, gusa igisubizo kiri kuri bose, kuko hari n’aba Agro-dealers (abacuruza inyongeramusaruro) mu Mirenge  itandukanye bashinzwe kwegereza abaturage imbuto ku giciro cyo hasi.”

Ubuso bwateweho ingano bugera kuri hagetari 30, gusa hagamijwe no gutera ibigori kuri hegitari 20 zikuzura zaciweho amaterasse y’indinganire ku bufatanye na Fonerwa ibinyujije mu mushinga wa Green Gicumbi, kugira harebwe ko abaturage barushaho kwihaza mu biribwa.

Hatewe ingano kuri Ha 30
Inzego zitandukanye zafatanyije n’abaturage muri iki gikorwa
Hegitari 50 zateweho ingano n’ibigori

 Evence Ngirabatware / Umuseke.rw/Gicumbi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *