Gicumbi: Uburyo bahinzemo inyanya bari bizeye umusaruro mwiza none izuba ribacyuye amaramasa | | UMUSEKE
  • 14/08/2020 8:02 43

Gicumbi: Uburyo bahinzemo inyanya bari bizeye umusaruro mwiza none izuba ribacyuye amaramasa

Abahinzi b’inyanya bo mu bice byegereye umupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi, baravuga ko bahinze iki gihingwa bakoresheje uburyo bushya bari bitezemo umusaruro ushimishije ariko izuba ryatumye zirumba.

Bari bahinze bakoresheje uburyo bushya bizeye umusaruro ushimishije none izuba rirabangiye

Aba baturage bo mu tugari twa Mukuramo na Gishari mu murenge wa Rubaya, bavuga ko ubu buryo bwo gushingirira inyanya bifashishije imigozi ku buryo zidashobora kubora bityo bigatuma umusaruro bawubona uko wakabaye.

Nyirantezimana Vestine utuye mu Kagari ka Mukuramo, agira ati “Twateraga bisanzwe ugasanga zimwe zaraboreye hasi zitarasarurwa, ariko ubu  ntago zibora, iyo ziri hejuru zigashya, zigenda zimanura hasi tukaza dusarura nta kibazo.”

Bavuga ko ku mweru w’inyanya, ikiro kiba kigura 200Frw gusa ngo ubu barabona bagiye kugwa mu gihombo kuko izuba ryacanye muri ibi bihe ryatumye nta musaruro babona.

Dunia Theoneste ahagarariye abikorera mu Murenge wa Rubaya, avuga ko umusaruro w’inyanya zera muri uyu Murenge basagurira n’indi mirenge baturanye.

Ati “kuva hano muri Rubaya ukajya hakurya mu Murenge wa Nyamiyaga na Manyagiro, igiciro ntikirenga magana abiri  iyo zasaruwe neza.”

Avuga ko ubuhinzi bw’inyanya bufatiye runini abahinzi benshi muri muri uyu murenge ku buryo iyo ibihe byagenze neza bituma benshi bakirigita ifaranga ariko ubu bikaba byarahindutse kubera ikibazo cy’izuba ryinshi.

Iyo zitangizwa n’izuba ngo zari kubateza imbere

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ngubu ubuhinzi bw’u Rwanda muri 2020! With zero irrigation!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *