Gicumbi: Ubuyobozi burasabwa gusuzuma ubuziranenge bw’udupfukamunwa - UMUSEKE
  • 07/06/2020 8:54 23

Gicumbi: Ubuyobozi burasabwa gusuzuma ubuziranenge bw’udupfukamunwa

Mu karere ka Gicumbi hari abaturage babwiye Umuseke ko bahangayikishijwe n’uko hari abadozi batangiye kudoda udupfukamunwa mu bitambaro bakemanga ubuziranenge bwabyo. Mu Murenge wa Byumba hari udupfukamunwa tugura Frw 200.

Agapfukamunwa kagomba kuba gafite ubuziranenge

Abaturage bavuga ko kubera ubuziranenge bw’ibitambaro bidorwamo udupfukamunwa badukemanga, ngo  hatabayeho kubikumira bishobora gutiza umurindi gukwirakwira kwa Covid-19.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’izindi nzego z’ubuzima biherutse kwemerera inganda 26 gukora udupfukamunwa twizewe kandi twujuje ubuziranenge.

Igitera abatuye Gicumbi impungenge ni uko hari abadozi bumvise ariya makuru bagatangira kudoda utwabo, bakatugurisha ku mafaranga ari hagati ya Frw 150 na Frw 200.

Umuturage witwa Jean Marie Vianney Ngendahimana avuga ko kuba hari udupfukamunwa tugura make biterwa n’uko abantu bose batanganya amikoro.

Ati: ”Umuntu arya uko yifite. Ese umuntu arya ibijumba ayobewe ko hari inyama? Ntabwo nakwishyira hejuru ngo ngure ibyo ntafitiye ubushobozi. Wibuke ko hari n’abatagura udupfukamunwa twa make kandi bashobora kubaho. Niba ngize amahirwe nkabona ako ntambukana mu nzira ntibampagarike, nzakagura, naho ibyo kwizera uburyo gakorwamo byo ntabyo, umuntu arindwa n’Imana.”

Abadoda udupfukamunwa twa make muri Gicumbi bavuga ko batudoda bazi neza ko bitemewe, bakemeza ko babiterwa no gushaka amaramuko.

Udupfukamunwa twemewe na Leta tugomba kuba tutavamo irangi, kuba dukoze ku buryo nta matembabuzi yanyuramo mu gihe umuturage aganira n’undi n’ibindi bituma gafurwa mu mazi ntikangirike nibura inshuro eshanu.

Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu twagaragayeho abafite ubwandu bwa Coronavirus, ubuyobozi bukaba busaba abaturage gufata ingamba zatuma hatabaho ikwirakwira ry’iki cyorezo. Izo ngamba zirimo guhamagara nomero yashyizweho ku wumva afite ibimenyetso by’umuriro mwinshi, gukorora, ibicurune, agakurikiranwa n’ababishizwe, no kubahiriza ingamba zashyizweho n’ubuyobozi.

Guma mu Rugo ni ngombwa kubyubahiriza kugira ngo abantu birinde kwanduzanya, gukaraba intoki buri mwanya umuntu akoze aho atizeye, kudasuhuzunya mu biganza, kwambara udupfukamunwa twizewe, kwirinda ingendo za hato na hato, n’ibindi.

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/Gicumbi

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Niba nibuka habaho amoko 3 y’ingenzi y’ingenzi y’udupfukamunwa (les masques en tissu faits-maison, les masques chirurgicaux et les masques FFP2). Izo zivugwa i Gicumbi ni masques faits maison cg masques alléatoires

  • Masques abanyagicumbi bavuga, amake imwe igura ni amafranga 1000. Kandi itagomba gukoreshwa iminsi irenze 6. Niba urugo rurimo abantu batanu basohoka, ni ibihumbi 3000 buri cyumweru? Barayafite se? Ibi si ukwirarira gusa, ni ukwishyira mu kagozi.

  • Sorry! Batanu batanga 5,000 buri minsi itandatu nyine, ni ukuvuga 25,000 buri kwezi.

  • Masques zigiye kuvumbukamo business igurisha ku batagikora bicaye mu ngo zabo!! Iyi yo ntizatera kabiri Wallah!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *