Gicumbi: Ubwandu bwa SIDA kuri 3,6%, Mayor Mudaheranwa ati “Turugarijwe” – UMUSEKE

Gicumbi: Ubwandu bwa SIDA kuri 3,6%, Mayor Mudaheranwa ati “Turugarijwe”

Kuri uyu wa mbere mu Karere ka Gicumbi ubwo bizihizaga umunsi ngarukamwaka wo kurwanya SIDA, umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage guhindura imyitwarire kuko ngo bugarijwe n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA buri hejuru, kuri 3,6%.

Abayobozi b'Akarere nri uyu muhango.

Abayobozi b’Akarere nri uyu muhango.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal yasabye abaturage guhangayikishwa n’ikibazo cy’ikwirakwizwa ry’agakoko gatera SIDA, bagahindura imyitwarire ngo kuko Akarere kugarijwe kandi ukabona imyifatire y’abaturage idahinduka nk’uko byifuzwa.

Ati “Mu ishusho rusange n’uburyo ikibazo cya SIDA cyugarije igihugu natwe ntabwo dutuje, kuba abaturage 3% bafite ubwandu bwa Sida ku rwego rw’igihugu, ariko mu karere ka Gicumbi 3,6%  bamaze kwandura, murumva ko ku mibare mpuzandego y’igihugu akarere kacu kagiye hejuru, turugarijwe ku buryo imyitwarire igomba guhinduka.

Mudaheranwa yavuze ko ubwandu bukabije cyane ku bakora umwuga w’uburaya batikingira, bigatuma barushaho kwanduza n’abandi babagana.

Asaba Abanyagicumbi “kwitabira kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze, kwifata ndetse no gufata imiti ku bantu baba barahuye n’ikibazo cyo kwandura kuko bizabongerera igihe kinini cyo kubaho.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Byumba Dr. Twizeyimana Jean de Dieu avuga ko hatongerewe imbaraga mu bukangurambaga no gukangurira abantu kwipimisha, ngo bishobora kuzabyara ibibazo bikomeye.

Yagize ati “Dufite imbogamizi y’uko urubyiruko ruri mu bantu batipimisha ngo bamenye uko bahagaze, ariko n’ababimenya bari mu bantu batagana Serivisi n’inama zibaha ubufasha mu kumenya imiti n’inama zikomeza kubarindira ubuzima bwabo, dufite udusantire twa Byumba, Rukomo, Kageyo na Rutare dufite Sida kurusha ahandi.

Dr. Twizeyimana ntabwo yagaragaje imibare y’uko ubwandu buhagaze muri turiya dusanteri, gusa yemeza ko hari ubwandu buri hejuru y’ibindi bice by’Akarere bagendeye ku mibare y’ababashije kwipimisha.

Mukamana Beatrice, umwe mu rubyiruko twaganiye utuye mu murenge wa Rutare, avuga ko mu nzu z’ubucuruzi bw’inzoga ariho usanga hibanjemo abakora uburaya, kuko ngo abatega ku muhanda badakunda kugaragara cyane.

Akanavuga ko bakeneye kwigishwa ku buryo bwihariye, bakumvishwa ko kugura agakingirizo no kugakoresha ari inyungu z’abakora ubusambanyi, cyane cyane mu bakora uburaya n’ababagana.

Mu gupima SIDA n'izindi ndwara byakozwe, ntabwo urubyiruko rwitabira cyane.

Mu gupima SIDA n’izindi ndwara byakozwe, ntabwo urubyiruko rwitabira cyane.

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock