Gisagara: 172 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID biyemeje kwikubita agashyi | | UMUSEKE
  • 11/08/2020 8:49 04

Gisagara: 172 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID biyemeje kwikubita agashyi

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Kanama, mu Karere ka Gisagara hafashwe abantu 172 barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 biganjemo abari batinze gutaha bakarenza isaha yagenwe. Bavuga ko biyemeje kubera urugero abandi no kubigisha kugira ngo batagwa mu makosa nk’aya.

Habawe inyigisho bataha biyemeje kubera urugero abandi

Aba bantu barimo n’abafatiwe mu tubari bica akanyota, barajwe muri Stade ya Gisagara, basobanurirwa imyitwarire ikwiye Umunyarwanda mu bihe nk’ibi byo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Barimo kandi n’abatari bambaye udupfukamunwa, bose bahuriza ku kuba ariya makosa bafatiwemo na bo batari bakwiye kuyagwamo, bakabisabira imbabazi ndetse bakizeza ko bagiye kuba intangarugero aho batuye.

Nteziryayo Jean Bosco wo mu Kagari ka Duwani, Umurenge wa Kibirizi, wafashwe ari gucuruza inzoga mu masaha ya saa tanu z’ijoro avuga ko ubusanzwe afite butike ariko akagira n’akabari bityo ari bimwe mu byatumye arenga ku mabwiriza agacururizamo n’inzoga. kavuga ko yemera icyaha akanagisabira imbabazi.

Nteziryayo ati “Rwose narenze ku mabwiriza abantu baje kunywera iwanjye Kandi bitemewe, ndetse bamwe nta dupfukamunwa bari bambaye ndatse Hari no mu masaha atemewe, ariko nyuma yo gufatirwa muri iri kosa nabonye isomo ndetse ndanashishikariza bagenzi banjye kwirinda kwica amabwiriza.”

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome avuga ko icyo bakomeje gushyira imbere ari ukwigisha abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda kuruta kubahana, gusa akavuga ko uzongera gufatirwa muri aya makosa azabihanirwa bikomeye.

Rutaburingoga ati “Nk’inzego z’ibanze turareba abatubahirije amabwiriza bakagirwa inama, abasubiye mu makosa kenshi bakabihanirwa.”

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara kandi avuga ko abaturage bakwiye kumenya igihombo baterwa na gahunda ya Guma mu rugo bityo bakubahiroza amabwiriza yose yo kwirinda kugira ngo hirindwe ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Ngo na bo bibateye ipfunwe

UMUSEKE.RW/GISAGARA

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *