Gisagara: Ababyeyi bavuga ko hagiye gushira ukwezi Polisi y’u Burundi ibashimutiye abana – UMUSEKE
  • 29/09/2020 1:15 02

Gisagara: Ababyeyi bavuga ko hagiye gushira ukwezi Polisi y’u Burundi ibashimutiye abana

*Abapolisi b’Abarundi ngo bifuzaga ko ababyeyi b’abana babaha amafaranga
*Mayor Rutaburingoga yabwiye Umuseke ko ibi byabaye abizi

Mu Karere ka Gisagara hari ababyeyi bavuga ko hagiye gushira ukwezi abana babo baraburiwe irengero nyuma yo gutwarwa n’Abapolisi b’Abarundi. Umwe muri bo avuga ko hari umupolisi y’Umurundi wabashimuse ubwo abo bana bari bagiye kwahira ubwatsi mu migano iteye ku ruzi rw’Akanyaru ku nkombe z’u Rwanda.

Ababyeyi b’i Gisagara bashinja Polisi y’u Burundi kubashimutira abana

Umwe muri bo utuye mu kagari ka Gitega, Umudugudu wa Kabati, Umurenge wa Mukindo muri Gisagara yabwiye imwe mu mbuga zikorera kuri YouTube  ko hagiye gushira ukwezi bibaye.

Ngo abana bagiye kwahira mu gishanga mu migano yo mu Rwanda (hakuno y’Akanyaru) bahasanga Umupolisi w’Umurundi ari kumwe n’Imbonerakure (bose hamwe bari bane) bayiryamyemo.

Avuga ko bari Abapolisi babiri bafite n’imbunda bari kumwe n’Imbonerakure ebyiri.

Abo bana bose bari batandatu barimo uwitwaga Jean Paul Irasubiza na Tuyishime Jean de Dieu.

Uriya mugabo avuga ko bariya bapolisi b’u Burundi bahaye umwe muri bariya bana (witwa Jean Paul Irasubiza) urwandiko ngo arushyire ababyeyi, rwanditseho ko buri mubyeyi ufite umwana mu bo bafashe agomba kubasanga aho bari mu rufunzo, yitwaje Frw 15,000 kugira ngo babasubize abana babo.

Ati: “Twaramanutse turagenda ariko turi kumwe na ba DASSO babiri, umwe muri abo Bapolisi abonye DASSO abwira abandi ko bahaguruka bakigendera, ni uko baragenda birangirira aho.”

Avuga ko mu bana batwaye harimo n’umwe wo mu Kagari baturanye ka Nyabisagara.

Uriya mubyeyi avuga ko kugeza ubu badafite amakuru y’abana babo kuko nta muntu ujya cyangwa ngo ave i Burundi.

Undi mubyeyi w’umugore wo muri Nyabisagara witwa Uwimbabazi Hyacenthe avuga ko yabuze umwana we witwa Noheli Jean Claude wari wajyanye na bagenzi be kwahira mu rufunzo, akavuga ko umwana we yashimuswe taliki 15 Kanama, 2020.

Aba babyeyi basaba ubuyobozi ko bwabagira mu kibazo bakavugana na Leta y’u Burundi ikabasubiza abana babo. Ati: “None se ko twe ducyura impunzi zabo muri za bus zimeze neza twe kuki badushimutira abana?”

 

Yego twarakimenye

Twahamagaye Jerôme Rutaburingoga uyobora Akarere ka Gisagara kugira ngo agire icyo atangaza kuri iki kibazo gihangayikishije ababyeyi bo mu Karere ayobora, avuga ko yakimenye ariko ko akiri mu nama ari buze kutuvugisha.

Mme Alice Kayitesi Guverineri w’Intara y’Amajyepfo we yatubwiye ko ari mu nama ari buze kugira icyo abivugaho.

 

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi ntumeze neza…

Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse guha itangazamakuru ry’u Rwanda na mpuzamahanga yavuze ko mu ntawakwemeza ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi umeze neza, ariko ko icyo u Rwanda ruharanira ari ukubana neza n’abaturanyi.

Yagize ati: “ [Umubano wacu n’u Burundi] na Uganda uracyarimo agatotsi, ni ibintu bigishaka icyo twakora kugira ngo bifate umurongo ndetse  nko ku Burundi twagerageje gukora ibyo dushoboye kugira ngo tube twabana, ariko Abarundi ntabwo babyihutiye cyanhwa ntabwo babyitabiriye uko byari bikwiye, ariko twebwe  twerekanye ubushake.”

Kagame yavuze ko iyo umuntu agushaka ngo mubane neza biba biri mu nyungu z’impanze zombi. Avuga ko amahoro u Rwanda rwifuza kubana neza n’abaturanyi ari ikintu na bo bakwiye kuba bashaka.

Akavuga ko u Rwanda rudakeneye ayo mahoro kurusha uko baba Abarundi n’abaturage ba Uganda bayakeneye.

Perezida Gen Evariste Ndayishimiye ajya ku butegetsi mu  mezi make ashize, hari abagize ikizere ko umubano hagati y’ibihugu byombi waba ugiye kujya ku murongo.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Yemwe si umubano w’u Rwanda n’ u Burundi utameze neza gusa! Ahubwo muri rusange ibintu ntibimeze neza:

    Umunyarwanda aho ari hose kubona Police, RIB, inkeragutabara, uwishyuza umutekano, Mituelle, abapima COVID-19, Gitifu, Mudugudu, abo mu bunzi, amasibo, RRA, RURA, izi nzego z’ingeri zinyuranye ni ikibazo ku munyarwanda aho ari hose. Zose kandi ntizigenzwa n’ikintu cyorohereza umunyarwanda. Mu bishobora gutuma arwara umuvuduko, kwibsirwa na CORONA, kugirwaho ingaruka n’indwara zoroheje biroroha cyane! Banyarwanda, mwafashije umunyarwanda ugerwaho na ziriya nzego zinyuranye gutura uriya muzigo? Iyo hiyongereyeho umutekano mucye, umubano n’ibihugu bituranyi utameze neza, birangira umuturage akoze amahano agira ngo ari gucyemura ibibazo byamubanye ingutu! Rwose igihe kirageze ngo tujye tunabaza abatuyoboye icyo boroherezamo umunyarwanda muri ziriya nzego navuze hejuru!

    • Abanyarwanda ni barakare kuko uburundi bufite abantu nabo hakurya no hakuno y´imbibe zu Rwanda. Kandi basabe Kayumba yihutire kuva mu mujyi kuko nta ntambara ibera mu kabare. Babwire rukokoma ko tukimutegereje mu mashyamba ya Congo kuko Rutabana yahejwe na kayumba kubera kutumvikana, bityo ntiyashoboye gusoza ubutumwa. Mbega ubu byitwa gute`? ko padiri nako sinzi uko namwita yabatwaye izina, kuva yabona radio avugiraho ko President kagame yapfuye…ubundi se kuva 2007 uyu mu padiri acyandika LE Profete hari igihe atigeze amwica…ariko kuva 2007 kugeza 2020 ubu ntabwo yitera isoni????arusha propaganda RNC yapfuye gusa….mwayita new/special RNC mwayiha ikigwarasha cg nde ntacyo muzahindura….munanirwe no gukorera ishyaka kuri youtube none mushaka ngo gutegeka igihugu????

  • Bavandimwe baturanyi namwe nshuti z’u Rwanda ni mubane n’u Rwanda ndetse n’abanyarwanda amahoro abifuriza umutekano Muke urwanda ntibizabakundira knd ntimuzafatira urwanda kuri youtube.

  • Abibeshya ko Evariste yakemura ikibazo hagati y’u Rwanda n’u Burundi bakureyo amaso kuko niwe mubi kurusha NKURUNZIZA.
    Ikibazo bose babikora biyitirira ko basenga IMANA. IMANA se ikwemerera kutabana neza n’umuturanyi wawe ni iyahe?
    Buri wese azabazwa ibye nitugera imbere ya rwa Rukiko. Imirimo dukora niyo izaduherekeza.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *