Gisagara/Musha: COVID-19 yakomye mu nkokora ibagara ry'umuceri umusaruro uragabanuka | | UMUSEKE
  • 14/08/2020 9:54 53

Gisagara/Musha: COVID-19 yakomye mu nkokora ibagara ry’umuceri umusaruro uragabanuka

Abahinga umuceri mu gishanga cya Ngiryi giherereye mu Murenge wa Musha mu Karere ka Gisagara bavuga ko icyorezo cya Coronavirus cyatumye umusaruro bari biteze utaboneka, ubusanzwe kugira ngo umuceri were neza ngo bisaba kuwitho bihagije, harimo no kuwubagara byibura inshuro eshanu. Aba bahinzi bavuga ko kuwubagara izi ncuro bitabakundiye bitewe na Gahunda ya Guma  mu Rugo.

Abahinzi batangiye guhinga undi muceri

Muri Guma mu Rugo imirimo imwe n’imwe yari yahagaritswe harimo ingendo z’ibinyabiziga byose, ndetse n’amatsinda yo kugurizanya azwi nk’ibimina, ari na yo bamwe mu bahinzi bizigamiramo amafaranga abafasha muri ubu buhinzi ntiyari akibasha guterana.

Kudakora kw’amatsinda kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus ngo byatumye bamwe batabasha kubona amafaranga bakoresha mu kubagara umiceri bahinze, bituma ibagara rikorwa gatatu gusa mu gihe basanzwe babagara umuceri inshuro eshanu.

HABIMANA Jean Bosco uhinga mu gishanga Ngiryi avuga ko ubusanzwe guhinga umuceri bibagora kuko bisaba ko hakorwa imirimo myinshi, akavuga ko kugira ngo umuceri uboneke bisaba umuhinzi gutanga amafaranga menshi ku bakozi bamufasha kuko wenyine atabishobora.

Ati ”Nsanzwe nifashisha amafaranga yo mu bimina kuko ayo nari nateguye gukoresha mu buhinzi bw’umuceri wanjye nari nayizigamiye mu bimina, ibimina byaje guhagarara kubera Covid-19 bituma abari kumpa amafaranga  mu matsinda batayampa kuko ntayo bari bafite kuko imirimo yabo yari yarhagaze.”

Atanga urugero rwa bamwe basangiye itsinda batwara abagenzi kuri moto bakabona amafaranga, icyo gihe ngo ntibari mu kazi.

Habimana na bagenzi be bahinga umuceri bavuga ko bibaye byiza n’ibiciro bahabwa ku kilo cy’umuceri udatonoye byakongerwa kikava kuri Frw 285 nibura bikagera kuri Frw 300.

Habimana ubusanzwe ahinga imirima 20 y’umuceri akeza toni 5, ariko bitewe n’uko ibagara ritagenze neza yahombye toni y’umuceri.

Habimana Jean Bosco avuga ko mu gihembwe giheruka yahombye Toni y’umuceri ku musaruro asanzwe abona

Kubagaza umuceri mu gihe cya Guma mu Rugo ngo byari bihenze, umukozi yishyurwaga Frw 3000 ku mubyizi umwe.

Kubwimana Egidie Umuyobozi wungirije  wa Koperative COOPRORIZ Ngiryi avuga ko kimwe mu byatumye umusaruro ugabanuka mu bihe bya Coronavirus, ngo harimo kuba barasabwaga gukoresha abakozi bake mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo.

Ati ”Ntabwo twarumbije cyane ngo dukabye, ariko kubera ko abahinzi bacu bakenera gukoresha abakozi muri ubu buhinzi, ntabwo byari byemewe ko bakoresha abakozi benshi, byadusabaga nk’abayobozi kujya mu gishanga kwigisha abahinzi uko bagomba guhagarara bahinga, byatumye rero hakora abakozi bake umusaruro urahungabana.”

Renirise Banganirora umukozi ushinzwe Ubuhinzi mu Murenge wa Musha, ntiyemeranya n’abahinzi bavuga ko umusaruro w’umuceri wahungabanye.

Avuga ko imbogamizi zitaburamo, ko iyo bagereranyije n’umusaruro bari biteze mu buhinzi bw’umuceri ngo basanga nta gihombo cyabayemo kuko ngo hari igihe umwe agira umusaruro muke ariko undi akaba yagira mwinshi bityo bikaziba icyuho.

Yagize ati ”Tuba dufite ibipimo tugenderaho, twari dufite intego ko iki gishanga cya Ngiryi tuzabonamo toni 480 z’umusaruro w’umuceri, ubu tuvugana tumaze kubona toni 520, urumva ko intego twayigeezeho tukanayirenza.”

Iki gishanga gihingwamo n’abahinzi 700 bakorera muri COPERATIVE COOPRORIZ Ngiryi. Muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2020 B, bahinze hegitari  145 z’umuceri.

Gusa mu Murenge wa Musha hari n’ikindi gishanga cya Gatare na cyo gihingwamo umuceri.

Abahinzi bari gutegura imirima yabo ngo bongere bagerageze

UMUSEKE.RW/GISAGARA

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Harya ubwo muri gumamurugo n’abahinzi ntibari bemerewe kujya kwita ku myaka yabo? Amategeko aragwira! Ngaho abayatanze nibashake ibiryo by’imfashanyo babagaburire rero.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *