Gisagara: Virijiniya w’imyaka 73 ntiyari azi ko telefoni yamufasha kugura umuriro – UMUSEKE

Gisagara: Virijiniya w’imyaka 73 ntiyari azi ko telefoni yamufasha kugura umuriro

*Mukarushema Virginie yishimiye ibyo yamenye mu gukoresha telefoni ye.

Mu turere dutanu tw’igihugu ikigo Digital Trust Rwanda (DOT Rwanda) cyatangiye ibikorwa byo guhugura abaturage uko bakoresha telefoni zabo bakabona serivise zinyura, binyuze mu gikorwa kiswe ‘Intore mu Ikoranabuhanga’, umwe mu bahuguwe Mukeshimana Virijiniya w’imyaka 73, yamenye byinshi atari azi ko telefoni ye yamufasha, afite impungenge ko abimenye akuze, naho ubundi ngo ubuzima bwari bworoshye.

Mukarushema Virijiniya w’imyaka 73 ntazongera kujya gushakira icyangombwa mu mugi i Butare, telefoni ye izamufasha

Nzeyimana Emmanuel umuyobozi mukuru wungirije wa Digital Opportunity Trust Rwanda (DOT Rwanda), avuga ko iyi gahunda ije gufasha Abanyarwanda muri program yitwa ‘Intore mu Ikoranabuhanga’, ifite intego yo gufasha abanyeshuri bagera ku 5000 bazigishwa ikoranabuhanga na bo bakageza ubumenyi ku bandi Banyarwanda miliyoni miliyoni 5.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gisagara batangiye guhugurwa ibijyanye no gukoresha ikoranabuhanga bavuga ko hari akamaro kanini biri kubafasha, harimo kumenya bimwe mu byo bakeneraga buri munsi harimo gukoresha telephone zabo zikabafasha kubona service zinyuranye.

Mukarushema Virginie w’imyaka 73 y’amavuko wo mu murenge wa Kibirizi, akagari ka Kibirizi umudugudu wa Torero, avuga ko amaze kumenya kugura umuriro kuri telephone, kohereza ubutumwa bugufi.

Ubumenyi yabuhawe n’urubyiruko rw’abanyeshuri bahuguwe bari kwigisha abaturage, aho babazanga mu midugudu batuyemo bakabigisha.

Mukarushema ati ”Najyaga nshaka icyangombwa nkajya mu mugi wa Butare, uretse kwitaba telephone no guhamagara, nta kindi narinzi, ubu ngura umuriro, nohereza ubutumwa bugufi, ndetse nzi no kohereza email, sinkikora urugendo rwo kujya gushakisha ibyangombwa (declaration), ubu ubuzima bwaroroshye, nuko nyine nshaje, naho ubundi nanjye nari maze kumenya ibijyanye n’iterambere.”

Bamwe mu banyeshuri bahuguriwe gukora aka kazi ko guhugura abaturage mu gukoresha ikoranabuhanga, bavuga ko igikorwa cya DOT Rwanda cyabafashije kubona akazi.

Vincent Feli Ngeneye avuga ko ibikorwa bakora ari uguhugura abaturage koroshya ubuzima bakoresha ikoranabuhanga kandi na bo byabarinze ubushomeri.

Ngeneye ati ”Twegera abaturage, ubu turi ba Ambasaderi, turi gushyira mu bikorwa program ya Leta ishyirwa mu bikorwa na DOT Rwanda, dufasha abaturage kubona service bajyaga gushakira kure yabo, ubu turi kubigisha ko bagura umuriro, babona icyangombwa bakoresheje telephone zabo batagiye gutonda umurongo ku Irembo, ubu natwe ntitukiri abashomeri.”

Nzeyimana Emmanuel umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo Digital Opportunity Trust Rwanda (DOT  Rwanda), avuga ko bahisemo gukorera mu ture dutanu tw’ikitegererezo batangira kugerageza iyi program izafasha abaturage kumenya gukoresha ikoranabuhanga.

Mu Ntara y’Amajyepfo iyi gahunda ya DOT Rwanda, iri gukorerwa mu karere ka Gisagara, Ntara y’Iburengerazuba, ni Rusizi, mu mugi wa Kigali ni Nyarugenge, mu Burasirazuba ni Nyagatare, na Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Buri karere karimo abanyeshuri 10 barangije kaminuza bahuguwe bafasha abaturage kumenya gukoresha ikoranabuhanga, mu rwego rwo kubaruhura imvune n’amafaranga batangaga bajya gushaka service kure yabo.

Uko u Rwanda rugenda rutera intambwe mu iterambere, niko hakenerwa gukoresha ikoranabuhanga mu bintu byinshi binyuranye, aho usanga kugira ngo umuturage abone ibyangombwa bimwe na bimwe bimusaba gukoresha ikoranabuhanga.

Vincent Ngeneye umwe mu barangije Kaminuza wahuguwe ngo azafashe abandi avuga ko na bo byabarinze ubushomeri

Christine NDACYAYISENGA
UMUSEKE.RW/Gisagara

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017