Gisagara: Yatemye inka ze 2 n'ihene 3 nyuma yo kujya gucyura umugore we akanga gutaha   - UMUSEKE
  • 01/06/2020 3:22 47

Gisagara: Yatemye inka ze 2 n’ihene 3 nyuma yo kujya gucyura umugore we akanga gutaha  

Havugarurema Déo wo mu Murenge wa Muganza, Akarere ka Gisagara yaraye atemye inka ze ebyiri n’ihene eshatu  arazikomeretsa, ngo yari yagiye kwa Sebukwe gucyura umugore we umaze igihe yarahukanye baramumwima.

Kwangiza amatungo n’iyo yaba ari ayawe ni icyaha

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerôme yabwiye Umuseke ko kuri uyu wa mbere taliki 04 Gicurasi 2020, umuturage witwa Havugarurema Déo yagiye gucyura umugore we wahukanye kwa sebukwe baramumwima, atashye yirara mu matungo ye arayatema.

Yagize ati: “Yari asanzwe afitanye amakimbirane ashingiye ku mutungo n’umugore we, yamuhozaga ku nkeke agera ubwo yahukanira iwabo.”

Uyu Muyobozi avuga ko Havugarurema yafashe umwanzuro wo kujya gucyura, ariko ababyeyi b’umugore banga kumutanga kuko babonaga n’ubundi nta mpinduka agaragaza.

Mayor avuga ko uriya mugabo asubiye iwe mu rugo yafashe umuhoro abanza gutema inka ze ebyeri, akurikizaho ihene eshatu.

Rutaburingoga yavuze ko uyu mugabo yahise afatwa ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB i Muganza.

Yasabye abafite iyo ngeso yo guhohotera abo bashakanye babaziza imitungo ko babireka, bakimakaza amahoro n’urukundo kuko iyo batabikoze bigira ingaruka ku bana n’umuryango muri rusange.

Yanavuze ko raporo bafite ivuga ko uyu Havugiyaremye yashatse kwica Umugore we ari na byo byatumye yahukanira iwabo.

Ati “Nta nyungu umuntu avana mu burakari bwo kwiyangiriza imitungo cyangwa guhohotera uwo bashakanye, usibye igihano giteganywa n’amategeko.”

Inka ze yazisanze mu kiraro arazikomeretsa ku bushake

 

Icyo itegeko rivuga

ITEGEKO Nº68/2018 RYO KU WA 30/08/2018 RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE

Ingingo ya 147: Guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe Umuntu wese uhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe hagamijwe kumubuza kubaho mu mudendezo, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).

Ingingo ya 187: Kwangiza cyangwa konona ibiti, imyaka n’ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi Umuntu wese, ku bw’inabi, wangiza cyangwa wonona, ibiti, imyaka, ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi bintu by’undi cyangwa bye ariko bifite ingaruka ku bandi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Inka ye ya kabiri yayitemye amaguru

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Gisagara

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Abanyarwanda mana yanjye!!! Haruwaririmbye ngo naragenze ndabona ariko noneho birarenze. Buri sibo ikwiye kugira anger management sessions

  • RWOSE abanyamategeko bamfashe, iyi ngingo 187 bavuze haruguru yo mu ITEGEKO Nº68/2018 RYO KU WA 30/08/2018 isubirwemo. Kuko ibiti ,amabuye, imyaka n’ingorofani , umuhoro n’amasuka, ntibigomba kujya ku murongo umwe n’ikiremwa gihumeka, kiva amaraso, gishobora gukorerwa iyicarubozo. Simbizi neza, ariko hagomba kuba hariho itegeko rihana umuntu ufata nabi ITUNGO, INYAMANSWA, haba uburyo ryorowe cyangwa ritwawe mu rwego rw’ubwikorezi. Njya numva mubindi bihugu bibaho. None iri tegeko rihana kimwe umuntu wangije igiti n’utemye inka, ihene, imbwa, injangwe . ITUNGO rirababara ukabibona, rikava amaraso disiwe, rigataka ukabyumva, ukumva bibaje. Itungo urarihamagara rikakumva, rikaza; None urihohoteye ngo n’ahanwe nk’uwangije amabuye, igiti, igitoki, umwumbati? WAPI. IBI JYE NDABONA HARABAYEHO KWIRENGAGIZA AGACIRO K’ITUNGO n’igihango rifitanye n’IKIREMWAMUNTU; NDASABA ko kuri kiriya gihano habaho gukuba 5 kuwabikoze. Igiti ko gishibuka itungo rirashibuka? Umuntu wangije ibiti 20 ahanwe nk’uwatemye INKA 20 z’imbyeyi kweri? OYA. Aha habayemo ugushishoza guke. Cyangwa iyi ngingo bayanditse bananiwe. Ariko se ABADEPITE nabo mu kuyemeza bari bananiwe?
    Hanyuma ngarutse kuri uyu mugabo n’umugorewe, jye ndabona uyu mugabo yarateganyaga kwiyahura, maze yica amatungo ngo umugore we azatangirire ubuzima kuri zeru. UMUGORE RWOSE NTAZASUBIREYO, ntabwo yari agiye gucyura, ahubwo yashakaga ko nagera mu rugo ahita amwica. DORE UMUJINYA YAWUTUYE INYAMANSWA ZITAZI NO KUVUGA. Zitazi n’amakimbirane yabo. None agiye gukatirwa umwaka 1, agaruke mu rugo, ahige umugore we mpaka amubonye. MADA, ari wowe ari n’umugabo wawe, ntanumwe nzi, ariko iwanyu bagize neza barakwimana, ubu biba ari imiborogo. Sinzi imyaka ufite n’abana mwabyaranye , ariko uzashake undi mugabo, cyangwa niba bidakunze, ibyihorere, uriya si umugabo, ni igikoko.

  • Uwo mugore yakoze kwanga gutaha, umugabo umeze gutyo ni we yari gutema uwo si umuntu.

  • Ubu kandi uyu mugabo iyo agira amahirwe agatorokera Uganda cg o Burundi ejo twari kuzamwumva muri P5 ya kayumba ngo arikurwanya ubutegetsi bw’i Kigali ngo nta democracy. Abuzuye muri iriya mitwe abennshi ni nkaba baba baracitse ubutabera bamaze gukora amarorerwa.

  • Ubu kandi uyu mugabo iyo agira amahirwe agatorokera Uganda cg uBurundi ejo twari kuzamwumva muri P5 ya kayumba ngo arikurwanya ubutegetsi bw’i Kigali ngo nta democracy. Abuzuye muri iriya mitwe abenshi ni nkaba baba baracitse ubutabera bamaze gukora amarorerwa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *