Gonzaga wirukanywe ku mwanya wa ES wa ARJ ati “Kumenya ukuri biroroshye” - UMUSEKE
  • 07/06/2020 12:07 00

Gonzaga wirukanywe ku mwanya wa ES wa ARJ ati “Kumenya ukuri biroroshye”

Gonzaga Muganwa wirukanywe ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru (ARJ/Association Rwandaise de Journalistes) yirinze kugira byinshi avuga ku iyirukanwa rye gusa avuga ko “Kumenya ukuri biroroshye.”

Gonzaga Muganwa wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ARJ yahagarikiwe amasezerano

Inama y’ubuyobozi y’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ejo yatangaje ko yahagaritse amasezerano na Gonzaga Muganwa wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iri shyirahamwe.

Iyi nama y’Ubuyobozi yavuze ko yafashe icyemezo cyo guhagarika amasezerano na Gonza Muganwa kubera kunanirwa kuzuza inshingano ze.”

Ubutumwa banyujije kuri Twitter, Inama y’Ubuyobozi ya ARJ iti “Uyu mukozi ugengwa n’amasezerano twasanze yarananiwe kuzuza izindi nshingano z’akazi ziri mu masezerano y’akazi. Mu bihe bitandukanye yaranzwe no kwica akazi, kudakorana n’abafatanyabikorwa n’indi myitwarire idakwiye umuyobozi.”

Iyi nama y’Ubuyobozi ya ARJ yavuze ko uriya wahoze ari umukozi w’iri shyirahamwe yagombaga kujya atanga Raporo y’ibikorwa n’imari ya buri kwezi ariko akaba atarigeze abikora na rimwe mu gihe cyose iriya nama imaze iyobora.

Iyama y’Ubuyobozi ivuga ko ikizakurikiraho ari ugushyira uyu mwanya ku isoko ugapiganirwa kuko ubusanzwe atari umwanya utorerwa.

Ni icyemezo cyazamuye impaka ndende mu banyamakuru basanzwe bagira imbuga bahuriramo, bamwe bavuga ko n’ubusanzwe ririya shyirahamwe ryakomeje kugaragaza intege nke zo kurengera inyungu z’abanyamuryango no gukomeza guharanira uburenganzira bwabo.

Abandi bo bavugaga ko uyu Gonzaga Muganwa atari akwiye kwirukanwa ngo kuko yaranzwe no guhirimbanira uburenganzira bw’Abanyamakuru no kurengera inyungu zabo.

Umunyamakuru wa Kigali Today, Edmund Kagire wigeze no kuba mu buyobozi bwa ririya shyirahamwe, yavuze ko igihe bamaze bakorana na Muganwa “Tutigeze duhura n’imbogamizi kuri we. Yakoraga akazi ke neza agerageza kugera ku byabaga byateganyijwe, niba hari ibibazo kumwirukana si wo muti.”

Gonzaga Muganwa we utavuze byinshi, yatangaje ko we icyo ashyize imbere ubu ari ukuzirikana umwe mu banyamakuru uherutse kwitaba Imana ari we Burasa Jean Gualbert wari umuyobozi w’Ikinyamakuru Rushyashya.

Ati “Naho ku byerekeye ibibazo ni uko kumenya ukuri bitagoye.”

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *