Gospel: Annette umaze imyaka 2 nta ndirimbo azanye iyitwa Urahebuje yuzuye amashimwe | UMUSEKE

Gospel: Annette umaze imyaka 2 nta ndirimbo azanye iyitwa Urahebuje yuzuye amashimwe

Annette Murava uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Urahebuje’ nyuma y’imyaka ibiri atagaraga mu muziki.

Annette Murava azanye indirimbo irimo amashimwe akwiye Imana

Iyi ndirimbo ya Annette Murava wamenyekanye mu ndirimo ‘Imboni’, yumvikanamo amagambo yo gushimira Imana.

Muri iyi ndirimbo, Annette azamura amashimwe avuga ko ibyo ibyo Imana imukorera birenze ubwenge bw’abantu akiyemeza kubibwira n’abataramumenya.

Hari aho agira Ati “Urahebuje nta yindi Mana ihwanye na we. Urahambaye nta wundi Mwami twabona. Ibyo wakoze Mwami wanjye birenze ubwenge bwanjye, kubishyira mu magambo biransiga.”

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, yavuze ko iyi ndirimbo yayitekeje ubwo yari yicaye yiyumvamo amagambo ko hari icyo agomba gukora.

Ati “Kuko n’ubusanzwe ari wo muhamagaro wange, mpita nyandika. Ndifuza kwamamaza Kristo no kuba mu buzima buhora buramya Imana kandi ntakundi namwamamaza ntaririmba.”

Indirimbo Urahebuje yagiye hanze nyuma y’izindi uyu muhanzi yashyize hanze zirimo; “Imboni”, n’indi yise “Ubuhungiro”.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *