Gospel muri Iwacu Muzika…P. Bizimana aratarama nyuma ya Bruce Melody, Queen Cha,… | | UMUSEKE
  • 21/10/2020 11:30 01

Gospel muri Iwacu Muzika…P. Bizimana aratarama nyuma ya Bruce Melody, Queen Cha,…

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana na we agiye gutaramira Abaturarwanda mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival bimaze kuririmbamo abandi bahanzi b’indirimbo zisanzwe barimo Bruce Melody, Mani Martin na Queen Cha.

Patient Bizimana araririmba kuri uyu wa Gatandatu

Patiern Bizimana uzaririmba kuri uyu wa Gatandatu, ni we muhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza ugiye kugaragara muri iki gitaramo gitambuka kuri Television Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo zihimbaza zikanaramya imana yakunzwe cyane mu ndirimbo nyinshi nk’iyitwa ‘Ndaje’, ‘Menye neza’, ‘Aryohera’ n’indi yitwa ‘Ubwo buntu’.

Uyu muhanzi uzwiho gukora ibitaramo ngarukamwaka byo kwizihiza Pasika bizwi nka ‘Easter Celebration’, icy’uyu mwaka nticyabaye kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 zarimo no kuguma mu rugo.

Bisa nk’aho bizaba ari amahirwe ku bakunzi be basanzwe bakunda kiriya gitaramo kuko ubutumwa buhembura imitima asanzwe atanga mu ndirimbo se, azabutambutsa muri iki gitaramo cya Iwacu Muzika Festival.

Agiye kuririma muri iki gitaramo, nyuma y’abandi bahanzi baririmba indirimbo zisanzwe bataramiye Abaturarwanda kuva tariki ya 20 Kamena ubwo iki gitaramo cyafungurwaga na Bruce Melody.

Muri iki gitaramo kandi haririmbyemo abandi bahanzi bakomeye barimo Igor Mabano, Masamba Intore, Mani Martin na Queen Cha uheruka mu mpera z’icyumweru gishize.

Muri ibi bitaramo kandi, hagaragaramo abahanzi bafite impano zitandukanye nko gushushanya, gusetsa abantu n’imivugo.

Aline RANGIRA MWIHOREZE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *