Guelleh arahabwa amahirwe yo gutsinda amatora muri Djibouti akazayobora manda ya 5 | UMUSEKE

Guelleh arahabwa amahirwe yo gutsinda amatora muri Djibouti akazayobora manda ya 5

Muri Djibouti batangiye amatora y’Umukuru w’Igihugu, Perezida Ismail Omar Guelleh arashaka manda ya gatanu ndetse arahabwa amahirwe.

Perezida Ismail Omar Guelleh ari ku butegetsi kuva mu 1999

Hari indorerezi zo mu Bihugu by’Abarabu zikurikirana ayo matora, umwe mu bazigize witwa Mounir El Fassi yabwiye Ibiro Ntaramakuru AFP ko ibintu byose biri ku murongo.

Abantu bagera ku 200,000 biteguye gutanga amajwi yabo kugeza ubwo ibiro by’itora biba bifunze saa moya z’umugoroba (16:00GMT).

Perezida Ismail Omar Guelleh ayobora igihugu kuva mu myaka 22 ishize.

Umunyamakuru wa BBC, Mohamed Abdirahman uri muri Djibouti avuga ko abatavuga rumwe na Leta bivanye mu matora  bavuga ko azabamo ubujura.

Ismail Omar Guelleh arahabwa amahirwe menshi yo gutsindira manda ya gatanu.

Ahanganye n’umukandida umwe witwa Zakaria Ismael Farah yari umusirikare muto nyuma abivamo ajya mu bucuruzi.

Igihugu cya Djibouti gikora ku nyanda kiri ahagana mu ihembe rya Africa, ni kimwe mu gicumbikiye ibirindiro by’ingabo byinshi ku Isi, ndetse habayo ingabo za America n’iz’Ubushinwa.

Djibouti ituwe n’abaturage bakabakaba miliyoni imwe.

Abaturage bagera kuri 14% ba Djibouti babaho mu bukene bukabije nk’uko bigaragara muri raporo ya Banki y’Isi.

BBC

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Buriya kuriwe imyaka 22 yumva idahagije kuko asanga nta wundi washobora kuyobora.Ukagirango anapfuye yajyana igihugu mwisanduka.

    • Ko nta rusaku se twumvise mu burengerazuba bw’isi rujyanye n’umubare wa manda ze ra? Uyu ngo yatowe n’amajwi 98,3% !! Ejo ni Deby wa Tchad umazeho imyaka 32, Paul Biya agendana Cameroun mu ikote rye kuva 1982, …. aba bose ntuzumva Paris inenga demokarasi yabo! Mushake impamvu hhhhhh

  • @citoyen, Iyo inyungu za mpatsibihugu uzibungabunga neza ushobora kumena udutwe tw’abaturage bawe igihe ushakiye nta nduru uzigera wumva.Djibuti rero ni ahantu hari strategic cyane. Ubu hariyo Ikibuga by’abafaransa gikomeye, icya USA ubu hiyongereho n’abashinwa.Urumvako mu gihe acyumvikana nabo ashobora kuzategeka mpaka apfuye akazanasimbuzwa umuhungu cyangwa umukobwa we kandi bagatorwa burigihe 100%.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *