Guhanga imirimo mishya: Leta nihindukire ihange amaso ubuhinzi- Impuguke - UMUSEKE
  • 01/06/2020 3:15 51

Guhanga imirimo mishya: Leta nihindukire ihange amaso ubuhinzi- Impuguke

  • Umubare w’imirimo mishya yateganyijwe ntuzagerwaho kuko n’abayifite bari kuyitakaza;
  • Masantura ngo n’ubusanzwe imirimo mishya yifuzwaga buri mwaka ntiyagerwagaho;
  • Imirimo mishya yibanda mu bya Serivisi n’ikoranabuhanga.

Ukwezi n’igice kwashize abantu badakora, kuba hari abaryaga batinjiza, gutakaza imirimo kwa bamwe, serivisi zizamara igihe kinini zifunze, kuba izakomorewe hari gukora 1/2 cy’abakozi mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya COVID-19,…ni bimwe mu byo Impuguke mu bukungu zigarukaho ko bizagira ingaruka ku ntego u Rwanda rwihaye yo guhanga imirimo mishya ibihumbi 216 buri mwaka, bakavuga ko hakwiye imbaraga mu rwego rw’ubuhinzi n’ubundi rusanzwe rutunze benshi mu Rwanda.

Ishoramari ritanga imirimo myinshi na ryo ubu hari gukora 1/2 cy’abakozi

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi kuva muri 2017, harimo ivuga ko kugeza muri 2024 mu Rwanda hazaba harahanzwe imirimo mishya 1 500 000 idashingiye ku buhinzi n’ubworozi, ni ukuvuga ko nibura buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 216.

Ni intego n’ubundi byari bigoye kugeraho kuko nko mu mwaka wa 2017-2018 hahanzwe imirimo mishya ibihumbi 206 naho muri 2018-2019 hahangwa ibihumbi 210.

Impuguke mu bijyanye n’Ubukungu zivuga ko iki kiciro cyo guhanga imirimo mishya na cyo kizahungabanywa n’iyaduka ry’icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi kuva mu mpera z’umwaka wa 2019.

Impuguke akaba n’Umunyamakuru w’ibijyanye n’Ubukungu, Ruziga Emmanuel Masantura avuga ko uretse muri iki gihe cy’ukwezi n’igice gusa nk’ukwabaye imfabusa mu ngeri nyinshi zirimo no guhanga imirimo mishya, ahubwo hari n’ibikorwa bizamara igihe kinini bidakora kandi byashoboraga gutiza imbaraga iriya gahunda.

Avuga ko nko mu rwego rw’Uburezi n’urw’Imikino ubu hari benshi bari guhagarikirwa amasezerano y’akazi bigatuma n’abari bafite ibyo bakora babibura.

Ati “Harimo gusubira inyuma, hari ya mirimo itarahanzwe muri iki gihe gishize, hari abari gutakaza akazi, bivuga ngo iyo ntego yo guhanga imirimo mishya iragoye ko yagerwaho.”

Agaruka ku ngaruka z’iki cyorezo ku rwego rw’Isi nko kuba habarwa abantu miliyoni 146 bazatakaza akazi mu gihe iki cyorezo kizaba kigejeje muri Kamena 2020 “Kandi ntabwo tubona ko iyi COVID-19 izarangira mu kwezi kwa Gatandatu.”

By’umwihariko iki cyorezo kikaba cyarazahaje ikiciro cy’Uburezi, icy’amahoteri n’icy’ibiribwa mu gihe ibi byiciro byose byari bifite uruhare rungana na 46% mu bijyanye no gutanga imirimo.

Masantura avuga ko uretse uyu mubare w’abatakaje akazi, hari n’abandi bagera muri Miliyoni 200 bagizweho ingaruka z’ubukungu n’iki cyorezo ku buryo n’abashoboraga kugerageza guhanga imirimo mishya batabigeraho.

Ati “Urumva ntabwo tworohewe na gato ku bijyanye n’abakozi ku buryo kugeza igihe iki cyorezo kizaba cyarangiye hazaba harimo guhungabana cyane ku kiciro cy’umurimo, mu Rwanda ho ni ibindi bindi kuba iriya ntego yagerwaho biragoye n’ubundi ntiyagerwagaho.”

 

Nta mbaraga mu gufasha abifuza guhanga imirimo

Umwanzuro wa gatatu w’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 30 Mata ugira uti “Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda yo kuzahura ubukungu hagamijwe gufasha ibikorwa byazahaye kubera ingaruka z’Icyorezo cya COVID-19.”

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yashyiriyeho za Banki ikigega cy’inguzanyo y’ingoboka ya miliyari 50 Frw zishobora kwiyambaza mu gihe zaba zigize ikibazo cy’amafaranga ndetse iyi Banki y’igihugu yongerera za Banki igihe cyo kwishyura imyeenda mu gihe na zo abazibereyemo imyeenda bagizweho ingaruka na COVID-19.

Bigaragaza ko Leta y’u Rwanda ihangayikishijwe n’ibikorwa by’ubucuruzi byari bisanzwe bikora ku buryo ibishya bishobora kuzagira imbogamizi yo kubona aho byamenera.

Impuguke mu by’ubukungu, Dr Canisius Bihira avuga ko imbaraga zishyirwa mu gufasha abikorera zisanzwe ari nke ku buryo noneho abifuzaga gutangiza ishoramari ryabo bashobora kutazabona amaboko abasunika.

Ati “Ntabwo bazabibagirwa kuko n’ubundi ntanabahari, nkatwe dufite kompanyi zikorera ndetse zihanga n’imirimo ikintu duhuriraho na Leta ni ukuza kudusoresha gusa, nta n’udutekereza uretse no gutanga amafaranga bashobora no kuvuga bati ‘abakozi ba bariya bantu reka tubahugure’ iyo ni inkunga ikomeye.”

Dr Bihira avuga ko n’ubundi iriya ntego Leta yihaye yo guhanga imirimo ibihumbi 216 buri mwaka na yo ari nto cyane ku buryo hari hakwiye guhangwa nibura imirimo ingana miliyoni imwe buri mwaka ariko ko Leta ikwiye guhindura imikorere igakorana n’abikorera kuruta uko iha imari ibigo na minisiteri byayo.

Ati “Ingengo y’imari yose bayiha za Minisiteri zimwe zikayikoresha nabi, amafaranga bakayiba, andi bakayaguramo imodoka n’amapikipiki atari ngombwa, abikorera Leta irababwira ngo ‘nimwirwarize’ na none abakorera Leta ugasanga hari abafite imishahara miremire cyane abandi mito cyane…”

Avuga ko iyo Leta ihaye ubushobozi abikorera na yo biyigarukira kuko mu bihe bikomeye nk’ibi Isi irimo “Leta iguza ba bantu bikorera mu gihe twebwe turi ku rwego abikorera ahubwo ari bo baguza amabanki na Leta aho kugira ngo ari bo bayiguriza.”

Dr Bihira Canisius avuga ko Leta ikwiye guha imbaraga ubuhinzi

 

Leta nihindure umuvuno yibande ku buhinzi

Dr Bihira avuga ko igituma umubare w’imirimo mishya ihangwa ukomeza kuba muto ari uko Leta yibanze mu bikorwa bidafashe ubuzima bwa benshi mu Rwanda nk’Ikoranabuhanga n’Ubukerarugeno.

Ati «Ubundi iyo bayishakira mu bintu by’ubuhinzi n’ubworozi no gushyiraho inganda no kohereza ibintu mu mahanga twari kubona imirimo myinshi cyane. »

Avuga ko ikibabaje ari ukuba Ubuhinzi bukorwa n’umubare wa benshi mu Rwanda bushyirwamo amafaranga macye mu gihe ari bwo bwari bukwiye imbaraga ndetse n’iryo koranabuhanga rikinjizwamo ku buryo abakora ubuhinzi bajya batungwa n’umushahara aho gutungwa n’ibyo beza.

Avuga ko aho ubuhinzi buteye imbere n’izindi nzego zizamuka kuko «Umusaruro w’igihugu wakwiyongera, abantu bakabona ibyo kurya, inganda zikabona ibyo zikoresha ndetse tukohereza no hanze noneho n’ubwo bukerarugendo bwakorwa kuko igihugu kirimo ibyo kurya bihagije n’abakerarugendo baraza. »

Ruziga Emmanuel Masantura avuga ko Politiki y’ubuhinzi mu Rwanda ihabanye n’imbaraga zikwiye uru rwego kuko «Gufata ingengo y’imari itageze no kuri 5% ukayishora mu buhinzi butunze abantu hafi 80% by’Abanyarwanda ni ikintu njye ntemeranywa na cyo. »

Akomeza agira ati «Niba ushaka gushora mu nganda, ibizishorwamo byakabaye bikomoka ku buhinzi ntabwo dufite amabuye y’agaciro tuzashora mu nganda ngo tubitunganye. »

Masantura avuga ko ikiciro cy’Ubuhinzi gikwiye kuba imvumba yo kuzamura ubukungu ariko ubutaka bukwiye kuba buhingwaho hakoreshwa 43% gusa naho ikoranabuhanga muri uru rwego rikaba rikiri kuri 3%.

Izi mpuguke zivuga ko nyuma y’iki cyorezo Leta ikwiye guhindukira ikerecyeza amaso ku buhinzi bugahabwa ingufu kuko ari rwo rwego rushobora kuzamura umubare w’imirimo ihangwa kandi rukanagira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Ubuhinzi n’ubworozi kandi ni kimwe mu bikorwa byakomeje gukorwa mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yashyiragaho ingamba zikomeye zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Wa mugabo we ibyo uvuga nibyo 100%.Ariko burya isi ntikunda ukuri.Kuba barahisemo ikoranabuhanga n’ubukerarugendo si uko bari bayobewe ko ubuhinzi n’ubworozi bihari.Ahubwo byatewe n’inyungu za bamwe.Kandi ibitekerezo nk’ibi ubutaha wabizira uge winumira da.

  • Kudashyira imbaraga mu buhinzi kuri iyi Leta, ntabwo ari amahitamo yo mu rwego rw’ubukungu gusa, ni n’amahitamo ya politiki y’imiyoborere y’igihugu. Ntabwo FPR yifuza ko ubutegetsi bwayo bushingira ku baturage (rubanda rwa giseseka), kandi abenshi ni abahinzi. Abajijutse babana nabo hafi abenshi bakaba abarimu ba primaire. FPR Yifuza ubutegetsi bushingiye kuri élite politique et économique. Niyo mpamvu ishingira iterambere ry’igihugu ku bashoramari, ku bucuruzi, ku mahoteri, ku bukerarugendo, ku bwikorezi mpuzamahanga, ku bihingwa bitaribwa n’abanyarwanda byoherezwa mu mahanga, etc…. Bityo ugasanga umuhinzi cyangwa mwarimu wa primaire nta jambo rifatika bafite mu gihugu. Kuko abategetsi batifuza kuba ari bo bakesha ubutegetsi, bakaba badashaka kugenzurwa nabo n’ubwo bahora babiririmba. Kandi koko abo baturage bo hasi iyo bagize pouvoir économique, na pouvoir politique bayigira. Bityo tukaririmba ko abaturage bariho batera imbere kandi bagenda barushaho gukena. Ni dilemme itoroshye.

    Iyi politiki ni nayo isobanura impamvu umujyi wa Kigali watumbagiye cyane mu iterambere, mu gihe udusantere twahoze duhinda cyera mu cyaroo tugafasha n’imigi y’ibyahoze ari prefectures gukura vuba, ubungubu utwinshi twacupiye, umuntu akaba asigaye akora ibilometero nka 50 ajya kugura isima yo kubaka cyangwa ibati. Inyongeramusaruro z’abahinzi ugasanga inyinshi ziracururizwa mu mijyi kandi ubuhinzi bukorerwa mu cyaro. Ni organisation économique imeze kimwe n’uko u Burundi bwari bumeze ku buyobozi bwa UPRONA, n’ubwo Bagaza yari yagerageje kwihatira guhindura ibintu. Icyavuyemo nuko igihugu cyageze aho kikaba ingérable nyuma y’aho ahirikiwe, kubera ko dictature ya Bujumbura yageze aho ipingwa n’ibindi bice by’igihugu uko byagendaga byubaka pouvoir économique.

    Duca iruhande ukuri tureba: igihe cyose u Rwanda ruzaba ruyobowe n’abafite imbunda bafata ubutegetsi ku ngufu aho kuyoborwa n’abantu batanzwe n’amajwi y’abaturage avuye mu matora, uvuze demokarasi, uburenganzira bw’ikiremwamuntu cyangwa ubwisanzure bakavuga ko inyuma y’amagambo ye hihishe ingengabitekerezo idahwitse, mbese igihe cyose abafite ubutegetsi batinya ko ubwisanzure na demokarasi mu Rwanda byabyara majorite ethnique cyangwa majorite régionale aho kubyara majorite politique et economique ishingiye kuri projet de société, ndakurahiye ibyo gushingira ubukungu bw’igihugu ku buhinzi ntibizigera bibaho. WE RELY ON THE BULLET AND THE ELITE, NOT ON THE BALLOT AND THE POPULACE.

    • Iyi analyse yawe ndayemeye 100% Mwanainchi ufite ubushishozi ahubwo nawe bazaze kukwigiraho.

  • Iyi Covid 19 nibyo itwigishije. Muhinge mbere na mbere ingandurarugo mukurikizeho ngengabukungu aho kubiculika nimurangiza kwihaza munasagurira amasoko mubone mushore muri ba mukerarugendo. Rwanda air, Bugesera nibindi mushaka ariko umuturage igihe cyose aho ari atakwicwa ninzara. gahunda yigihingwa kimwe iveho.

  • Haribintu nka 3 Leta yakora muraya mezi nka 8 ari mbere ya 2020 nukuvuga kuva mukwa 5 kugeza mu kwa 12 byazahura ubukungu bwu Rwanda:
    1. Gushora amafaranga menshi mubuhinzi, cyane cyane muguyunganya Ibishanga nokuhira I musozi na cyane ko tugiye kugera mu mezi yizuba, Kandi hagahingwa ibihingwa byose, ngandurarugo na ngengabukungu, hakibandwa cyane cyane kubinyamisogwe (Bihunikwa byoroshye).
    2. Leta yakagombye byibura gushyira mu ma Banques Commerciales nka Miliyari 50 zigenewe kuguriza abaturage cyane cyane bakora ubucuruzi busanzwe umuntu yakwita buciriritse kandi hakibandwa ku gitsinagore nka 70% kandi agatangwa ku nyungu ntoya cyane kandi abayafashe bagatangira kwishyura babanje guhabwa periode de grace nkiyamezi 5.
    3. Ikindi kintu cyafasha kugira ngo mubaturage haboneke amafanga bityo habeho imikorere ubukungu buzamuke ndatanga inama ko Leta yashaka amafaranga nka miliyari 20 yarangiza igashishikariza nibindi bigo bikora ishoramari nka RSSB, BRD, BK nibindi kugura ubutaka bwokubakamo amazu aciriritse nandi ari moyenne agahabwa abayakeneye kugiciro kirihasi, ibi bizatuma mubaturage haboneka amafaranga kubera ezpropriation izaba yakozwe, bitume abaturage batagiraga amacumbi bayabona bigabanye ubukode kuko nabwo harigihe butuma ubukungu butazamuka igihe abakodesha amazu yokubamo aribenshi, ubwo butaka bwagurwa nka za Kanombe (Busanza na Karama), Gasogi, Ndera, Madaka, Gahanga, nahandi haboneka.
    Murakoze

  • Aya mahitamo ni meza kdi abenshi niko tubibona! Ariko ntibizabaho vuba aha!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *