Gukemura amakimbirane mu buryo bwiza irinde uburakari n'umujinya – Ev. J.Ingabire | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 1:49 25

Gukemura amakimbirane mu buryo bwiza irinde uburakari n’umujinya – Ev. J.Ingabire

*Nurakara izuba ntirikarenge ukirakaye
*Umujinya ni kimwe mu bitera amakimbirane mu muryango

Umuvugabutumwa Ingabire Jennifer agira inama Abaturarwanda n’abandi muri rusange ko umujinya n’uburakari bisenya, yabigarutseho mu kigisho aheruka kunyuza kuri YouTube ya UMUSEKE TV.

Ingabire Jennifer ni Umuvugabutumwa wo mu Rusengero rwa Assembly Of God Kimihurura (GMC) amaze imyaka 36 ari mu muryango mugari wa Gikirisitu.

Amaze imyaka irega 20 ari mu murimo w’ivugabutumwa.

Ingabire Jennifer mu butumwa bwe akenshi akunda kugaruka cyane ku muryango ahangayikishwa cyane n’ukuntu usenyuka vuba, rimwe na rimwe ugasanga biraturuka ku mujinya w’umugabo cyangwa w’umugore babana.

Ev. Ingabire avuga ko gusenya byoroha ariko kubaka byo bigatinda.

Ati “Kubaka bisaba imbaraga n’ibikoresho ariko wikubise imbere y’Uwiteka ukamutakira ntabwo ushora gusenya kuko burya gusubizanya ineza bihosha uburakari.”

Ev Ingabire avuga ko gukankamira umwana wibyariye akenshi bituruka ku kuntu uwo muntu yakuze kuko kera abana babaga bazi ko babwirwa amagambo mabi kugira ngo bumve neza icyo ababyeyi babo bababwira, ariko ibyo ntabishyigikiye asaba ko umuntu aca bugufi akumva ibyo abandi bamugiramo inama.

Ati “Akenshi iyo uvuga ibintu uhubutse urakaye cyane akenshi biba byatewe n’umujinya, kugira amakimbirane nta nyungu bigira usibye guhomba gusa.”

Mugihe cyose hatabayemo kubahana ku mpande zombi ntakabuza umuryango urasenyuka, gukemura amakimbirane akemukira mu kuganira nta wuca mu wundi mu ijambo, Ingabire Jennifer avuga ko icyo gihe ikiganiro kigenda neza.

Jennifer Ingabire Umuvugabutumwa umaze imyaka 20 yigisha umuryango

Amafoto@KUBWAYO Adrien

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • muyobozi ibyo uvuze bishoboka muri paradizo cg mu isi nshya tubwirwa ko tuzabamo nyuma y’ubu buzima

  • Nkuko Gandhi wali Prime Minister wa India yigeze kuvuga,uburyo bwiza bwo GUKEMURA AMAKIMBIRANE,ni ugukurikiza ibyo YEZU yavuze mu kibwiriza cyo ku musozi dusoma muli Matayo igice cya 5 kugeza ku gice cya 7.Urugero,Yezu yavuze ko aho kurwana n’umwanzi wawe,ugomba kumukunda (Matayo 5:44).Yadusabye Kwiyunga,aho guhangana.Adusaba Gushaka cyane Ubwami bw’Imana,aho kwibera gusa mu gushaka ibyisi.Ijambo ry’Imana risobanura neza yuko abibera mu gushaka ibyisi gusa batazaba muli paradizo.Ikibabaje nuko abantu nyamwinshi bameze gutyo.

  • Yewe Rwanamiza we,iyo ubwiriza uba uta igihe.Abantu bananiye Imana.Bakora ibinyuranye n’ibyo Yezu yasize adusabye.Reba intambara zuzuye mu Isi,ubusambanyi,ruswa,amanyanga,kubeshya,etc…Birenze igihe cya Nowa,ubwo Imana yarimburaga abantu bose bali batuye isi,hakarokoka abantu 8 gusa bayumviraga.Ku munsi wa nyuma dutegereje,Ijambo ry’Imana rivuga ko nabwo hazarokoka abantu mbarwa.Ariko muge mukomeza mubwirize,kuko Yezu yasabye uwo murimo abakristu nyakuri bose,kugeza umunsi azagarukiraho kandi uri hafi cyane.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *