Guma mu Rugo i Kigali izageza tariki 7 Gashyantare 2021 | UMUSEKE

Guma mu Rugo i Kigali izageza tariki 7 Gashyantare 2021

Inama y’Abaminisitiri yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga yafatiwemo imyanzuro yo koroshya zimwe mu ngamba zo kwirinda Covid-19 zari zafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye tariki 18 Mutarama 2021, guhera tariki 8 Gashyantare 2021, Gahunda ya Guma mu Rugo i Kigali izavaho abantu bagende kugeza saa 19h00.

Hari hashize iminsi igera kuri 15 abatuye i Kigali bari mu ngo batemerewe kuhava nyuma y’uko ubwandu bushya bwa Coronavirus bwari bwazamutse.

Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Gashyantare 2021, yafatiwemo ibyemezo birimo gukuraho iyi gahunda guhera ku wa Mbere w’Icyumweru gitaha.

Muri Kigali harakomeza gukurikizwa gahunda zisanzweho kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Gashyantare 2021 kugeza tariki 07 Gashyantare 2021.

 

Ingamba zirihariye muri Kigali zizatangira kubahirizwa tariki 08 Gashyantare 

-Ingendo zizaba zibujijwe guhera saa 4h00 a.m kugeza saa 19h00. – Abakozi ba Leta bazakorera mu rugo keretse abasabwa gutanga serivise zibasaba kujya aho basanzwe bakorera. – Ibikorwa by’abikorera bizongera gukora ariko bakoreshe abakozi b’ingenzi. – Abikorera barasabwa gukoresha abakozi batarenga 30%.

-Amasoko n’amaduka bizafungura ariko hemererwe gukora 50% by’abayakoreragamo bajyende basimburana. Ibikorwa byose byemerewe bizajya bufunga saa 17h00.

-Amashuri yose yaba aya Leta n’ayigenga na Kaminuza azakomeza gufunga. – Ingendo hagati ya Kigali n’Uturere tw’Igihugu zirabujijwe keretse izku mpamvu za serivise z’ingenzi cyangwa iz’ubukerarugendo, ba mukerarugendo bazajya babanza kwipimisha Covid-19.

-Imodoka zitwaye ibicuruzwa zizakomeza gukora mu gihugu hose ariko ntizemerewe kurenza abantu babiri. – Ingendo mu binyabiziga bitwara abantu mu buryo rusange cyangwa iz’abantu ku giti cyabo ziremewe mu Mujyi wa Kigali, Busi zemerewe gutwara abantu batarenga 50%¬† by’umubare zemerewe.

-Moto n’amagare byemerewe gutwara abagenzi, hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19.

Uretse muri Kigali, ahandi mu Gihugu, ingendo ziremewe kuva saa 04h00 kugeza saa 19h00 ndetse n’ingendo z’imodoka zitwara abantu mu buryo rusange ziremewe.

Muri rusange Inama y’Abaminisitiri yabujije ibikorwa bihuriza hamwe bantu benshi nk’Utubari, imikino y’amahirwe ndetse n’insengero

Soma ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Nibakomeze badufungirane rwose, kugeza igihe tuzagigarira ubutwari bwo kubabwira ku mugaragaro ko twanze kwicishwa inzara tubuzwa gukora.

  • Abanyakigali mu minsi ishize barenze ku mabwiriza ya gumamurugo, bisuka mu mihanda kubera ibyishimo by’insinzi y’amavubi. Ese umunsi bongeye kubikora kubera umujinya wo kwicirwa n’inzara mu ngo zabo buriya bizagenda bite? Abayobozi badufatira ibyemezo bikakaye gutya bajya babitekerezaho?

  • Jye ndabona n’abadufatira ingamba za gumamugihugu bakwiye kuzimomeza no kuzikaza kurushaho. Nibwo buryo bwonyine bwo kumvisha abayobozi bakuru bacu ko bidashoboka ko abaturage b’igihugu babaho badatarabuka batanakora.

  • Guma mu rugo ni iya rubanda. Abashyiraho iyi myanzuro bo barasohoka, baragenda bagatembera, bakidegembya. Umunsi umwe abaturage bazahaguruka muzareba.

  • Ubwo abayobozi bacu batsimbaraye kuri gahunda yo gukomeza kutwicisha inzara dufungiye mu ngo zacu, birakwiye ko nabo bahagarikirwa imishahara yabo n’ibindi byose bagenerwa biva mu misoro yacu, maze nabo bakumva uko bimera gutunga urugo ntacyo winjiza.

  • Ngo amashuri azakomeza afunge naho bisi zitwara abagenzi zikore, Moto zitware abantu ni akumiro bazakora ibihe bizami? hamwe nabo mu ntara???

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *