Guma mu Rugo iragarutse i Kigali, ibikorwa by’ubucuruzi byahagaritswe | UMUSEKE

Guma mu Rugo iragarutse i Kigali, ibikorwa by’ubucuruzi byahagaritswe

Iminsi yo kubabara no kwiheba yongeye kuza i Kigali, Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021 yemeje ko Umujyi wa Kigali ushyizwe muri Guma mu Rugo, hari hashize amezi 8 ubuzima bugarutse, ingendo zongeye gusubukura, guhera kuri uyu wa Kabiri ubuzima bwose muri Kigali burasubira muri ‘lockdown’.

Amafoto yafashwe mu gihe cya Guma mu Rugo muri Werurwe 2020 (Archives/UMUSEKE)

Inama y’Abaminisitiri yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yanzuye ko abatuye i Kigali babujijwe gukora ingendo izo ari zo zose, uretse iza ngombwa zakiwe uruhushya kuri Polisi.

Gusura ntibyemewe kubera ubwiyongere bwa Covid-19, haba abandura n’abahitanwa n’icyorezo.

Ibikorwa by’ubucuruzi byabujijwe uretse abacuruza ibiribwa, n’abandi bacuruza ibyangombwa nkenerwa nk’imiti n’ibindi.

Amabwiriza ya Guma mu Rugo arubahirizwa muri Kigali gusa, ahandi mu Ntara ubuzima burakomeza ariko ingendo isaha yo kugera mu Rugo yashyizwe saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).

Ikemezo cya Guma mu Rugo muri Kigali kije gikurikira ifungwa ry’Amashuri y’inshuke, abanza ndetse n’ayisumbuye yo muri Kigali, itangazo rya Minisiteri rifunga ayo mashuri ryasohotse tariki 17 Mutarama 2021.

Kuri uyu wa Kabiri, Inama y’Abaminisitiri yafunze na za Kaminuza.

Tariki 4 Gicurasi 2020 nibwo imirimo imwe n’imwe yongeye gufungurwa nk’uko byari byemejwe n’Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 30 Mata 2020.

Hari hashize iminsi hafi 40 imirimo ihagaritswe hubahirizwa amabwiriza yo Kuguma mu Rugo ajyanye n’ingamba zikomeye zari zafashwe tariki 21 Werurwe 2020.

Igihe Kigali yari muri ‘lockdown’ kuva tariki 21 Werurwe 2020 kugera ku ya 4 Gicurasi 2020

ITANGAZO RY’INAMA Y’ABAMINISITIRI

UMUSEKE.RW

14 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mwiriwe ndabona ibintu bisubiye I rudubi

    • Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Aho ntibyaba ari bya bindi Yezu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba bw’ibintu birimo kubera ku isi ?Nange ndahamya ko turi mu minsi ya nyuma. Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha.Tuge twibuka ko na mbere y’Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje “kuburira abantu”,ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa bumviraga kandi bagashaka Imana.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.

    • Ba Nyakubahwa,niba koko mukunda u Rwanda n’Abanyarwanda,nimubahe “Insimbura-mubyizi”.Benshi barya aruko bakoze uwo munsi.Mubahe ku mafaranga World Bank na IMF yagurije Leta y’u Rwanda.Cyangwa IMPANO nyinshi Leta yabonye kubera COVID.Kuki mutabaha ku mafaranga billions na billions ibigo n’abaturage bashyize mu AGACIRO FUND??? Niba koko mukunda u Rwanda???
      Nimushyire abaturage muli Lockdown,ariko mubagaburire.INZARA=COVID.Byose birica please. Koko urukundo rwarabuze muli iyi si.Ni ukwireba gusa (egoism).

  • Nibareke iyi ndwara tuyimenyere nibwo tuzayirwanya. Nibwo umubiri uzubaka neza ubushobozi bwo kuyirwanya.

  • Guhora dufatirwa ibyemezo bitunguranye, nka kiriya giherutse gufatwa cyo guhagarika itangira ry’amashuri ku itariki yari yatanzwe, ababyeyi barangije gutanga amafranga y’ishuri no kugura ibikoresho, cyangwa n’iki gifashwe cyo kugarura gumamurugo abantu badahawe umwanya wo kugura ibizabatunga ku babifitiye ubushobozi, ni ikimenyetso cy’agaciro gake abayobozi bacu baha uruhare abanyarwanda bagombye kugira mu bibakorerwa. Bibaye rimwe cyangwa kabiri umuntu yabyita kwibeshya. ARIKO NIKO BIKORWA BURI GIHE. NIWO MURONGO NGENDERWAHO.

  • Gufungira abantu mu ngo zabo mu rwego rwo kubarinda COVID19, Leta itazafasha abatishoboye kubona ikibatunga, abatungwaga n’icyo binjiza umunsi ku wundi ari uko bakoze bakicwa n’inzara, ese koko ni ukurwana ku buzima bw’abanyarwanda? Ushobora kwandura COVID ushakisha imibereho ukayikira, ariko ntushobora kumara ibyumweru bibiri mu rugo ntabyo kurya ufite ngo iyo nzara uyikire. Ibi birimo ubushishozi budahagije rwose.

  • Tumaze amezi arenze icumi dutegetswe kwambara agapfukamunwa. Bituma dusubiza mu bihaha byacu igice kinini cy’umwuka uhumanya wa gaz carbonique / Carbon Dioxide tuba dusohoye, amaraso ntabone oxygene ihagije akeneye ngo umubiri ukore neza. Bityo buhoro buhoro imibiri yacu ikagenda iba intoxicated, tugatakaza ubushobozi kamere twari dufite bwo kurwanya indwara. Ni imwe mu mpamvu COVID19 itangiye kwica abantu benshi iticaga mbere, bakatubwira ko yongereye ubukana kandi ari ubwirinzi bw’imibiri yacu bwagabanutse. Abantu bize uyu mushinga ni abahanga pe! Ngaho nibazane izo nkingo bazitugeragerezeho nta kundi. Ntaho tuzazicikira.

  • Poor planning, poor decisionmaking, poor coordination, poor communication…

  • Korona imeze nabi niyo mpamvu hagomba gukazwa ingamba, banyakigari nimwihangane, muzongera kugira amahoro aruko umupfu wanukiye aho ahavuye, umunsi muzamenya impamvu ingamba zihora zikazwa muzumirwa, anamwarira.

  • Ikibazo nuko abategetsi b’u Rwanda bagumisha abantu mu rugo nta nsimburamubyizi benda kubaha. None ko abanyarwanda benshi barya aruko bakoze ubwo bazatungwa n’iki? Za nkunga n’amadeni bya IMF na World bank abo byari bigenewe ko bitanabagezeho!! Amafaranga yo mu gaciro yo nta nukiyavuga ubanza yaragiye nka ya mahembe y’imbwa! Kurinda umuntu covid akazicwa n’inzara ubwo umusaruro ni uwuhe?

  • Dufata ibyemezo nk’iby’abazungu! Nizere ko nabo bahora babibona.

  • Kubuza abenegihugu kuva mu ngo zabo ariko abanyamahanga bari mu gihugu bo bakemererwa gukomeza kwidegembya, bifite icyo bisobanuye giteye agahinda. Niba ubukana bwa COVID bukomeje kwiyongera, ese turagira ngo abanyamahanga ibahitane ko inabazahaza kurusha abanyafrika? Wapi si ibyo, kuko ubusanzwe tubungabunga ubuzima bwabo twivuye inyuma. Mu yandi magambo…..

  • His Excellency, kubera leadership yanyu nubunararibonye twifuzaga yuko mwadusabira Guma murugo y’ibyumweru 52 bityo tugahashya COVID-19 n’abuzukuru bayo, ndetse n’amahanga akaza kutwigiraho. Murakoze.

  • Ibi byo gukingirana abantu munzu mbona ntakamaro bifite aho kwicwa n’inzara wakicwa na covid da nzaba ndeba ibyo mu Rwanda

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *