'Guma mu rugo' izagaruka ari twe tuyikururiye- Min Busingye | | UMUSEKE
  • 21/10/2020 11:19 29

‘Guma mu rugo’ izagaruka ari twe tuyikururiye- Min Busingye

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye agira Abanyarwanda inama yo gukomeza  gushyira mu bikorwa ingamba bahabwa na Leta kugira ngo birinde kwandura COVID-19. Avuga ko Leta nifata umwanzuro w’uko abantu basubira kuguma mu ngo zabo aribo bazaba babyikururiye.

Minisitiri Busingye avuga ko Leta nifata ingamba z’uko abantu basubira kandi bakaguma mu ngo zabo bizaba bishingiye k’uburyo bitwaye muri ibi bihe

Kuva imibare y’abandura coronavirus yatangira kuzamuka cyane hafi mu byumweru bibiri bishize, abatuye u Rwanda batangiye kugira impungenge z’uko Guverinoma ishobora gufata ingamba z’uko ‘basubira kandi bakaguma mu ngo zabo.’

Mu biganiro bagirana aho bakorera, muri bus bajya cyangwa bava mu kazi, ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi, abaturage bavuga ko bishoboka kongera gusubizaho gahunda ya Guma mu rugo.

Kuri Twitter Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yavuze ko ikemezo Leta izafata cyose kizaba gishingiye k’uburyo abaturage bitwara mu kwirinda icyorezo COVID-19.

Yanditse ati: …Uko dutegereza itangazo rya Guma mu Rugo kubera uko imibare y’abandura izamuka, Leta ahubwo irarushaho kudushyira mu biganza inshingano yo kwirinda kwandura/ kwanduza. Guma mu Rugo  izagaruka aritwe tuyikururiye! Twirinde, Twirinde, Twirinde.”

Inama y’abaminisitiri yaraye iteranye yongeye kugira izindi ngamba yoroshya harimo kwemerera abashaka gusezerana mu idini kubikora ariko bose hamwe ntibarenze abantu 30 ndetse n’inama muri za Hoteli zasubukuwe ariko hakubahirizwa intera igenwa ndetse n’izindi ngamba zo kwirinda kiriya cyorezo.

Ubukerarugendo nabwo bwasubukuwe.

Kugeza ubu mu Rwanda icyorezo COVID-19 cyahitanye abantu babiri gusa.

Mu minsi mike ishize ariko ubwandu bwacyo bwariyongereye cyane mu turere twa Rubavum Rusizi na Kirehe.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *