GumamuRugo yatumye abura ay'ubukode, ubu yibera mu matafari yegeranyije asakazaho ibati rimwe | | UMUSEKE
  • 14/08/2020 9:55 55

GumamuRugo yatumye abura ay’ubukode, ubu yibera mu matafari yegeranyije asakazaho ibati rimwe

  • Abagiraneza begeranyije amafaranga y’ikibanza,
  • Ubuyobozi bwanze ko yubaka ahita yitabaza icyo afite.

Musabyimana Kamarade wabaga mu Mudugudu wa Nyaricyamu ya 1, Akagari ka Gahogo, mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, gahunda ya guma mu rugo yatumye ahura n’igihombo bituma atabona amafaranga yishyura inzu, ubu ngo yibera mu matafari yegeranyije asakazaho ibati rimwe.

Yegeranyije amatafari ni ho yibera n’umuryango we

Musabyimana afite umugore n’abana 3, yabwiye Umuseke ko yakoraga akazi k’ubucuruzi muri butiki (Boutique).

Kuva aho icyorezo cya COVID-19 kiziye  mu Rwanda no ku isi yose, yagumye mu rugo igihe kinini bituma  amafaranga yungukaga n’igishoro ayakoresha mu gukemura ibibazo byo mu rugo.

Yagize ati “Narahombye ku buryo no kubona ay’ubukode bitari byoroshye, uwo nishyuraga yananiwe kwihangana ngo nongere nisuganye afata ikemezo cyo kunsohora mu nzu ye.”

Uyu muturage avuga ko itsinda basengana rigizwe n’abantu bake, ryakusanyije umusanzu wo kumubonera icumbi ritanga  ibihumbi 400 byo kugura ikibanza giciriritse mu Kagari ka Makera, Umurenge wa Cyeza.

Musabyimana yavuze ko hari n’abandi bumvise ko yasohowe mu nzu kubera iki kibazo, bagura amabati yo gusakara.

Ati “Natangiye kubaka, Ubuyobozi bw’akagari burabyanga, nta handi nari mfite ho kuba, ni yo mpamvu nahisemo kuba ncumbitse mu nzu ituzuye.”

Gusa avuga ko ibyo yafataga nk’amahirwe byamuviriyemo kumuhagarika, akifuza ko bwamwereka ikindi kibanza yubakamo niba aho agiye gutura hatemewe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Cyeza, Bazizane Pacifique avuga ko nta makuru yari afite y’uwo muturage, akavuga ko kumuhagarika bishobora guterwa no kuba yarubatse atabanje  gusaba icyangombwa.

Ati “Mwamubwira akaza ku Murenge kugira ngo tubiganireho dushake uko yafashwa.”

Musabyimana yavuze ko uwo baguze ikibanza yitabye Imana, ariko akaba ari gushakisha uburyo yabona ibyangombwa bya burundu by’ubutaka yaguze, akabona kwaka icyangombwa cyo kubaka.

Mu Kagari ka Makera, Musabyimana n’Umuryango we bacumbitsemo, gaherereye mu mbago z’Umugi  wa Muhanga, igishushanyombonera kigaragaza ko hagenewe guturwa.

Ngo ababazwa n’ubu buzima bugoye abanamo n’umuryango we
Ngo yashatse kubaka ubuyobozi buramubuza

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ntihagire umuseka.Kuba muli iyi si kuli bamwe ni ikibazo gikomeye.Cyanecyane kubera ubukene.Coronavirus yarabihuhuye.Abarimu bo muli private schools ntibahembwa,hashize amezi 6,indwara zariyongereye,intambara nuko,etc…Amaherezo azaba ayahe?Ko batubwira ko Imana izazana ubutegetsi bwayo bugakura ibibazo ku isi,buzaza ryari?

    • Nimero ni0784489225

  • Naduhe numero ze, nimushyiraho umuntu ufite ikibazo mujye mutanga naho yaboneka

  • Nibatange nr kbsa nanjye ndi ready gutanga support.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *