Gusinda ntibituma uba uko utari ahubwo bituma wiyerekana uko uri – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Gusinda ntibituma uba uko utari ahubwo bituma wiyerekana uko uri

Mu myitwarire y’umuntu muzima ngo akenshi yirinda kwerekana amarangamutima yabo yose uko yakabaye kugira ngo ababareba batabafata ukundi. Gusa ngo uwasomye manyinya kuyahisha biramugora, ibyo akora ngo si uko adasanzwe ahubwo ni ibyo asanzwe ahisha.

Ukuri ngo kuba mu nzoga

Ukuri ngo kuba mu nzoga

Abahanga mu mitekerereze ya muntu basanze iyo umuntu yanyweye inzoga akagera ku gipimo cyo gusinda, arushaho kwirekura, akerekena imyitwarire ubusanzwe atashyiraga ahabona.

Dr Rachel Winograd wo muri Kaminuza ya Missouri muri USA avuga  ko abantu bitwaza ko bari basinze bagakora ibintu bibi, bakavuga ko babitewe n’ubusinzi. Ibi ngo si byo.

Dr Rachel avuga ko aba baba badakwiye kubeshyera inzoga kuko ngo niko baba basanzwe bateye muri bo nk’uko bivugwa na Science Journal.

Inzoga ngo nta kintu kinini zihindura ku muntu ubwe ahubwo zituma yigaragaza uko ari kurusha uko yabikora atazinyonye.

Abanyarwanda nabo babiciyemo imigani ngo ‘ukuri kuba mu nzoga’, ubundi ngo ‘inzoga inyobwa n’imfura’.

Uyu muhanga avuga ko muri rusange uko usanzwe utekereza, witwara mu bantu ngo nibyo urushaho kwerekena cyane iyo wasinze, bikabonekera buri wese.

Dr Rachel Winograd avuga ko kuba bamwe iyo basinze bahimbarwa, bakabyina bakishima bagatanga impano n’ibindi byiza, naho abandi basinda bakarakazwa n’ubusa bagakora amahano, ibi byose ngo ntibyashingirwaho ngo umuntu yemeze ko baba batazi ibyo bakora.

Ati “Ntabwo gusinda bikuraho gutekereza no gufata ibyemezo ku bantu bakuru.”

Abitwazaga ko basinze bagakora amabi rero ngo babeshyera ubusinzi ahubwo niko baba bameze.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. mea culpa

    May 16, 2017 at 12:12 pm

    burya ndi sawa, iyo nagasomye mba rugabishabirenge.

    • rugasbisha

      May 16, 2017 at 3:43 pm

      Ubwo se kuba rugabishabirenge ni sawa?!!!

  2. Bijumba

    May 16, 2017 at 4:01 pm

    Mushobora kujya mushyiraho “link source” y’aho mwakuye inkuru kuko hari ubwo mutubwira ibyo mushaka ko twumva kandi yenda umuntu yakwisomera níbirenzeho, murakoze.

  3. Bijumba

    May 16, 2017 at 4:03 pm

    Ko Mwibagiwe na “Sayinzoga”

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

%d bloggers like this: