Guv. Gatabazi ngo amatiku, kutumvikana, udutsiko biri mu bayobozi ba Gicumbi birakemuka – UMUSEKE

Guv. Gatabazi ngo amatiku, kutumvikana, udutsiko biri mu bayobozi ba Gicumbi birakemuka

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean  Marie Vianney avuga ko ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu buyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bishingiye ku kutumvikana, amatiku no kurema udutsiko hagati mu bayobozi bigiye gushakirwa umuti kugira ngo bidakomeza kudindiza aka karere.

 

Muri uku kwezi abakozi b’akarere ka Gicumbi barindwi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukoresha impapuro mpimbano…

Bamwe muri aba bayobozi bakunze kuvuga ko bari kuzira bagenzi babo bari kubagambanira kugira ngo bakurwe mu myanya yabo.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko mu buyobozi bw’akarere ka Gicumbi harimo ikibazo k’imikoranire mibi hagati y’abayobozi.

Ubwo yaganiraga na Radio Ishingiro ikorera mu karere ka Gicumbi mu mpera z’iki cyumweru, Gatabazi yasabye aba bayobozi kwibuka inshingano bashyiriweho.

Ati “Inzego z’ibanze, abayobozi ku rwego rw’akarere , abakozi ku rwego rw’akarere bafite inshingano yo gukorana kuko ibyo bakorana ni iby’abaturage,  ni inshingano buri wese  aba yahawe n’urwego rw’igihugu agomba gufatanyamo na mugenzi we mu nyungu z’umuturage.”

Avuga ko ibi bibazo byugarije ubuyobozi bwa Gicumbi bigiye gushakirwa umuti kuko bigira ingaruka mbi ku baturage kandi batabigizemo uruhare.

Ati “Ibyo kutumvikana, amatiku cyangwa kugenda barema amatsinda n’udutsiko ni ibintu tugiye kuganiraho gusa bigakorwa ari uko abakurikiranywe n’Ubugenzacyaha bamaze kubazwa no gusubiza ibyo bakurikiranyweho.”

Avuga ko ibi bibazo bitaganirwaho mbere y’uko iperereza rirangira kuko bashobora kuribangamira kandi inzego zikora mu bwisanzure.

Uyu muyobozi ahumuriza abaturage, akavuga ko nta gikuba cyacitse ndetse ko buri wese adakwiye gucibwa intege n’ibi bibazo ngo yange kujya kwaka serivisi yifuza, akavuga ko serivisi ziri gutangwa uko bisanzwe.

Abaturage bavuga ko biteguye kwakira imyanzuro izakurikira ibi bibazo bari kumva ku bayobozi babo, gusa bakavuga ko byarandurwa burundu kuko biri mu bibazitira kugera ku majyambere bifuza.

Gatabazi Jean Marie Vianney Guverineri w’Amajayaruguru

Kuwa gatandatu nibwo abajyanama b’akarere ka Gicumbi bafasheumwanya wo gutora umuyobozi mukuru, aho abahatanaga kuri uyu mwanya biyamamaje ari babiri harimo Ndwaniye Nibagwire Louise na Kayombya Dieudone wegukanye amajwi yo kuyobora njyanama y’Akarere.

Kayomba amaze gutorwa yabaye nk’ukomoza kuri ibi, mu byo yabwiye Umuseke azibandaho yavuze imiyoborere myiza, ikibazo cy’isuku nke, amazi macye ngo n’ikibazo cy’icungamutungo.

Yagize ati “…..n’ikibazo cy’imiyoborere myiza, tugacyemura ibibazo by’ifungwa bya hato na hato mu bakozi biri kuvugwa, turebe uko twafatanya kigacogora.”

Yavuze ko ikibazo cy’imiyoborere mu karere gisanzwe kizwi muri Njyanama ariko kitamaze igihe kinini.

Kayombya watorewe kuyobora njyanama

Kayombya watorewe kuyobora njyanama

Njyanama ya Gicumbi

Njyanama ya Gicumbi

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

10 Comments

  1. ndayishimiye

    20/11/2017 at 1:53 pm

    Bazabaze uko aba Ruhango bagiye babikemura

  2. Rebero

    20/11/2017 at 1:56 pm

    akumiro ni itushi

  3. Makkoti

    20/11/2017 at 2:49 pm

    Muri GICUMBI harimo ibibazo bisaba ubushishozi buhamabye utapfa kwirukiraho ngo urakemura, niyo waba uri Governor.GATABAZI JMV nabanze yitonde ashishoze, akore isesengura rihagije, amenye imvo n’imvano nyayo y’ibyo bibazo, arebe abashobora kuba babiri inyuma batigaragaza kandi ari abanyengufu, kugira ngo ejo atazahubukwa nawe akagwa yubamye. Dore aho nibereye!!!!

  4. fils

    20/11/2017 at 5:41 pm

    Iritavuze umwe!!! Gicumbi igeze ahabi. Ubu Gicumbi yamaze gucikamo ibice bibiri kimwe cyo mu majyaruguru bita urukiga n’ikindi cyo mu magepfo kitwa Ubuganza. Igikomeye kdi giteye inkeke ni uko buri gice gikora uko gishoboye kigashaka amaboko mu zindi nzego zigifasha guhangana n’ikindi. niyo mpamvu ugira gutya ukabona abayobozi bakomoka mu gice kimwe bafunzwe igihiriri ngo barakekwaho ibi bikazarangira abenshi muri bo bagizwe abere, bwacya abari barenganye ubushize bagashakisha uko bihimura ku kindi gice gutyo. Yewe no mu matora iyo nta murongo watanzwe usanga abatora baho bakurikiza uduce baje bakomokamo aho gutora ushoboye. Ubu byafashe indi ntera bigera no gutanga akazi mu karere. Ikindi kirushijeho gutera inkeke ni uko n’abayobozi baho bamaze kugwa muri uyu mutego mutindi w’iyo myumvire. Ku bwange rero mbona icyakosora ibintu n’impinduka mu miyoborere y’ akarere hakaza amaraso mashya y’abantu batarasogongera kuri ayo macakubiri. Ku bwange njyanama yose yari ikwiriye kweguzwa hagatorwa indi nshya itarigeze iba muri ayo matiku. Amahoro amahoro.

    • Ururimi

      21/11/2017 at 1:12 am

      Si mu Karere gusa, no muri IPB/UTAB ni uko! Usanga n’urukiga bacikwa bakaruvugira mu ishuri barimo kwigisha, ukibaza icyo Cyongereza kikakuyobera!

      • Mim

        21/11/2017 at 1:22 pm

        Ubwo ryarakunaniye utangiye gushakisha icyo unenga

  5. Jacky

    20/11/2017 at 8:04 pm

    Fils ibitekerezo utanze ndabona byuzuyemo ibinyoma byambaye ubusa kuko ibyo uvuga ko Akarere kacu kacitsemo ibice 2 sibyo na mba. Ibibazo byabaye mu bakozi b’Akarere byaba cg byabaye n’ahandi ntabwo ari umwihariko w’abanyagicumbi, ahubwo ni imikorere y’Abakozi bamwe na bamwe idahwitse kandi bagomba guhanirwa igihe bigararagaye ko ibyaha bibahama kuko ntawe uri hejuru y’amategeko. Naho ibyo uvuga ngo abagize inama njyanama beguzwe hatorwe abandi batarasogongera ku macakubiri nabyo ntacyo byafasha kuko nabo baba ari abanyagicumbi ntibaba bavuye mu ijuru. Ahubwo njye mbona ibyiza byaba gusenyera umugozi umwe tugateza akarere imbere ntihagire ushakira ikibazo aho kitari.

  6. Kumiro Jean

    20/11/2017 at 9:32 pm

    Bayimpe nyiyobore barebe ko itajya ku murongo!

  7. Kurikiyo

    21/11/2017 at 9:11 am

    SHA FILS IBINTU avuze bishobora kuba aribyo kuko ni ibintu bisanzwe,ahubwo na KAYOMBYA UTOWE AZAGABANYE AGASUZUGURO AGIRA NIBWO azabasha kubikemura naho ,naho Guverineri we yitonde ashishoje azabikemura,ikigaragara cyo GICUMBI IGEZE AHARINDIMUKA ariko bizakemuka

  8. kuko

    21/11/2017 at 3:04 pm

    none aba nya gicumbi ko mutigira Irulindo ko nabonye hafi yabose ariho biyoborera

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock