Guv. Mureshyakwano yavuze uko yatinyaga RPF akaza kubona ko ari umuryango wa bose – UMUSEKE

Guv. Mureshyakwano yavuze uko yatinyaga RPF akaza kubona ko ari umuryango wa bose

*Avuga ko ari umuryango w’Abanyarwanda aho kuba ishyaka,
*Yahunze RPF ariko ni yo yamurokoye we n’umuryango we,…

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose yasangije abagore bahuriye mu rugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi uburyo yahunze igihugu yumva ko ingabo zari iza RPA zizamugirira ariko zikaza kumurokora we n’umuryango we ubu akaba amaze kubona ko RPF-Inkotanyi atari ishyaka ahubwo ari umuryango w’Abanyarwanda bose.

Ibi biganiro byanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame

Ibi biganiro byanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame

Ibi yabivuze mu kiganiro kivuga ku ruhare rw’umugore mu rugamba rwo kubohora igihugu yafatanyije na Oda Gasinzigwa uhagarariye u Rwanda muri EALA na Rwiyemezamirimo Christelle Kwizera bagarutse ku musanzu w’umugore mu iterambere ry’igihugu nyuma ya Jenoside.

Goverineri Mureshyakwano yavuze ko RPF atari ishyaka ahubwo ari umuryango kuko iha abanyarwanda bose amahirwe angana.

Guverineri Mureshyankwano wabaye umudepite imyaka 11, yavuze ko yavukiye mu Rwanda, akarukurikiramo, mu gihe cya Jenoside yarahunze ajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo we n’abo bari kumwe bavugaga ko bahunze FPR Inkotanyi.

Ngo nubwo bahungaga inkotanyi ariko ni zo zamurokoye mu mashyamba ya Congo, zisubiza ubuzima umugabo we wendaga gushiramo umwuka, zinita kuri nyina umubyara zititaye ko ari Umuhutukazi.

Mu buhamya yatanze mu nama Nkuru y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi, yateraniye ku kicaro cy’uyu muryango i Rusororo, Mureshyankwano yavuze ko hari aho byageze, we n’abo bari kumwe bari barize batangira guca diplôme batinya ko FPR Inkotanyi ishobora kuzabagirira nabi ibaziza ko bize. Ati “Nayijugunye mbishaka.”

Gusa ngo nyuma FPR Inkotanyi yaje gucyura Abanyarwanda bari barahunze, yisanga agarutse mu gihugu kandi ahabwa akazi.

Mureshyankwano yatahutse mu 1997 we n’abo bari kumwe bajyanwa mu ngando, nyuma basaba ko abari abarimu n’abaganga bazana ibyangombwa byabo bagasubira mu kazi.

Ati “…Ntangira kwibaza aho ndibukure diplôme ko nayitaye!! Mu by’ukuri FPR ifite ubudasa, byarangoye, mbabwije ukuri sinavuze ko diplôme nayitaye ariko nasubiye ku kigo nigagamo bampa icyo bitaga deplicata.”

Yaje gusubira ku ishuri arangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza akomeza no kwiga icya gatatu  nyuma aza kwinjira mu buyobozi kugeza  uyu munsi .

Yageze igihe ajya mu nama y’igihugu y’abagore, aba umujyanama muri Njyanama y’Akarere, ajya mu Nteko Ishinga Amategeko amaramo imyaka 11, none ubu ni Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Depite Oda Gasinzigwa yagarutse ku mateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu by’umwihariko bigizwemo uruhare n’abagore kuko hari abafashe imbunda, abandi bakaba ba mutima w’urugo beza barera u Rwanda.

Depite Gasinzigwa yavuze ko abagore bakoze akazi gakomeye, bamwe bafata imbunda bajya ku rugamba abandi bita ku ngabo zari ku rugamba yaba abakoraga ibikorwa birimo kuvura inkomere n’ibindi. Yakomeje avuga ko hari n’abandi basigaye mu ngo ariko bita ku bana, ababyeyi bakuze bagasigara bafatiye iry’iburyo abagiye kubohora igihugu.

Depite Gasinzigwa avuga ko bitari byoroshye ariko intumbero ihamye ya FPR Inkotanyi yatumye u Rwanda rubohorwa n’ubu rukaba rukomeje urugendo rw’iterambere.

Ati “Ibyo ari byo byose abakobwa cyangwa abagore sinavuga ko batari bazitiwe n’umuco mu bya kera, kumva ko bagiye ku rugamba, barambara mukotanyi, gusa ntibyatinze kuko hari abagore n’abahungu dusangiye ingengabitekerezo.”

Bafatanyije na basaza babo n’abagabo babo, ngo abagore bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Ati “Abasirikare bavuga ko iyo ugiye ku rugamba udafite intego uratsindwa, twe twari dufite intego, twari dufite ubuyobozi bwa FPR bufite intego.”

Rwiyemezamirimo Christelle wahawe Buruse na Leta ajya kwiga ‘mechanical engineering’ muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aza gusanga mu ishuri yigagamo hari abakobwa batatu na we wa kane mu gihe abandi bari abahungu gusa.

Avuga ko yahise abona icyo Abanyarwanda bamaze kurusha abandi kuko byamweretse ko uburinganire bumaze gushinga imizi muri bene kanyarwanda.

Asoje amasomo ye yaratashye atangira gutekereza uburyo yatanga ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite ahita atangiza ikigo ‘Water Access Rwanda’ gikora ibijyanye n’amazi kuko yari amaze kubona ko ari ikibazo gikomeye mu gihugu.

Iyi nama nkuru yitabiriwe n’abahagarariye amashyaka atandukanye arimo MPLA riri ku butegetsi muri Angola; uhagarariye iriri ku butegetsi muri Ethiopia, muri Namibia, abahagarariye CCM muri Tanzania n’abahagarariye ishyaka riri ku butegetsi muri Sudani y’Epfo.

Mureshyankwano avuga ko RPF atari ishyaka ahubwo ari umuryango w'Abanyamuryango

Mureshyankwano avuga ko RPF atari ishyaka ahubwo ari umuryango w’Abanyamuryango

Hatanzwe ibiganiro bitandukanye

Hatanzwe ibiganiro bitandukanye

Bongeye kwibutswa amateka Abanyarwanda banyuzemo bakaza kurokorwa na RPF

Bongeye kwibutswa amateka Abanyarwanda banyuzemo bakaza kurokorwa na RPF

Ni ibiganiro bigamije gutegura isabukuru y'imyaka 30 y'umuryango wa RPF

Ni ibiganiro bigamije gutegura isabukuru y’imyaka 30 y’umuryango wa RPF

Ni ibiganiro byitabiriwe cyane

Ni ibiganiro byitabiriwe cyane

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. RINDA

    03/12/2017 at 10:16 am

    noneseko yabimenye aruko imushyize ku mbehe, abo itarashyiraho bazabibyirwa niki kandi kobahari benshi kandi bize!!!!!

  2. kalimu

    03/12/2017 at 5:51 pm

    YABIMENYE UMUNSI FPR imurokora we n’umuryango we ikamukura mu icuraburindi mu mashyamba ya congo, ikamucyura murwamubyaye. nkaho niba WOWE utegereje kobagushyira kumbehe cg bakaguha umugati ngo ubone kuvuga ibyiza bya FPR urababaje.niyo babiguha ejo ukananirwa ukavaho nubundi icyo mwaba mupfana cyaba kirangiye,ibyo wavugaga byiza wahindura imvugo.TWATOJWE KWIGIRA NO KWIHESHA AGACIRO ariko wowe ndumva ugisinziriye.kanguka ukore utere imbere ibyiza biri imbere

  3. citoyen

    04/12/2017 at 8:58 am

    Ariko rero uyu mutegarugori azashake iyindi nkuru!

    • anne

      04/12/2017 at 6:56 pm

      hhhhhhh yabivuze nabi kabisa nubwo ari ubuhamya bw’amateka twanyuzemo

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock