Guverineri Munyantwali asanga bizasaba igihe mu gusana ibyangijwe n'ibiza - UMUSEKE
  • 01/06/2020 4:30 29

Guverineri Munyantwali asanga bizasaba igihe mu gusana ibyangijwe n’ibiza

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwali Alphonse avuga ibiza byahitanye abantu 23 mu Ntara ayoboye harimo 18 bo muri Nyabihu na 5 muri Ngororero, mu bindi byangije harimo inzu z’abaturage zasenyutse, imihanda n’ibiraro byangiritse, Munyantwari avuga ko hari ibizasaba ubufatanye bw’inzego zo ku rwego rw’igihugu ngo ibintu bisubire mu buryo.

Aha ni ahubatse Ibitaro bya Shyira muri Nyabihu ni uko umwuzure wahagize

Avuga ko gutanga ishusho rusange bitakoroha kuko ari byinshi kandi bikibarurwa, ariko muri ibi avugamo imyaka, inzu, amateme n’imihanda aho harimo n’ibyo ku ruhande rw’Intara y’Amajyaruguru, ku ruhande rwa Nyabihu na Gakenke ndetse na Nyabihu na Muhanga yo mu Ntara y’Amajyepfo.

Guverineri Munyantwali yabwiye Umuseke ko no mu ishyamba rya Nyungwe inkangu zateye imisozi kuridukira mu muhanda bifashisha abaturage gukora umuganda ngo wongere ube nyabagendwa.

Ahandi ni muri Rubavu aho umugezi wa Sebeya wuzuye hakaba hagishakishwa amakuru arambuye ku byo amazi yawo yangije.

Mu bufasha bw’ibanze bwakozwe harimo gutabara no kwihanganisha abagizweho ingaruka, kandi ubu bufasha bukaba bugikomeje.

Ikindi ngo ni uko imiryango iri gushakirwa aho kuba icumbitse ndetse agakomeza gukurikiranwa mu guha ibiribwa abatabifite.

Ku kijyanye no gusana ibikorwa byangiritse, avuga ko hari ibyatangiye gukorwa ku bufatanye n’abaturage, ariko hakiri ibisaba imbaraga ndetse n’inzego z’igihugu zibishinzwe kugira ngo bisubire ku murongo.

Mu mateme yangiritse harimo abiri mu muhanda wa Musanze-Vunga.

 

Haracyakorwa raporo ku rwego rw’igihugu ngo hamenyekane ibyangiritse 

Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugana na Minisiteri ishinzwe Ubutabazi (MINEMA) batubwira ko raporo y’ibyangiritse byose igitunganywa.

Batwemereye ko igihe amakuru twabasabye abonekera baza kuyaduha.

Ku bijyanye n’inkunga ikenewe, ngo hari sitiki (stocks) z’ibikoresho n’ibiribwa i Kigali, Musanze, Nyamasheke hari n’igiye kujya i Kayonza ku buryo abakeneye ubufasha bashobora kuzabuhabwa.

Imyaka yangijwe n’imyuzure ni myinshi cyane
Abahitanywe n’ibiza bamaze kugera kuri 72

NDIKUMWENAYO Thierry
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • birakaze wanjye

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *