Guverineri wa Mombasa yaririmbye ‘Katerina’ ya Bruce Melody kuri TikTok – UMUSEKE
  • 24/09/2020 8:40 37

Guverineri wa Mombasa yaririmbye ‘Katerina’ ya Bruce Melody kuri TikTok

Guverineri wa Mombasa, Hassan Joho yagaragaye aririmba indirimbo ‘Katerina’ y’Umuhanzi w’Umunyarwanda Bruce Melody bituma na we agaragaza ikizere ko umuziki w’u Rwanda uzakomeza kwamamara muri Africa y’Iburasirazuba.

Guverineri wa Mombasa ari gusubiramo indirimbo Katerina ya Bruce Melody

Amashusho ya TikTok ya Guverineri Joho aririmba ‘Katerina’, ubwo indirimbo yacuranzwe inyuma ibyo bakunda kwita background, yageze kuri Bruce Melodie na we ntiyabyihererana agaragaza ko byamunyuze umutima.

Abinyujije kuri Twitter, Bruce Melodie yavuze ko indirimbo ye Katerina ikunzwe cyane muri Kenya avuga ko igihe  kigeze ibintu byikora.

Ati “Igihe iyo kigeze, ibintu birikora! Ubu ‘Katerina’ irakunzwe muri Kenya na Tanzania. Itegereze urebe!  [yerekanga amashusho ya Hassan Joho aririmba Katerina] ni Guverineri wa Mombasa Bwana H.A. Joho urimo. Aya mashusho nayahawe na Guverineri wa Nairobi, Mike Sonko…. Igihe cyacu nk’abahanzi bo mu  Rwanda kirageze.”

Guverineri w’Intara ikomeye ya Mombasa, yaririmbaga neza amagambo y’iyi ndirimbo. Abakunzi ba muzika benshi banditse amagambo ku mbuga nkoranyambaga zabo bamwereka ko bamushyigikiye, banasobanura ko ari ikimenyetso kigaragaza ko umuziki w’u Rwanda ufite umwanya mu mitima y’abumva umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba.

Nyuma yo kubona aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bagiye bagira icyo bayavugaho.

Umuhanzi Mike Kayihura, yavuze ko Katerina yamaze kwigarurira imitima ya benshi.

Yagize ati “Mbega ibihe bitangaje. Indirimbo ifite umuvuduko udasanzwe (Katerenia). Komerezaho muvandimwe.”

Ibindi bitekerezo byinshi byakurikiranye nyuma y’uko Bruce Melodie, abishyize ku mbuga nkoranyambaga, benshi bagaragaza ko bashyigikiye uyu muhanzi, bamusaba gukomeza gukora byinshi kugira ngo igihugu cye gishimirwe binyuze muri muzika.

Hari uwanditse ati “Niba umuziki ari igihugu, uri ibendera.”

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *