Habonetse 8 bashya banduye Coronavirus, 4 bakize | UMUSEKE

Habonetse 8 bashya banduye Coronavirus, 4 bakize

Kuri iki cyumweru Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 8 bashya banduye Coronavirus, babonetse mu bipimo 1025 byafashwe mu masaha 24 ashize, muri icyo gihe abantu 4 bakize Covid-19.

Muri rusange abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda bageze ku 191, muri bo 92 baravuwe barakira barimo bariya bane bakize mu masaha 24 ashize.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko kuba hagaragara umubare munini w’ubwandu bushya ngo abenshi ari Abashoferi b’amakamyo n’ababafasha.

Ku wa gatanu w’iki cyumweru nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje umubare munini w’abantu banduye Coronavirus umunsi umwe mu Rwanda bagera kuri 22.

Imibare iriyongera mu gihe igihe cyari cyagenwe cyo kuguma mu rugo mu rwego rwo kugabanya ubwandu bushya bwa Coronavirus, kizarangira tariki 30 Mata, 2020 benshi bategereje umwanzuro uzakurikiraho.

Urubuga worldometer.info rugaragaza ko Coronavirus amaze gufata abantu 2,977,188 indwara ya Covid-19 iyikomokaho imaze guhitana abantu 206,139 abavuwe barakira bageze ku 874,587.

UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Muratubeshya nta coronavirus dufite inaha!

  • Uhereye ku ijanisha ry’abarwayi n’umubare w’abaturage, u Rwanda nirwo rufite abarwayi benshi ba COVID 19 ugereranyije n’Uburundi, Tanzaniya cyangwa Benin, ibihugu bitigeze bihagarika ibikorwa nyongeramusaruro n’urujya n’uruza rw’abaturage. Ese koko iyi strategy Leta y’u Rwanda yahisemo niyo nziza urebye imiterere y’ubukungu bw’igihugu cyacu? Tuzayikomeza kugeza ryari? Ibihugu bifite abarwayi benshi mu Burayi, hafi ya byose byatangiye kwinjira muri gahunda yo kureka abaturage bagasubira ku mirimo. Nk’abadage bo bemeje ko na shampiyona yabo y’umupira w’amaguru izasubukurwa tariki 09/05/2020. Kandi bafite abarwayi baruta abacu inshuro zirenze 300. Afrika y’Epfo ifite abarwayi n’abapfuye kurusha ibindi bihugu by’Afrika, yemereye bamwe mu bakozi b’inganda, ubwubatsi n’ab’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gusubira ku mirimo. Ghana igiye kumara icyumweru isubukuye ibikorwa nyongerabukungu bidahuriza hamwe abantu benshi. Ese koko twe tuzakomeza kwicara mu ngo ntacyo dukora kugeza ryari? Banki zizakomeza gusohora amafranga ntayo zinjiza gifatika kugeza ryari? Rwanda Revenue Authority izakomeza guha Leta amafranga y’ingengo y’imari gute abayisorera abenshi birirwa bicaye mu ngo zabo? Abakozi bazakomeza guhembwa abenshi badakora igihe kingana gute? Ese nibyo ko abarwayi batageze no ku ijana, kandi batarembye, batuma ubuzima bwa miliyoni 12 z’abanyarwanda buhagarara igihe kingana gutya? Abashinzwe kurebera igihugu bahugiye mu biki koko? Bari mu yihe mibare? Vision yabo nuko tuzasubira mu buzima busanzwe bigenze gute? Inkunga n’inguzanyo amahanga yashoboraga guha u Rwanda kubera iyi COVID 19 inyinshi zamaze gutangwa. Kandi abenshi biragaragara ko zitazatugeraho. Leta nidohore iyi ngoyi dushakishe imibereho amazi atararenga inkombe.

    • Ario se nan’ubu bturamenyako twafashwe bugwate kuber’inyungu z’abantu batarenze batanu? Uzi commission y’ama miriyoni abazungu batuvuganira muri FMI na Banque Mondiale bariye? Uzi aho amamiriyoni y’imyenda duherutse gufata ageze ashyirwa ku ma compte y’abantu ku giti cyabo? Iyi corona yabay’urwitwazo rwo kongera kwirira, kandi barimo barary’agatubutse katazagir’inkurikizi. Ntabwo ari umuhanda cyangwa amashuri ngo abazungu bazaza kubisura, ahubwo amasiha azavuga ngo amamiriyari mwaduhaye twayaguz’imiti n’ibikoresho byo kwita ku bantu 200 gusa banduye. Ntawe Leta iragaburira ikoze mu kigega cyayo kugez’uyu munsi, kandi ubuvuzi bwose burimo gukorwa n’abazungu. N’iyo corona itaza, twaritugeze aho batugwatiriza bagiye kwak’amafaranga yo gushora mu mishanga yabo, numvako imwe yahombye indi ikaba irimo gutezwa cyamunara mu mahanga. Corona yarabatabaye rero nimureke birire natwe twipfire.

  • Abahanga, barimo n’aba OMS, batangiye kwemeza ko iyi ndwara ishobora kuzaba twibanire ku isi nk’uko grippe isanzwe imeze, ko ibihe by’ubushyuhe bitazayibuza gukomeza gukwira. None rero twibaze: ese tugiye kuba mu ngo zacu tudasohoka ubuziraherezo?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *