Hackers batse Trump ingurane ya Miliyoni $42 yabyanga bakamena amabanga ye - UMUSEKE
  • 01/06/2020 2:47 25

Hackers batse Trump ingurane ya Miliyoni $42 yabyanga bakamena amabanga ye

Itsinda ry’abahanga mu bya mudasobwa ryavuze ko rifite amabanga ryise ko ‘ateye isoni’ avuga kuri Perezida Donald Trump, rikavuga ko niba atabishyuye miliyoni  $42 mu gihe kitarenze icyumweru barayatangariza isi.

Aba bahanga basabye Trump kubaha Miliyoni $42 bitaba ibyo bakamena amabanga ye

Aba bahanga bagize itsinda ryitwa ‘Blackhatters’  bemeza ko bashoboye kwinjira muri mudasobwa zibitse amabanga ya Donald Trump bamenya ubuzima bwe bw’ibanga.

Baherutse kandi kumena amahanga y’ibyamamare nka Madonna, Lady Gaga, Bruce Springsteen, Nicki Minaj na Mariah Carey.

Ku rubuga rwabo banditse bati: “Umuntu utahiwe ni Donald Trump.  Turabizi ko hari amatora azaba vuba aha kandi hari amabanga menshi atari meza twashoboye kumubonaho.”

Bemeza ko nibayatangariza Abanyamerika n’Isi muri rusange, abatora bazahita bazibukira Donald Trump.

Bamuhaye icyumweru kimwe ngo abe yarangije kwishyura miliyoni $ 42.

Abagize ririya tsinda ku wa Kabiri bari basabye Trump kubishyura miliyoni $21 ntiyabikora bahita bayakuba kabiri.

Ikigo gifasha Trump mu by’amategeko kivuga ko kidashobora kuganira cyangwa kugira icyo kemerera bariya bahanga mu ikoranabuhanga( hackers) kuko  ibyo bakora ari iterabwoba kandi kugirana ibiganiro nabo bitemewe n’amategeko agenga USA.

Abanyamategeko ba kiriya kigo bavuga ko niyo waganira nabo, ukabaha n’amafaranga bagusaba bitababuza gusohora amabanga bagufiteho.

Bariya bahanga mu ikoranabuhanga bigeze gutangaza amakuru atari azwi kuri Lady Gaga, aya makuru akaba yari akubiye mu nyandiko zifite uburemere bwa 2.4gigabytes.

Ibiro bya Perezida Trump ntibiragira icyo bitangaza kuri iki kifuzo cya bariya bahanga, ariko abantu baribaza igikubiye muri ariya mahanga ndetse n’ikemezo cya Trump kuri buriya busabe bwabo.

Trump ntacyo aratangaza ku bimuvugwaho

RT

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • eeh ok ntakundi

  • Umva nawe ra, arabihakana ku magaragaro, ndetse yihagarareho avuge ngo mukore ibyo mushaka ntayo mbahaye, narangiza ayabahe mu ibanga dore ko atanayabuze, ubundi baceceke. Ari mubihe bikomeye by’amatora. Bashobora gutangaza ikibombe cy’inyandiko abanyamerika bose bakamwanga.Yibeshye ayabime. Kuba bayakubye 2 ni uko buriya baguye ku mabanga ye akomeye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *