Hafi buri rugo rufite itungo- Ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi muri Nyaruguru - UMUSEKE
  • 22/02/2020 5:18 32

Hafi buri rugo rufite itungo- Ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi muri Nyaruguru

Nelson Muhayimana ushinzwe uyobora ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere mu karere ka Nyaruguru yabwiye Umuseke ko iyo urebye neza usanga buri muturage muri kariya karere atunze itungo. Yemeza kandi ko urebye nta muturage ushonje gusa ngo biterwa n’uko umusaruro wabonetse.

Nelson Muhayimana aganira n’Umuseke

Yabivuze mu kiganiro kihariye yahaye Umuseke kuri uyu wa Gatanu ubwo yari yitabiriye inama ngishwanama y’aka karere yabereye muri imwe muri Hoteli ziri mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Iyi nama yitabiriwe n’abagize nyobozi, abikorera baba muri Nyaruguru no mu mujyi wa Kigali n’abandi bafatanya bikorwa bako.

Muhayimana avuga ko Akarere ka Nyaruguru bahinga icyayi, ikawa, makadamiya n’imbuto nka marakuja.

Avuga ko abaturage ba Nyaruguru bafite n’ibihingwa nk’ibigori, ibirayi, ingano n’ibishyimbo bya mushingiriro.

Nelson avuga ko burya umusaruro ugera mu rugo rw’umuturage uterwa n’uko imvura yabonetse.

Ati: “Ubundi bigenda  n’uko ikirere cyabaye kiza cyangwa kibi. Umuturage wo muri Nyaruguru iyo ibihe byabaye byiza ararya agahaga ndetse agasagurira n’isoko.”

Gusa avuga ko iyo igihe cyabaye kibi biba bishoboka ko ibyo kurya byaba bidahagije.

Muhayimana avuga ko Nyaruguru ufite ubworozi bw’amatungo maremare n’amagufi k’uburyo ngo hafi buri rugo rufite itungo.

Ati: “ Borora inka, ingurube, ihene, intama n’inkwavu. Iyo turebye dusanga hafi ingo zose zifite itungo n’ubwo iryo tungo ba nyiraryo baba hari irindi bifuza.”

Yasabye abaturage ba Nyaruguru kumenya no kubyaza umusaruro amahirwe bafite harimo kugira abatera nkunga babafasha guhinga icyayi ku butaka bunini.

Avuga ko umwe mu batera nkunga mwiza abaturage bafite ari ikigo kitwa SCON gifasha abaturage kubona aho bahinga icyayi ku butaka bunini, abafuza inguzanyo bakayihabwa kandi bakazishyura nta nyungu.

Abo muri Nyaruguru bari baje kuganirira ibibazo byayo muri Kicukiro
Umwe mu bashoramari bahinga icyayi muri Nyaruguru

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *