Gisagara: imibiri 104 yarashyinguwe – UMUSEKE

RALC Ntibavuga bavuga


Gisagara: imibiri 104 yarashyinguwe

Hakenewe amakuru kuhari imibiri itarashyingurwa

Mu rwego rwo gukomeza guha icyubahiro imibiri y’abazize Genoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo burasaba abaturage bose gutanga amakuru ku haba hakiri imibiri y’abazize Genoside itarashyingurwa mu cyubahiro kugira ngo nayo ishyingurwe.

Ubuyobozi bw’iyi ntara bwabisabye abaturage ku wa gatanu tariki ya 22 Mata 2011, ubwo  mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Gisagara hashyingurwaga imibiri 104 harimo ibiri yavumbuwe mu musarani.


Izabiliza Jeanne, umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyepfo yasabye aba baturage kuvugisha ukuri ku byabaye, bakarushaho gutanga amakuru kugira ngo indi mibiri itaraboneka nayo ibashe kuboneka.

Izabiliza avuga ko umubare w’imibiri yashyinguwe mbere n’iyashyinguwe kuri iyi tariki ya 22 Mata 2011, ari muto ugereranyije n’iyo abarokotse babuze muri.

Izabiliza ati: “Icyo twabasaba abafite amakuru yahoo abantu bari ni ugutinyuka bakayatanga , kuko bose ntabwo bishe abantu ariko benshi bararebaga, kuko abihswe abantu bareba.”

Mu gihe kandi aba baturage bo mu murenge wa Kibilizi bakangurirwa gutanga amakuru y’ahaba hakiri imibiri itarashyingurwa, abarokotse jenoside bo muri uyu murenge baratangaza ko batagomba guheranwa n’agahinda, ngo bibe byababuza kwiteza imbere.

Bakundukize Elysee, yarokocyeye muri uyu murenge wa Kibilizi ati: “Niduheranwa n’agahinda ntabwo tuzagira umwanya wo kuba twakora tugatera imbere. Tugomba gukora  tukiteza imbere ka gahinda tukakibagirwa bityo ejo hazaza hacu hakarushaho kuba heza.”

Ubusanzwe  tariki ya 22 Mata 1994, niyo tariki abatutsi bo mu murenge wa Kibilizi batangiye guhigwa bakicwa.

Ferdinand Uwimana
Umuseke.com

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock