Hamas yatangaje INTIFADA nshya – UMUSEKE

Hamas yatangaje INTIFADA nshya

Nyuma y’uko Perezida Donald Trump atangaje ko USA ubu ifata Jerusalem nk’umurwa mukuru wa Israel gusa iki kemezo cyahise cyatsa umuriro.

Perezida wa Hamas uyu munsi yatangaje ko bagiye gutegura Intifada nshya

Perezida wa Hamas uyu munsi yatangaje ko bagiye gutegura Intifada nshya

Uyu munsi umuyobozi w’umutwe wa Hamas Ismaïl Haniya aho yari muri Gaza yahise atangaza ko batangije intambara ‘ntagatifu.’

Ati “Nta kundi twarwanya politiki y’aba Sioniste ishyigikiwe na Leta zunze ubumwe za Amerika uretse gutangiza intifada nshya.”

Haniya yavuze ko icyemezo cya Trump ‘kishe’ umuhate w’amahoro hagati ya Israel na Palestine.

Ati “Icyemezo cya US ni ubushotoranyi, ni ukudushozaho intambara, ubu tugiye natwe gutangiza intifada ku mwanzi wacu.”  

Yongeye gushimangira ko Yeruzalemu bayifata nk’urufatiro rwabo, ati “Yeruzalemu, Yeruzalemu yose ni iyacu.”

Yasabye abanyePalestina bose kwiyunga bose bagatangira kurwanya bushya ko Abanyamerika n’inshuti zabo (abisilaheli) bakomeza gufata ubutaka bwabo.

Hamas ni umwe mu mashyaka rifatwa nk’iryumvwa na benshi cyane mu baturage ba Palestine kandi rinashyigikirwa na byinshi mu  bihugu by’abarabu, nubwo iby’iburengerazuba byo birifata nk’umutwe w’iterabwoba.

Ibuntu muri kariya karere k’iburasirazuba bwo hagati bisa n’ibyasubiye ibubisi kubera icyemezo cya Donald Trump, buri wese yiteguye inkurikizi zacyo, haracyekwa intambara ishobora kubura.

UMUSEKE.RW

 

26 Comments

  1. Inzobere

    07/12/2017 at 1:35 pm

    Ese ubundi Trump ashyiraho umurwa mukuru wa Israheli nkande!!???Noneho abaye Nubukadinezari w’ikinyejana

  2. Peniel Izabayo

    07/12/2017 at 2:15 pm

    May God bless Israel, plaese mumenye ko Jerusalem ari umurwa mukuru wa Isael kuva kera cyane, icyo Trump yakoz ni confirmation yibyari bisanzweho. Gusa abantu bitonde kuko kiriya gikorwa gifite impamvu yacyo bitewe nibirimo kubera ku isi murabona ko hose hatutumba ikitu kitari cyiza cyane muri kariya karere ka Midle East.
    Abarakara murakare niko bizagenda Jerusalem izatuma benshi bakorwa n’isoni abandi bahasige agahanga finalement JERUSALEM NI UMURWA IMANA YATRANIJE KU ISI KANDI IZAHAA ABANTU KUBERA YO.
    MUSOME JOEL 3: 2-3

    • Karangwa

      08/12/2017 at 9:51 am

      Kera uvuga ni ryari? Ntimugashukwe n’ibitabo bigoreka amateka biba byaranditswe n’abo bazungu b’abakoroni baje biyambitse umwambaro w’Intama bitwaje Ijambo ry’imana n’ibitabo biyitirirwa kandi ari ibirura byazanywe no gusahura umutungo kamere biwujyana iwabo ( Diyama, Zahabu, Peteroli, imbaho, impu, etc ), ahubwo mujye mushishoza mukoreshe ubwenge bwanyu mwahawe n’imana mumenye neza imvo n’imvano y’ibintu. Wowe rero wiyise Peniel Izabayo ibya Israel na Palestine birekere benebyo nibo bazi icyo bapfa ureke gufata defense y’aba cyangwa aba.

    • Gakuru

      08/12/2017 at 10:30 am

      Ese ubundi muzi igihe uriya musigiti wubakiwe hariya? muzi se amateka yawo? amazina yawo se murayazi? Mbasogongeje gato uriya musigiti witwa ” Masjid Al-Aqsa” ukaba warubatswe hariya imyaka irenga ibihumbi 2000 mbere y’uko Yezu abaho yewe na Mariya umubyara yari atarabaho. Ni ahantu ha 3 haranga amateka ya Islam “Troisième lieu saint de l’Ismal” après la Mècque et Medinne. Rwose mumenye ukuri mumenye amateka yimbitse mureke gukora judgments zidafite ishingiro.

      • BABOU

        08/12/2017 at 11:08 am

        umva gakuru we ibyaribyo byose ushobora kuba ugendeye kumarangamutima yidini ariko iyo umuntu wese avuze jeruzalem burumwe wese yumva islael ntiyunva Palestine urumva .kandi aba siramu bose siko bumva ibyo bintu uvuze

      • Ganza

        08/12/2017 at 4:46 pm

        Urikirigita Gakuru we! Ngo uriya musigiti wubatswe mu myaka irenga 2000!? Islam se yari yamara iyo myaka, ko yabayeho muri 630 nyuma ya Yezu Kritso? Icyahoze hariya ni Ingoro y’Abayahudi, si umusigiti w’Abayisilamu. Uwo Yezu na nyina Mariya uvuga, basengeraga muri iyo ngoro y’Abayahudi, si muri uriya musigiti w’Abayisilamu. YERUZALEMU yahoze yitwa umurwa wa Dawidi, imyaka iri mu 3000 mbere y’ivuka rya Yezu. Utinye icyatumye mu ntambara y’iminsi 7 ibihugu byose by’Abayisilamu byishyira hamwe bigatera Israel ngo biyisibe ku ikarita, ahubwo bikahava bitakaje n’igice cy’iyo Yeruzalemu baririra impitagihe. Umwe niwe wagize ati “CE QUE TU N’AS PAS DEFENDU PAR DES ARMES, NE CROIS PAS LE GARDER PAR DES LARMES”. Igihe cy’abanyamahanga muri Yeruzalemu cyararangiye! Ahubwo twitege mu bihe biri imbere isenywa ry’uwo musigiti no kongera kubaka ingoro y’Abayahudi! QUI VIVRA VERRA.

    • Muto

      09/12/2017 at 4:50 am

      Ariko mwe mukoresha terme ya middle east muziko hari continent ikoresha izina rua middle east? Middle west irihe? Isirael iri muri Afrika mu majyaruguru.iyo terme middle east ikoreshwa mu rwego rwo kuyobya uburari ngo hatagira umenya ko iri muri Afrika kuko bashaka gutandukanya Afrika n amateka yayo akomeye bakayiyitirira hanyuma twe bakatwitirira ibibi,nibyo bakorera na egypt ukumva ngo Israel na Afrika kandi ubwo Afrika ni mama wa isirael ni nko kuvuga ngo u Rwanda na Afrika kandi turi muri Afrika.

      • Muto

        09/12/2017 at 4:53 am

        Aba bose nta numwe nyiri kiriya gihugu nyiracyo ni abirabura si bariya ba rugigana reka reka bariya ni abakibohoje ,abirabura bahungiye muri ibi bihugu bya Afrika yo munsi ya sahara abenshi,abandi baracyabayo

  3. walele

    07/12/2017 at 2:18 pm

    Njye Ndi kubona ibintu biri burusheho kuba bibi(ubwiyahuzi buvanze n’ubwicanyi)byototera israeliens

  4. Peniel Izabayo

    07/12/2017 at 2:18 pm

    Joel 3:1 (KJV)

    For, behold, in those days, and in that time, when I shall bring again the captivity of Judah and Jerusalem,
    Joel 3:2 (KJV)

    I will also gather all nations, and will bring them down into the valley of Jehoshaphat, and will plead with them there for my people and for my heritage Israel, whom they have scattered among the nations, and parted my land.

  5. John Cele

    07/12/2017 at 2:34 pm

    Trump reka akore ibyo ashaka kuko ISLAM yamaze gucikamo kabiri ntabwo igikomeye imbere ya USA nko mu myaka 15 cg 10 ishize.

  6. Peace

    07/12/2017 at 4:50 pm

    TRUMP bajyaga bavuga ngo bivuga impanda simbyumve neza ariko ubu mbashije kubyumva
    Imana izamurwanirire kuko akoze icyo abandi batinye kdi gizasohoza umugambi w IMANA abasenga ndizera muzi uburyo urusengero rwa Yerusalemu nirwongera kubakwa ikizakurikiraho ko urukuza nkwa Messia.

  7. Inzobere

    07/12/2017 at 4:59 pm

    Izi nyuguti (KJV)zisobanura iki mwo kabyara mwe?Njya nzibona mu rusengero kuri screen sinsobanukirwe

    • Hassan N

      07/12/2017 at 5:44 pm

      @Inzobere,

      Ubwo rero ntukiri inzobere, (KJV) bisobanura King James Version.

      Urakoze.

    • peter

      07/12/2017 at 5:55 pm

      KING JAMES VERSION

  8. Kurikiyo

    07/12/2017 at 4:59 pm

    YES Trump yakoze ibintu bya Kigabo,kuko biriya biri mumugambi w’imana.kuko urusengero rw’i yerusalemu mu minsi mike ruzatangira kubakwa.Erega abarabu nibakureyo amaso kuko isiraheli ni ubwoko bwatoranijwe kandi bakora ibishoboka byose ariko ntibazabutsinsura.bashake rero batuza bakayoboka naho ubundi bararye bari menge

    • Gakuru

      08/12/2017 at 9:56 am

      Ubwoko bw’Imana n’ubumeze gute? Ariko mwagaruye ubwenge ku gihe mugakura ibitekerezo bya gikoloni abazungu babashyizemo babumvisha ko aribwo bwoko bw’Imana bityo ko ngo mugomba kubapfukamira, kubumvira mubyo bababwiye byose!!Africans muri kuzira ubujinga bwo kwibwira ko ” La race blanche ” ariyo bwoko bw’imana ko mwe abirabura muri aba shitani!!! Kandi inzira badushoboje ni bibi by’amadini, ibyo babeshya ngo ni ijambo ry’Imana n’ubundi bucucu bwinshi!!! Let’s Wake up!

  9. Isidore Thomas Sankara

    07/12/2017 at 7:44 pm

    Iyi Intifada ndayishyigikiye abantu ntabwo bazaguma mubucakara igihe cyose.

  10. major

    07/12/2017 at 7:53 pm

    viva israel

    • BABOU

      08/12/2017 at 11:11 am

      viva islael

      • Bajinya

        08/12/2017 at 6:49 pm

        Uzabasange utuvire murwa Gasabo.

  11. Genesis

    08/12/2017 at 3:03 pm

    Nanjye nibaza ukuntu Trump a decida niba ahantu aha n’aha hagomba kuba aha hano cyangwa hariya, UN se ikaba imaze iki? hahahahahaha, baringa.
    Naho wowe Gakuru numva usa nk’uhakana bible, sinzi beliefs zawe aho zigana, kko icyo gihe ushobora kuba utanemera n’ Imana ko ibaho

  12. Genesis

    08/12/2017 at 3:07 pm

    Ariko gusa ku giti cyanjye numva, nkuko abandi bakuru b” ibihugu babisabye , ko Jeruzalem yaba iya Israel biciye mu biganiro hagati y”impande zombi, if not, ntago Palestine izapfa kubyemera gutyo gusa, intambara irahita itangira muri biriya bice

  13. mbobo

    09/12/2017 at 7:58 am

    Israel mbarinyuma mpaka, nimugarure ibyanyu mwanyazwe.

  14. Hassan

    10/12/2017 at 9:38 pm

    Abakristu namwe basa n,abana b,ibinyendaro batazi aho bavuka.
    Niho babona umugabo wese uje mu rugo bakamwuta papa.
    Iyo uri umukristu ukarengera inyungu z,abayahudi batanakwemera uba uri igiki?!
    Njya numva na ba soidisant appotres ngo bagiye ku rukuta rw,amaganya.
    Kwemera no gusenga ibinyoma bituma wibura jusq,à perdre ton identité!

  15. Gatesi Umucyo

    11/12/2017 at 8:24 am

    JYE NDIBWIRIRA Gakuru nabandi batekereza nkawe ngo Israel subwoko bw’Imana muraje mubibone vuba cyane Palestine niyiha kurwana nabo bazayisiba kw’ikarita y’isi bibere bose akabarore nawe urimo. hariya hubatswe umusigiti hari urusengero rw’Imana Salomoni yayubakiye rugiye kuhasubira kugira Mesiya agaruke nabari batarabyemera bo mubayuda babyemere. mutegereze

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock